Abantu 30 barimo abafite hoteri, moteri na resitora mu mujyi w’akarere ka Huye basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.
Ibi babisabwe ku itariki 6 Kamena mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Rukundo Mucyo.
Iyo nama yabereye mu kagari ka Butare, ho mu murenge wa Ngoma, yari igamije gukora ubukangurambaga bwo kurinda umwana ihohoterwa, kandi yitabiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Kabalisa Arsene.
Mu ijambo rye, IP Rukundo yabwiye abo bagize ibyo byiciro ati:”Nti hakagire uwo mwemerera ko ahera umwana ibinyobwa bisembuye mu mahoteri, moteri na resitora zanyu kuko byangiza ahazaza he; kandi usibye n’ibyo; binyuranije n’amategeko “.
Ingingo ya 219 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igira iti:” Umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryabyo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ni nabyo bihano bihabwa ushishikariza umwana kunywa inzoga cyangwa itabi cyangwa kujya mu tubari”.
Yakomeje ababwira ati:”Nihagira umuntu uzana umuntu utujuje imyaka 18 y’amavuko akababwira ko ashaka icyumba cyo kuraramo, ndetse akongeraho ko ari burarane na we ku gitanda ku buryo mukeka ko yaba agamije kumusambanyirizamo, mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe akimara kubasaba icyumba kugira ngo ibye bikurikiranwe mu maguru mashya.”
IP Rukundo yabasabye kandi kujya bandika neza imyirondoro y’abo bacumbikira; kandi bakagenzura ko iyo myirondoro ari umwimerere kugira ngo byoroshye iperereza mu gihe haba hari ufite icyo akurikiranyweho.
Yababwiye kandi ati:”Mwirinde ko inzu zanyu zaba ahanywererwa ibiyobyabwenge nk’urumogi cyangwa ahategurirwa ibindi bikorwa binyuranije n’amategeko. Nihagira umukiriya mubikekaho; mukwiye guhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe.”
Yagize na none ati:”Bamwe mu bakora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu barara mu mahoteri, moteri n’ahandi. Murasabwa gufata ingamba zituma badakoresha inzu zanyu mu kugera ku migambi mibi yabo.”
IP Rukundo yasabye kandi abo bafite amahoteri, moteri na resitora kwirinda kugura inyama z’amatungo atabagiwe mu mabagiro azwi kandi yemewe.
Yagize ati:”Hari abantu biba amatungo maze bakayabaga, hanyuma bakagurisha inyama zayo ahantu hatandukanye. Uruhare rwanyu mu kurwanya ubwo bujura ni ukutagura bene izo inyama, kandi mugatanga amakuru y’abazibunza .”
Kabalisa yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo bafite amahoteri, moteri na resitora; kandi abasaba kuzikurikiza no kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha.
RNP