Nyuma yo gusubikwa mu mwaka ushize wa 2020 kubera icyorezo cya Koronavirusi, Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, NPC Rwanda yongeye gutegura irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’imikino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri rushanwa rimenyerewe nka GMT riteganijwe mu mpera z’iki cyumweru ku matariki ya 19 na 20 Kamena 2021, rikazabera mu nzu y’imikino ya NPC Rwanda, I Remera mu mujyi wa Kigali.
Amakipe arindwi y’abagabo n’atanu y’abagore mu mukino wa Sitting Volleyball ni yo azahatana muri iri rushanwa.
Amakipe y’abagore azakina hagati yayo maze abiri ya mbere ahure ku mukino wa nyuma.
Amakipe y’abagabo azakorwamo amatsinda abiri maze abiri ya mbere muri buri tsinda akine kimwe cya kabiri.
Ku wa gatandatu guhera saa tatu za mu gitondo hazaba tombora hakurikireho imikino y’amatsinda, naho u cyumweru hakinwe kimwe cya kabiri n’imikino ya nyuma mu byiciro byombi.
Mu mabwiriza agenga iri rushanwa harimo kuba abakinnyi bazajya bajya mu kibuga ari uko babanje kwerekana ko bapimwe Koronavirusi kandi ari bazima.
Amakipe y’abagabo azitabira iri rushanwa ni Gisagara, Rutsiro, Rusizi, Musanze, Gasabo, Kicukiro ndetse na Gicumbi.
Amakipe y’abagore ni Bugesera, Musanze, Gicumbi, Nyarugenge na Gakenke.