Nkuko twabitangaje kurukutwa rwacu rwa twitter, icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Uganda mu gace ka Kasese nkuko byemejwe n’umuryango mpuzamahanga wita k’ubuzima (WHO). Ndetse ibihugu bitandukanye byatangiye kuburira abaturage babyo bakorera ingendo muri Uganda.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, nabyo byemeje ko indwara ya Ebola yagaragaye muri icyo gihugu nyuma y’igihe inzego zinyuranye n’abaturage bikanga ko yaba ihari.
Ubu nibwo abaganga bemeje ko habonetse umuntu wagaragayeho ibimenyetso by’iyi ndwara, nyuma y’igihe iki cyorezo gikomeje kwibasira igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko OMS yabitangaje, umuntu wagaragaweho iyi ndwara ni umwana w’imyaka itanu w’umunye-Congo, winjiye muri Uganda ari kumwe n’umuryango we ku wa 9 Kamena 2019, banyuze ku mupaka wa Bwera. Baje kujya kumuvuza ku bitaro bya Kagando, ari nabwo abaganga bahise batahura ko iyo ndwara yaba ari ebola.
Uwo mwana yahise yoherezwa mu kigo cyagenewe gufasha abarwayi ba Ebola mu buryo bw’umwihariko cya Bwera. Kuri uyu wa Kabiri nibwo byemejwe mu buryo ndakuka ko ari Ebola ndetse uwo mwana akomeje kwitabwaho.
Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yahise yohereza itsinda ry’abaganga ngo rikurikirane niba nta wundi muntu waba afite iyo ndwara.
Mu minsi ishize Uganda yitegura ko yagerwaho na Ebola, yakingiye abaganga 4700 bo mu mavuriro 165 arimo n’iryo uwo mwana yagiye kuvurirwamo, hanakorwa imyitozo ku kuyisuzuma.
Virus ya ebola ni imwe mu zikaze kuko yandurira mu gukoranaho k’umuntu uyifite n’utayifite binyuze mu matembabuzi. Bimwe mu bimenyetso byayo birimo kugira umuriro mwinshi, gucika intege, ububabare bukabije, kuribwa umutwe, kubabara mu mihogo, kuva amaraso ahantu hatandukanye hari umwanya n’ibindi.
Umuntu uhuye n’uwanduye Ebola ahita ahabwa urukingo agakurikiranwa ari ahantu ha wenyine mu gihe cy’iminsi 21. Kugeza ubu muri Uganda nta kindi gice cy’igihugu kiratangazwa ko cyaragaragayemo umuntu ufite iyi ndwara.
U Rwanda nk’igihugu cyegeranye na Uganda na RDC, ruheruka gutangiza gutanga urukingo rwa Ebola rwitwa “rVSV-ZEBOV” ku bajyanama b’ubuzima n’abandi bakozi bakira abarwayi mu duce twegereye imipaka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) dushobora gukwirakwiramo icyorezo cya Ebola kurusha utundi.
Ni ingamba yafashwe mu kurushaho kwitegura guhangana na Ebola, yiyongereye ku zirimo imyitozo yahawe abakora mu rwego rw’ubuzima mu duce twegereye umupaka no gupima umuntu wese winjira mu Rwanda aturutse mu bihugu birangwamo iyi ndwara.