• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Hon. Dr.Habineza avuga ko n’abanyereza ibya Leta bakwiye kwamburwa Ubutore

Hon. Dr.Habineza avuga ko n’abanyereza ibya Leta bakwiye kwamburwa Ubutore

Editorial 26 Oct 2018 HIRYA NO HINO

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ntiyemeranya n’umuyobozi w’itorero ry’u Rwanda, Bamporiki Edouard, wambuye Ubutore umuhanzikazi, Uzamberumwana uzwi ku izina rya Oda Paccy.

Ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2018, nibwo umuyobozi w’itorero ry’u Rwanda, Bamporiki Edouard yasohoye itangazo anarishyiraho umukono avuga ko ku bw’ububasha ahabwa n’umutoza w’ikirenga, yambuye Paccy ubutore.

Ibaruwa yambura ubutore, Oda Paccy

Kwamburwa ubutore, byatewe n’ifoto yamamaza indirimbo ye yitwa ‘Ibyatsi’, aho yakoresheje ifoto igaragaza ikibuno cy’umukobwa wambaye uko yavutse, yafashwe nk’idakwiye mu muco nyarwanda, bityo bimuviramo kubwamburwa burundu.

Hon. Dr Habineza avuga ko ibyo Paccy yakoze atari icyaha, ahubwo ko ari ikosa, bityo ko adakwiye guhutazwa yamaganwa, ahubwo ko abanyereza imitungo ya Leta baraciye mu Itorero ry’Igihugu, aribo bakwiye gufatirwa ingamba mbere y’abandi bakamburwa ubwo butore.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Hon Dr Habineza yagize ati “umuraperi Uzamberumwana Odda Paccy nta cyaha yakoze, ni ikosa gusa kandi nta mpamvu yo gukomeza kumuhutaza yamaganwa, ntibikwiye ko afatirwa ibindi bihano birenze ibyo kumukura mu Ntore, abasaba ko ibihangano bye bihagarika, natwe tubasabye kudakomeza”.

Abantu benshi bakomeje kugaruka kuri iki cyemezo Bamporiki yafatiye Odda Paccy, bamwe bavuga ko atari we muntu wa mbere ukoze ikosa kandi yaraciye mu itorero, bamwe bakavuga ko n’abo bose bakwiye kubwamburwa.

Hagendewe ku bitekerezo by’abantu batandukanye bagiye bagaruka kuri iyi myanzuro yafatiwe uyu muhanzikazi, Bwiza.com yabajije Hon Dr Habineza Frank, iti “Ese kuba hari abayobozi banyereza imitungo ya Leta n’ibindi byaha bikorwa kandi baraciye mu itorero, ubihuje n’ibi Oda Passy yakoze, ubona bo bakwiye iki?

Yasubiye agira ati “Abo nibo bakwiriye kwirukanwa mu itorero,… Njyewe mbona nta cyaha yakoze, nk’umuhanzi yari yatekereje ko yakoze agashya kandi biri mu burenganzira bwe, Ntabwo bikwiriye kumwamagana”.

Umwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki yo mu Rwanda, Ndahayo Gerrard [izina ryahinduwe] abajijwe ku cyemezo cyafatiwe Paccy, yagize ati “ariko abantu ntibakirize nkana ku bandi, nkaho bo ari mikese igoroye, uru Rwanda rufite abibye amakariso n’amaserengeri, abize bakopera, rufite abarya ruswa, abambura abaturage, abarya Girinka n’abandi, none ngo Ibyatsi ni ikibazo”.

Aha aragaruka cyane kuri iyi ngingo y’uko n’abanyereza ibya Leta ndetse n’abanyunyuza imitsi y’abaturage ku bw’ingunyu zabo bwite nabo bagakwiye kwambura Ubutore.

Ati “Aba Meya n’abagitifu barya Girinka se, abahombya amamiliyari se nizo Ntore u Rwanda rushaka, Ingabire yavuze ko ukoze ibyoroshye ahanwa, uw’ibikomeye akagororerwa, none arabihamije. Paccy nta mukati yatswe, nakomeze yikorere akazi, kuko u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko”.

Undi na we yagarutse ku muhanzi nyarwanda uherutse gukubita umugore we akamukura amenyo, uwo na we ari mu bahanzi batojwe gitore, mu ‘Indatabigwi’ , ariko nta byemezo yigeze afatirwa ngo na we abe yakwamburwa Ubutore.

Yagize ati “Mu minsi ishize umwe mu bahanzi batojwe n’Itorero muyobora [….] yakubise umugore amukuramo amenyo anavuga ko azamugurira andi ya zahabu (niko twumvise) ko nta baruwa imwambura izina ry’Ubutore, kandi hakaba hashize igihe, cyangwa dukomeze gutegereze?

Akomeza avuga ko ikosa yakoze ryaba riremereye kurusha irya Paccy, ko we yanakoze iryo gukubita umuntu akanamukuramo ingingo z’umubiri, ariko ngo n’iyi saha, nta baruwa imwambura ubutore irasohoka.

Akibona iri tangazo, Paccy yavuze ko ifoto ye ari iy’ubugeni ndetse ko ntaho ihuriye n’ibyo umuntu yahita atekereza, intego ye ko ariyo kwamamaza indirimbo ye ‘Ibyatsi’.

Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy ni umuraperikazi wamamaye mu Rwanda ku ndirimbo ze zitandukanye, zirimo nka ‘Kano, Igikuba, Rendez-Vous’,… umwaka ushize nabwo yaragarutsweho mu itangazamakuru ubwo yasohoraga indirimbo ‘Order’ yikinze ku ikoma yambaye ubusa.

Ifoto yatumye Paccy afatirwa ibihano bikakaye

 

2018-10-26
Editorial

IZINDI NKURU

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Editorial 20 Nov 2023
Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo, yokejwe igitutu asabwa gukuramo kandidatire

Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo, yokejwe igitutu asabwa gukuramo kandidatire

Editorial 10 Oct 2018
Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Editorial 02 Apr 2019
Abanyeshuli ba Kenyatta University bavugirije induru Museveni banatwika ibendera rya Uganda ubwo yasuraga kaminuza yabo

Abanyeshuli ba Kenyatta University bavugirije induru Museveni banatwika ibendera rya Uganda ubwo yasuraga kaminuza yabo

Editorial 30 Mar 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Kamari
    November 7, 20186:19 am -

    Bamooriki ni asubize itorero umutoza w’ikirenga ryamunaniye. Ubwo se niba Odda Paccy ari kwishakishiriza akaba ntawe yibye, akaba adahembwa ku musoro, … Bamporiki amushakaho iki??? Ubwo Itorero ry’Igihugu rihindutse Traffic Police niyo igushinja icyaha, ikakuburanisha, ikanahita iguhana utavuze n’ijambo rimwe

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)
ITOHOZA

Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)

Editorial 19 Mar 2016
Irushanwa rya Tour du Cameroun 2018 ryasubitswe ikipe y’u Rwanda yagezeyo
IMIKINO

Irushanwa rya Tour du Cameroun 2018 ryasubitswe ikipe y’u Rwanda yagezeyo

Editorial 09 Mar 2018
Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa
Mu Rwanda

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Editorial 17 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru