*‘Our guy is finished’ ntabyo navuze
*N’iyo umuntu akekwaho icyaha, mu cyubahiro cye birakwiye ko hatazamo family ye.
*Kwivuguruza, gutegura ubuhamya nibyo Rusagara n’avoka we ngo biri mubyo ashinjwe n’abasirikare bakomeye
Kanombe – Ibi ni bimwe mu byo Frank Rusagara na Me Buhuru P. Celestin umwunganira mu mategeko kuri uyu wa gatatu bavuze mu Rukiko rukuru rwa gisiriare banenga ubuhamya bwatanzwe n’abasirikare n’abahoze ari bo nka Col Camile Karege, Col Mulisa, Brg Gn Kalyango na Brg Gen (rtd) Geofrew Byegeka. Uregwa yari ahawe umwanya ngo akomereze aho yasubikiye mu iburanisha ry’ejo avuga ku buhamya bw’abamushinje.
Uyu musirikare wigeze kuba umuyobozi w’uru rukiko, araregwa ibyaha byo gukangurira rubanda kwanga ubutegetsi buriho abicishije mu magambo yagiye atangaza, ndetse no gusebya umukuru w’igihugu kandi ari umuyobozi.
Agendeye ku nyandiko mvugo z’aba basirikare, Rusagara yavuze ko aba bagiye bavuguruzanya ndetse ko ibyo bavuze ko yavuze bitigeze bimusohoka mu kanwa.
Uyu musirikare (Rusagara) wasezerewe mu ngabo avuga ko yababajwe no kuba muri ubu buhamya hari uwagarutse ku muryango we awusebya ndetse anamusebya, we ubwe.
Yifashishije inyandiko mvugo ikubiyemo ubuhamya bwatanzwe na Col Camile Karege, Rusagara yabwiye umucamanza ko ubwo uyu mutangabuhamya yabazwaga icyo yongera ku buhamya bwe yavuze ko “Akurikije uko Rusagara yagiriwe inama akabyanga bishoboka ko agira (Rusagara) indwara yo mu mutwe cyane cyane ko no mu muryango w’iwabo bagira icyo kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe”
Mu mvugo yuzuye amarangamutima, Rusagara yagize ati “n’iyo umuntu akekwaho icyaha, mu cyubahiro cye birakwiye ko hatazanwamo umuryango we… my family should be protected, no mu mibereho y’abantu my family is protected.”
Rusagara yakomeje abwira Umucamanza ko no mahame mpuzamaganga areba uburenganzira bwa muntu umuryango we ukwiye icyubahiro ndetse ko imvugo zakoreshejwe n’uyu musirikare zidakwiye haba mu muryango mugari no mu mvugo za RDF.
We n’umwunganizi we babwiye Umucamanza ko aya magambo yavuzwe na Col Camile bumva ntacyo yamarira Urukiko uretse gusebya umuryango w’uregwa. Rusagara ati “He attacked me and my family. ”