Iyo ibidukikije byitaweho, nabyo biri mu biteza imbere imibereho y’abatuye igihugu bikanageza igihugu muri rusange ku majyambere arambye.
“Ibi ntawabishidikanyaho afatiye urugero ku byakozwe na Leta y’u Rwanda muri politiki yo kurengera ibidukikije cyane amashyamba,urebye aho yadukuye n’aho u Rwanda rugeze ubu ku birebana n’uko ibihe bisimburana, cyane cyane iby’ihinga kandi mu bice byose by’igihugu, aho tutagifite uduce tw’igihugu twokamwe n’amapfa, utundi tuzwi nk’ututera tugomba guhora mu nzara n’ibindi,.”
Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 4 Werurwe, n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye , Superintendent of Police(SP) J.Marie Vianney Karegeya, nyuma y’umuganda wo gutera ibiti by’imbuto n’imirimbo mu gace gakikije icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, giherereye mu mujyi wa Huye, ari kumwe n’umuhuzabikorwa w’urwo rubyruko mu karere ka Huye, Emmanuel Musangwamfura.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abapolisi bagize umutwe wa Polisi ukorera mu karere ka Huye ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha bavuye mu mirenge igize akarere ka Huye n’abo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye bagera kuri 300.
Mu kiganiro cyabaye nyuma y’iki gikorwa, SP Karegeya yashimiye uru rubyiruko rwaje kwifatanya na Polisi muri iki gikorwa maze agira ati:” Iki ni kimwe mu bikomeza ubufatanye busanzwe hagati yacu kandi ntacyo tuzashyira muri gahunda ngo kinanirane kugerwaho.”
Mu birebana no kubungabunga ibidukikije, yageneye ubutumwa abaturage muri rusange cyane cyane abo muri Huye maze aboneraho kwibutsa abatema ibiti, babaza mu buryo butemewe n’amategeko ko bihanwa n’amategeko aho agira ati:” Abantu bakwiye kwirinda ibi bikorwa no kubirwanya kuko, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bishyira mu kaga ubuzima bw’ababikora nk’uko bikunze kugendekera ababikora; akenshi baba badafite n’ibikoresho, hagira impanuka ibabaho igahitana ubuzima bwabo tutibagiwe no guhanwa igihe bafashwe.”
Yabukije ko kugira ishyamba ryeze mu murima wawe bitaguha uburenganzira bwo kwangiza ibidukikije ubitema, kuko bagomba kubikora hakurikijwe amabwiriza abagenewe ajyanye no kubibungabunga, nko gutera ibiti n’ibindi bifata ubutaka n’ibindi bijyanye no gusubiza aho batemye uko hari hameze.
SP Karegeya asoza, yavuze ku kwirinda ibyaha muri rusange , abasaba gufasha aho batuye kwigisha abaturanyi babo kwirinda cyane cyane amakimbirane yo mu ngo, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, kubakanguriye kugira umuco wo kwikemurira ibibazo aho batuye, ibibananiye bakabishyikiriza inzego zibegereye harimo na Polisi.
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri rusange, by’umwihariko ikorera mu karere ka Huye, uburyo ibaba hafi mu kubahugura no kubagira inama zibafasha kurangiza inshingano zabo.
Musangwamfura yagize ati:” Twishimira imikoranire yacu na Polisi ikorera mu karere ka Huye, kuri ubu iri ku rwego rushimishije kandi tugomba guhora tuyivugurura nk’uko n’abanyabyaha bahora bavugurura imikorere yabo, tugomba kubagenda imbere kugirango akarere kacu gahorane umutekano nk’uwo gafite ndetse uniyongere.”
Yashoje asaba ko inama n’amahugurwa Polisi n’ubuyobozi bw’akarere babagenera byakomeza kandi yizeza ko bagiye kongera umubare w’uru rubyiruko muri Huye ndetse n’ireme ry’ibikorwa bigomba kubaranga; yanavuze ko bajyanye ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije biriho mu mirenge yabo ndetse bikanongerwa kubera akamaro kabyo ku buzima bw’abayituye.
RNP