Ubusanzwe BBC ntiyakunze kuvuga neza u Rwanda ndetse ishami ryayo ry’Ikinyarwanda rizwi nka ‘Gahuzamiryango’ ryahagaritswe kumvikana mu Rwanda kubera ibyo yari imaze igihe irutangazaho kandi bijorwa cyane.
Himbara nta kibazo na kimwe yigeze agira ku nkuru zivuga nabi ku Rwanda, nyamara iziruvuga neza zikamurya ahantu.
Ikinyamakuru IGIHE cyatangaje ko ku nshuro ya mbere mu gihe kirenga ukwezi, David Himbara ufatwa nk’umwe mu bakora uko bashoboye ngo basebye leta y’u Rwanda, yanditse inkuru irenga ibika bitatu mu cyo yise ibaruwa ifunguye yandikiye abayobozi ba BBC, yijujutira ikiganiro yakoze ku Rwanda.
Ngo ni ishyari yatewe n’ikiganiro ” Business Africa ” cyibandaga ku Rwanda, cyakozwe n’abanyamakuru Nancy Kacungira na Maggie Mutesi. Kigaragaza iterambere ry’u Rwanda nk’igihugu gifite ubukungu bwihuta, gikataje mu ikoranabuhanga no guhanga ibishya, kigeze ku rwego rwo kwakira miliyari z’amadolari mu ishoramari ry’abanyamahanga buri mwaka ndetse cyatangiye guteranyirizwamo imodoka za Volkswagen.
Umwanditsi Alain Mucyo avuga ko Himbara yinyuramo aho yandika ko “… Iyo sura y’u Rwanda ihura neza n’ikunda kwamamazwa …” muri make ko ikibazo afite ari uburyo ibintu bigaragara kandi bivugwa.
Yakomeje ati “[Himbara] amaze amezi mu magambo ye ku Rwanda avuga ko rwazahajwe n’ubukene. Yakomeje kugerageza kumvisha Isi ko u Rwanda rudatekanye, ko iterambere ari igihuha.
Ikiganiro cya BBC ni nk’urushyi rwakubise mu isura ye; birashoboka ko byamuriye ahantu kubona amafoto ya Kigali itekanye. Iki kiganiro gishobora kuba gishyira ihurizo ku masezerano yahawe yo guharabika u Rwanda kubera ko abaterankunga be baza kubona ko imbaraga bakoresha n’amafaranga yabo bitabashije guhindanya isura y’u Rwanda.”
David Himbara
Ku bw’ibyo ngo mu kurwana ku mugati we, yanditse inkuru ndende harimo amakuru avanye kuri Google, ku buryo umwarimu wa kaminuza udashobora gukoresha ibitekerezo bye nk’impuguke, ari umwarimu ku izina.
Yakomeje ati “Iyo nkuru yanditswe gusa kugira ngo ishimishe Rujugiro, Museveni, RNC na FDLR.” bo baterankunga be.
Byongeye, ngo Himbara yiyita impirimbanyi ya demokarasi nyamara akibasira itangazamakuru ryigenga, agakumira ibiganiro.
Umwanditsi avuga ko Himbara bitewe n’uko ari mu mpera z’ukwezi kandi akeneye amaramuko, yazamuye ijwi yibasira abakomeye ngo yerekane ko afite ijwi rigera kure.
Musengimana Jean Claude, Ruhango Mbuye Rugarama
Yewe Devide Ndamusetse Urwandase Ararusebya Bishoboke? Abanyamahanga Benshi Bararuzi, Abakuru Bibihugu Bitandukanye Barugezemo Bararuzi, Kd Bazinezako Urwanda Ari Indashyikirwa Yarusebyahe? Ahubwo Arimo Arisebya