Umunya-Eritrea, Henok Mulubrhan yatwaye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2025 kavaga mu Rukomo gasorezwa i Kayonza ku ntera ya KM 157 na Meteri 800.
Uyu mukinnyi yegukanye aka Gace nyuma yaho agace ka mbere kakiniiwe mu mu mujyi wa Kigali aho basiganwaga umuntu kigiti cye kegukanywe n’Umubiligi Aldo Taillieu.
Mu nzira abasiganwa kuva batangiriye mu karere ka Gicumbi ukanyura Nyagatare, Gatsibo bagasoreza mu karere ka Kayonza, umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira ikipe y’u Rwanda niwe wari uyoboye.
Nubwo Munyaneza yari ayoboye isiganwa mu gihe kirekire yari kumwe n’abandi barimo Uwiduhaye Mike basanzwe bakinana ndetse na Mathiew wo muri Afurika y’Epfo.
Bageze mu bilometero bya nyuma, igikundi cyari kirimo na Aldo wari wambaye umwenda w’umuhondo bafashe aba bakinnyi ndetse bagera ku murongo Henok Muluberhan ariwe ubatsinze.
Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi nyuma y’Agace ka mbere ni Byukusenge Patrick wahageze ari uwa 13 anganya ibihe na Henok wa mbere.
Kugeza ubu ku rutonde rw’Agateganyo ruyobowe na Fabien Doubey ukomoka nu gihugu cy’u Bufaransa ndetse akaba akinira ikipe ya Total Energies.
Masengesho Vaincquer niwe munyarwanda uri ku mwanya wa hafi aho kuri ubu ari ku mwanya wa 26 aho asigwa amasengo 21 na Fabien uyoboye kugeza ubu.
Kuri uyu wa Kabiri abasiganwa barahaguruka mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Musanze, abasiganwa bakaba bahagurukira kuri CHIC mu karere ka Nyarugenge.
Uko abakinnyi bahembwe:
Umukinnyi wegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2025 wahembwe na Amstel ni Henok Mulubrhan wa Eritrea.
Umukinnyi wambaye umwambaro w’umuhondo wahembwe na Visit Rwanda ni Fabien Doubey.
Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka wahembwe na Forzza ni Munyaneza Didier akaba akinira Team Rwanda.
Umukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa wahembwe na Prime Insurance ni Aldo Taillieu wa Lotto Devo Team.