• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Huye: Polisi y’u Rwanda yafashe umuturage atetse Kanyanga

Huye: Polisi y’u Rwanda yafashe umuturage atetse Kanyanga

Editorial 15 Apr 2017 Mu Rwanda

Ku itariki ya 11 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yaguye gitumo umugore witwa Uwimana Alphonsine atetse Kanyanga ihita imuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma. Uwimana akaba yarafatiwe mu kagari ka Matyazo Umurenge wa Ngoma.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana yavuze ko kugirango uyu mugore afatwe ari abaturage batanze amakuru.

Yavuze ati:”Mu by’ukuri hari abanyarwanda b’inyangamugayo bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, umwe muri bo niwe wamaze kubona Uwimana atetse iyi kanyanga ahita ahamagara Polisi arayibimenyesha, natwe tujyayo tuhageze dusanga amaze guteka litiro 5 zayo, tunamusangana litiro 300 za Muliture yifashishaga mu kuyiteka. Nibwo twahise tumufata”.

Yashimiye uyu muturage watanze amakuru, anasaba abaturage bose gutanga amakuru y’aho bakeka hakorerwa za kanyanga cyangwa ibindi biyobyabwenge hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ryabyo mu baturage.

CIP Hakizimana yasabye kandi abanywa ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Yagize ati: “Nta mpamvu yo gukora ibinyuranyije n’amategeko no kwishyirira ubuzima mu kaga kandi hari ibintu byinshi byemewe n’amategeko umuntu yacuruza cyangwa akanywa kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima by’uwabinyoye.”

Yashisikarije abaturage gukomeza gukora bakarwanya ubukene aho gushakira amakiriro mu bintu byangiza ubuzima bwabo.

Polisi yo mu karere ka Nyagatare ya yafatatiye mu rugo rw’umukecuru witwa Makundi Evanisi w’imyaka 75 amakarito 6 y’inzoga zitemewe mu Rwanda za Zebra waragi, mu gihe Polisi yo mu karere ka Rwamagana yanafatanye uwitwa Rebero Joseph w’imyaka 36 udupfunyika 110 tw’urumogi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese unywa cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

2017-04-15
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Thank You”, The Ben yasubiye muri Amerika

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Thank You”, The Ben yasubiye muri Amerika

Editorial 24 Oct 2017
Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Editorial 30 Apr 2025
Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Editorial 02 Mar 2017
Perezida Kagame yavuze ko abanenga gahunda z’u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo uzatanga

Perezida Kagame yavuze ko abanenga gahunda z’u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo uzatanga

Editorial 31 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hahishuwe uruhare rw’umuryango wa Patrick Karegeya mu bikorwa byo gusiga u Rwanda icyasha
INKURU NYAMUKURU

Hahishuwe uruhare rw’umuryango wa Patrick Karegeya mu bikorwa byo gusiga u Rwanda icyasha

Editorial 17 Feb 2020
Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda  biguru ntege
Mu Rwanda

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda biguru ntege

Editorial 28 May 2017
Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.
INKURU NYAMUKURU

Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.

Editorial 21 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru