• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibihugu 3 ni byo byitabiriye “ACIRC” muri 13 byatumiwe

Ibihugu 3 ni byo byitabiriye “ACIRC” muri 13 byatumiwe

Editorial 26 Mar 2017 Mu Rwanda

Ibihugu, Uganda, Angola na Afurika y’Epfo ni byo bihugu 3 byonyine, mu bihugu 13, byabashije kwitabira imyitozo ya gisirikare y’ingabo zishobora gutabara mu buryo bwihuse aho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wakenera guhosha ibibazo hitabajwe imbaraga za gisirikare.

Iyi myitozo ya gisirikare yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 25 Werurwe 2017, mu Kigo cya Gisirikare cyo mu Rwanda, cya Gako (Rwanda Military Academy), kiri mu Karere ka Bugesera.

Ubusanzwe iyi myitozo yari yatumiwemo Algeria, Angola, Benin, Burkina Faso, Tchad, Misiri, Niger, Senegal, Afurika y’Epfo, Sudan, Tanzania, Uganda n’u Rwanda ari nabyo bihugu binyamuryango by’ibikorerabushake.

Abasirikare b’ibi bihugu baje muri iyi myitozo biganjemo abofisiye hamwe n’abandi babaherekeje barimo abajenerali bose hamwe barenga 200.

Ni imyitozo iba mu cyiswe ‘Utulivu Africa’, ari zo ngabo zihariye zishobora gutabara mu buryo bwihuse, nibura mu minsi 7 gusa, ahantu aho ari ho hose muri Afurika hashobora kuvuka ikibazo icyo ari cyo cyose cyakenera gukemurwa hifashishijwe imbaraga za gisirikare.

Iyi myitozo, ubusanzwe yatangiye kuva ku wa 20 Werurwe, ikazageza kuwa 30 Werurwe 2017.

Mu gufungura ku mugaragaro iyi myitozo, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen. Jacques Musemakweli, ari nawe wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye ntiyigeze akomoza ku ngingo y’ubwitabire, gusa yasomye amazina y’ibihugu byose byatumiwe uko ari 13.

Yibanze ahanini ku kugaragaza akamaro k’iyi myitozo, avuga ko izi ngabo za ‘Utulivu Africa’ zashyizweho ngo Abanyafurika bajye babasha kwikemurira ibibazo ubwabo.

Yashimangiye ko izi ngabo zashyizweho hashingiwe ku cyemezo cyafatiwe mu nama ya 21 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateranye muri Gicurasi mu 2013, agira ati “ubushobozi bwa Afurika bw’uko yabasha guhita ihosha amakimbirane vuba bwashyizweho muri 2013 nk’igisubizo cy’ako kanya cy’uko haburaga ubushobozi ku bayobozi b’ibihugu bya Afurika ngo batabare ahari ikibazo ku mugabane wa Afurika.”

Aha Maj Gen. Musemakweli yavuze ko Abakuru b’Ibihugu bashinze izi ngabo bagamije kurwanya ko ab’ibindi bihugu by’indi migabane bajya bahora baza gukemura ibibazo by’Abanyafurika.

Maj Gen. Musemakweli yagize ati “byari mu murongo wa politiki ishingiye ku bitekerezo bigari by’uko ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo bya Afurika, bityo bigatuma umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishobora guhita itabara mu buryo bwihuse kandi bukomeye itanga ingabo, n’ibikoresho byazo aho byakenerwa.”

Akomoza ku bwitabire, Lt Col René Ngendahimana, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda we yavuze ko nubwo ibi bihugu bindi bitohereje ingabo zabyo ngo zize mu myitozo ariko bifite abandi bakozi bakurikirikirana ibikorerwa muri iyi myitozo.

-6169.jpg

Ku Rwanda, Lt Col Ngendahimana yavuze ko rwo rufite abanyamuryango barenga mirongo icyenda (90), biteguye gufatanya na bagenzi babo mu kwitoza uko hagize ahavuka ikibazo ku mugabane wa Afurika batabara mu buryo bwihuse.

Ibibazo bya Afurika

Ku kijyanye n’uko hari ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika bifite ibibazo, aho itangazamakuru ryabazaga impamvu izi ngabo zitagira uruhare mu kujya kubihoshayo, Lt Col Ngendahimana yasubije ko ari Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wonyine utegeka ko izi ngabo zitabara.

Yagize ati “ubundi ACIRC kugira ngo ijye gutabara bisabwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nibo bafata icyemezo bakaba ari bo bavuga bati ‘turabona hari ikibazo cyavutse mu gihugu runaka turasaba ko mwatwohererezayo ingabo byihuse’.”

Lt Col Ngendahimana yongeyeho ko hari ubundi buryo buhari bwo guhangana n’ibindi bibazo bigenda bivuka ku mugabane wa Afurika hatarinze kwitabazwa ingufu za gisirikare, ariko ko igihe izi ngabo zizasabwa zizaba ziteguye gutabara.

Ibi byanashimangiwe na Sivuyile Bam, waje nk’intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, we wavuze ko izi ngabo zikorera munsi y’ibyemezo by’uyu Muryango.

Yagize ati “Si ingabo zibyuka mugitondo ngo zihite zijya ahantu aho ari ho hose zijyanye, zigomba kugenda zoherejwe n’ibyemezo by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Ni ku nshuro ya gatatu iyi myitozo ibaye, kuva mu 2013 izi ngabo zihariye zashingwa.

Source : Izuba rirashe

2017-03-26
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame  yakomoje ku gitero cyagabwe  mu Karere ka Rusizi

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

Editorial 26 Jun 2017
Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.

Ikipe ya Bugesera FC yanyagiye AS Muhanga ikatisha itike mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.

Editorial 21 May 2021
Abagenzacyaha 160 basoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije

Abagenzacyaha 160 basoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije

Editorial 26 Jun 2017
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

Editorial 09 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukinnyi Ndatimana Robert  ya katiwe n’urukiko rwa Nyamirambo iminsi 30 y’igifungo
IMIKINO

Umukinnyi Ndatimana Robert ya katiwe n’urukiko rwa Nyamirambo iminsi 30 y’igifungo

Editorial 07 Jan 2016
Mukura yatsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro no gukina CAF Confederation Cup 2019
IMIKINO

Mukura yatsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro no gukina CAF Confederation Cup 2019

Editorial 13 Aug 2018
Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo
ITOHOZA

Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Editorial 15 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru