Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye , Supt. Jean Marie Vianney Karegeya yahamagariye abamotari bakorera muri aka karere kuba abafatanyabikorwa ba Polisi b’umwihariko cyane cyane mu kugaragaza ibyaha no kubikumira , bahanahana amakuru ku banyabyaha batandukanye.
Uyu muyobozi yabagiriye inama kandi yo gushyira imbere ubuzima bwabo n’ubw’abo batwara mu kazi kabo , ibi bakabikora bubahiriza amategeko y’umuhanda.
Ubu butumwa yabutanze ejo ku italiki ya 5 Ukwakira mu murenge wa Ngoma , aho yahuriye n’abamotari bibumbiye muri koperative yitwa CIM.
SP Karegeya yagize ati:” Twagiye dufatanya mu bikorwa byinshi nko guteza imbere imikino, umuganda ndetse no kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha; dukwiye gukomeza ubwo bufatanye no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibimdi byaha by’ubwoko bwose.”
Yarangije agira ati:” Byaba bibabaje niba hakiri abamotari bagitendeka; kuko hari bamwe muri bagenzi banyu bagitwara abana barenze umwe kuri moto babavana cyangwa babajyana ku mashuri, ibyo bintu birahanirwa kandi bigomba guhagarara.”
RNP