Icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro bihuza impande zitavuga rumwe mu Burundi, giterejwe gushyirwaho akadomo kuwa 24 Ukwakira uyu mwaka, kitezweho guharura inzira igana ku matora azira amakemwa ya Perezida ateganyijwe kuba mu 2020.
Amakuru aturuka ku bantu ba hafi y’umuhuza muri ibyo biganiro Benjamin Mkapa, avuga ko abatavuga rumwe na Leta bose bamaze gutumirwa, ukuyemo abafite inzandiko zibata muri yombi.
The EastAfrican ikavuga ko uwo wayitangarije ibyo yagize ati “ Twatumiye abo muri CNARED badafite impapuro zo kubata muri yombi.”
CNARED ni Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki ikorera mu buhungiro yishyize hamwe ngo iharanire ko Amasezerano ya Arusha adahungabanywa n’ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza.
Iri huriro ryashinzwe nyuma y’intugunda zakurikiye ukwiyamamariza manda ya gatatu kwa Nkurunziza mu 2015, abagize iri huriro bavugaga ko kwari kunyuranije n’ayo masezerano ya Arusha, ndetse n’Itegeko nshinga igihugu cyagenderagaho.
Muri ibi biganiro, biteganyijwe ko ingingo yo gukuraho impapuro zo guta muri yombi abarwanashyaka ba CNARED bagera kuri 34 ndetse n’imbabazi rusange ku byo bashinjwa biri mu bintu bishobora kuzafata umwanya utari muto muri byo.
Mkapa we akavuga ko uko byagenda kose, abo bashinjwa kugomera ubutegetsi bwa Nkurunziza hari umusanzu bategerejweho mu kugarura amahoro mu Burundi, ndetse bamwe uruhare rwabo muri ibyo bikorwa rwigaragaza.
Amakuru agera iki kinyamakuru yemeza nta shiti ko Perezida Uhuru Kenyatta na John Magufuli bagize uruhare runini mu buryo bw’ibanga mu gutuma Perezida Petero Nkurunziza afata umwanzuro wo kutazongera kwiyamamaza mu 2020.
Ibizava muri ibi biganiro, bizamurikirwa abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba izaterana mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2018.