Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, kuri uyu wa Mbere ryatangaje ko impunzi z’Abanyekongo ziherutse kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana igabanwa ry’ibyo kurya zagenerwaga ari 11.
Nyuma y’iyo myigaragambyo, kuwa Kane ushize Igipolisi cy’u Rwanda cyari cyatangaje ko hapfuye impunzi 5 mu gihe izindi 20 zari zakomeretse.
Itangazo HCR yasohoye kuri uyu wa Mbere rivuga ko hapfuye impunzi 11 zapfiriye ahantu habiri hatandukanye, aho ngo umunani bapfiriye I Karongi, abandi batatu bakaba barapfiriye mu nkambi ya Kiziba.
Muri iri tangazo rigaragara ku rubuga rwa unhcr.org, HCR ivuga ko ibyabaye byashoboraga kwirindwa kandi imbaraga z’umurengera zakoreshejwe ku mpunzi zitemewe nk’uko byemezwa na Daniela Ionita ushinzwe imibanire yo hanze muri HCR.
Itangazo rigakomeza rigira riti: “UNHCR irahamagarira abayobozi kwifata mu kongera gukoresha imbaraga no gukora iperereza ku cyateye ibi byago bibabaje.”