• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Ibihugu bizakina 1/2 cya CHAN 2016 byose byamenyekanye

Ibihugu bizakina 1/2 cya CHAN 2016 byose byamenyekanye

Editorial 02 Feb 2016 IMIKINO

Ibihugu byari bitegerejwe kwinjira mu mikino ya kimwe cya kabiri(1/2)cy’irangiza mu irushanwa rya CHAN rikomeje kubera mu Rwanda byara menyekanye nyuma y’aho Mali ikuriyemo Tuniziya na Gineya igasezerera Zambiya kuri za penaliti.

-1971.jpg

Inzovu ziri muri amwe mu ma kipe yakomeje

Amakipe ya Gineya na Mali akaba aje yiyongera kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yasezereye u Rwanda na Cote d’Ivoire yasezereye Cameroun.

Imikino ya 1/4 yabaye ejo ku wa gatandatu tariki 30 Mutarama 2016 n’uyu munsi ku cyumweru tariki 31 Mutarama 2016;aho Kongo yavanyemo u Rwanda irutsinze 2-1 naho Cote d’Ivoire itsinda Cameroun 3-0.

Ni imikino yagaragayemo ishyaka ku makipe yose n’ubwo amwe yasezerewe;kuko mu mukino w’u Rwanda na Kongo byasabye ko hakinwa iminota 120 yose amakipe yombi yananiranywe;aho yari yanganije igitego kimwe ku kindi.Cote d’Ivoire yo yabonye intsinzi bitayigoye cyane kuko yanyagiye Intare z’Inkazi za Cameroun 3 byose ku busa.

-1972.jpg
Congo nayo iri muza komeje

Umukino wa none wahuje Tuniziya na Mali na wo warimo ishyaka ryinshi aho Tuniziya yihariye igice cya mbere.Tunisia yatangiye isatira cyane binyuze kuri ba rutahizamu Akaichi na Bguir bagiye banigaragaza cyane kuva iri rushanwa rya CHAN ryatangira.

Ibintu ntibyakomeje bityo kuko Mali yigaranzuye abarabu ibishyura igitego inashyiramo ikindi cyo kubasezerera;birangira ari 2-1,ndetse bishyira akadomo ku makipe y’abarabu muri iri rushanwa.

Naho umukino wa Zambiya na Gineya wo hagombye kwitabazwa za penaliti ngo haboneke ikipe ikomeza nyuma y’aho iminota 120 yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.
-1973.jpg
Impaka z’aya makipe zikaba zirangijwe n’abakinnyi ba Gineya bavanyemo Zambiya kuri penaliti eshanu kuri enye hagombye guterwa penaliti zirenga eshanu zisanzwe.

Mu mikino ya 1/2 izakinwa ku wa gatatu no ku wa kane w’icyumweru tuzatangira ejo;Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikazakina na Gineya mu gihe Cote d’Ivoire izaba ihatana na Mali.


M.Fils

2016-02-02
Editorial

IZINDI NKURU

Dore ibintu 3 byari byihishe inyuma y’urugendo rwa Safi Madiba i Dubai “INKURU IRAMBUYE”

Dore ibintu 3 byari byihishe inyuma y’urugendo rwa Safi Madiba i Dubai “INKURU IRAMBUYE”

Editorial 07 Nov 2016
U Rwanda rwanditse amateka yo gusoza itsinda badatsinzwe muri shampiyona y’isi ya Sitting Volleyball mu bagore , baba aba mbere babikoze muri Afurika

U Rwanda rwanditse amateka yo gusoza itsinda badatsinzwe muri shampiyona y’isi ya Sitting Volleyball mu bagore , baba aba mbere babikoze muri Afurika

Editorial 08 Nov 2022
Premier League: Arsenal izatangirira shampiyona kuri Manchester City na Chelsea

Premier League: Arsenal izatangirira shampiyona kuri Manchester City na Chelsea

Editorial 14 Jun 2018
Guha APR FC igikombe bishobora guhuzwa no kumurikira Perezida Kagame CECAFA

Guha APR FC igikombe bishobora guhuzwa no kumurikira Perezida Kagame CECAFA

Editorial 24 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urupfu rwa Mudacumura rwaba rugiye kugarura agahenge mu burasirazuba bwa Kongo
INKURU NYAMUKURU

Urupfu rwa Mudacumura rwaba rugiye kugarura agahenge mu burasirazuba bwa Kongo

Editorial 18 Sep 2019
Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira
POLITIKI

Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira

Editorial 27 Aug 2018
Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka
Amakuru

Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Editorial 20 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru