• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibihugu bitandukanye biraburira abaturage babyo bakorera ingendo muri Uganda kubera icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda

Ibihugu bitandukanye biraburira abaturage babyo bakorera ingendo muri Uganda kubera icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda

Editorial 12 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Nkuko twabitangaje kurukutwa rwacu rwa twitter, icyorezo cya Ebola  cyagaragaye muri  Uganda mu gace ka Kasese nkuko byemejwe n’umuryango mpuzamahanga wita k’ubuzima (WHO). Ndetse ibihugu bitandukanye byatangiye kuburira abaturage babyo bakorera ingendo muri Uganda.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS,  nabyo byemeje ko indwara ya Ebola yagaragaye muri icyo gihugu nyuma y’igihe inzego zinyuranye n’abaturage bikanga ko yaba ihari.

Ubu nibwo abaganga bemeje ko habonetse umuntu wagaragayeho ibimenyetso by’iyi ndwara, nyuma y’igihe iki cyorezo gikomeje kwibasira igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Nk’uko OMS yabitangaje, umuntu wagaragaweho iyi ndwara ni umwana w’imyaka itanu w’umunye-Congo, winjiye muri Uganda ari kumwe n’umuryango we ku wa 9 Kamena 2019, banyuze ku mupaka wa Bwera. Baje kujya kumuvuza ku bitaro bya Kagando, ari nabwo abaganga bahise batahura ko iyo ndwara yaba ari ebola.

Uwo mwana yahise yoherezwa mu kigo cyagenewe gufasha abarwayi ba Ebola mu buryo bw’umwihariko cya Bwera. Kuri uyu wa Kabiri nibwo byemejwe mu buryo ndakuka ko ari Ebola ndetse uwo mwana akomeje kwitabwaho.

Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yahise yohereza itsinda ry’abaganga ngo rikurikirane niba nta wundi muntu waba afite iyo ndwara.

Mu minsi ishize Uganda yitegura ko yagerwaho na Ebola, yakingiye abaganga 4700 bo mu mavuriro 165 arimo n’iryo uwo mwana yagiye kuvurirwamo, hanakorwa imyitozo ku kuyisuzuma.

Virus ya ebola ni imwe mu zikaze kuko yandurira mu gukoranaho k’umuntu uyifite n’utayifite binyuze mu matembabuzi. Bimwe mu bimenyetso byayo birimo kugira umuriro mwinshi, gucika intege, ububabare bukabije, kuribwa umutwe, kubabara mu mihogo, kuva amaraso ahantu hatandukanye hari umwanya n’ibindi.

Umuntu uhuye n’uwanduye Ebola ahita ahabwa urukingo agakurikiranwa ari ahantu ha wenyine mu gihe cy’iminsi 21. Kugeza ubu muri Uganda nta kindi gice cy’igihugu kiratangazwa ko cyaragaragayemo umuntu ufite iyi ndwara.

U Rwanda nk’igihugu cyegeranye na Uganda na RDC, ruheruka gutangiza gutanga urukingo rwa Ebola rwitwa “rVSV-ZEBOV” ku bajyanama b’ubuzima n’abandi bakozi bakira abarwayi mu duce twegereye imipaka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) dushobora gukwirakwiramo icyorezo cya Ebola kurusha utundi.

Ni ingamba yafashwe mu kurushaho kwitegura guhangana na Ebola, yiyongereye ku zirimo imyitozo yahawe abakora mu rwego rw’ubuzima mu duce twegereye umupaka no gupima umuntu wese winjira mu Rwanda aturutse mu bihugu birangwamo iyi ndwara.

2019-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Editorial 23 Nov 2024
Kirehe: Babiri bafunzwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Kirehe: Babiri bafunzwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Editorial 26 Jan 2017
Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Editorial 11 Oct 2024
Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo FARDC yitabiriwe na FDLR byamenyekanye

Editorial 15 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja
INKURU NYAMUKURU

RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

Editorial 18 Dec 2019
Urutonde Rw’ibigo 57 By’amashuri Yisumbuye Byabujijwe Gutangira Igihembwe Cya Gatatu
Mu Rwanda

Urutonde Rw’ibigo 57 By’amashuri Yisumbuye Byabujijwe Gutangira Igihembwe Cya Gatatu

Editorial 17 Aug 2018
Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango
Amakuru

Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Editorial 06 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru