Abatwara abantu n’ibintu ku magare (bazwi nk’abanyonzi) mu mujyi wa Musanze bibumbiye muri koperative CVM (Cooperative des vélos de Musanze) baravuga ko bamaze imyaka itatu batanga amafaranga y’umusanzu wa buri munsi ariko ko batazi irengero ryayo, bagashinja abayobozi babo kurigisa aya mafaranga kuko umuyobozi wa koperative ubu yabaye umuherwe.
Umwe muri aba banyonzi utifuje ko umwirondoro we utangazwa mu Itangazamakuru, avuga ko buri munsi batanga igiceri cya 100 Frw gusa ngo ntibazi icyo bayatangira.
Ati “ Hari abo tuyaha baba bari mu muhanda, Gusa njye mbona ntacyo byaba bitumariye mu gihe dukomeje kuyatanga umwaka ugashira undi ugataha ntibatubwire icyo bayamaza.”
Uyu ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku igare avuga ko bajya kwibumbira muri koperative batanze umugabane shingiro bityo ko n’aya mafaranga 100 Frw batanga buri munsi bakwiye kumenya icyo bayatangira.
Ati “ Njye mbona iryo 100 Frw dutanga ari ayo kubakiza kandi tuba twayabonye tuvunitse.”
Avuga ko umuyobozi wabo atigeze aba umunyonzi, agasaba ko bayoborwa n’abo bakorana kuko ari bo bazi agaciro k’ibyo bakora bakaba baharanira inyungu za koperative aho gukurura bishyira nk’uko abari kubayobora bari kubigenza.
Umuyobozi wa CVM, Casmir Ngayaberura ushinjwa n’abo ayobora gukizwa n’imisanzu yabo avuga ko ayo mafaranga 100 bakwa buri munsi abafasha mu gukodesha inzu bakoreramo no guhemba abakozi.
Ngayaberura avuga ko atari we uyabaka ku giki cye ko ahubwo ari umwanzuro wafashwe n’inteko rusange igizwe n’abanyamuryango bose kugira ngo koperative ikomeze kugira imbaraga.
Avuga ko aba banyamuryango ba koperative bashonje bahishiwe kuko muri Kamena bazahabwa ingurube zo korora.
Uyu muyobozi wa CVM wagarutse ku byo ashinjwa ko akomeje gutera imbere mu buryo budasanzwe kubera iyi misanzu y’abo ayobora, avuga ko ubukungu bwe atari ubwa vuba ku buryo yaba ari gukizwa n’abo ayobora.
Ati ” Kuba ndi umukire ni nk’uko abandi bantu benshi bakize si uko nyobora koperative, ndikorera, yewe mfite byinshi nkuramo amafaranga sibo bankijije rwose uretse n’ibyo mu muryango wacu nta mukene ubamo.”
Yagarutse ku kifuzo cyo gutanga amafaranga atubutse. Ati ” Ntabyo bashobora kuko n’ayo make bayatanga bigoranye, ibyo byifuzo bazabitange mu nteko rusange nibyemeza bizashyirwa mu bikorwa kuko ibyo dukora byose biba ari imyanzuro yafashe.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ndabereye Augustin avuga ko nk’abanyamuryango ba koperative bakwiye gushakira umuti icyo kibazo bagakora bagamije iterambere, byaba ngombwa inteko yabo yaterana ikaba yakwiga ku buryo bwo kuzigama amafaranga.
Uyinjiyemo atanga 20 500 Frw arimo ay’umwamabaro ubaranga, umusoro, ikarita, umugabane-shingiro, n’ikirango cy’igare(plaque).