Ibihugu byari bitegerejwe kwinjira mu mikino ya kimwe cya kabiri(1/2)cy’irangiza mu irushanwa rya CHAN rikomeje kubera mu Rwanda byara menyekanye nyuma y’aho Mali ikuriyemo Tuniziya na Gineya igasezerera Zambiya kuri za penaliti.
Inzovu ziri muri amwe mu ma kipe yakomeje
Amakipe ya Gineya na Mali akaba aje yiyongera kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yasezereye u Rwanda na Cote d’Ivoire yasezereye Cameroun.
Imikino ya 1/4 yabaye ejo ku wa gatandatu tariki 30 Mutarama 2016 n’uyu munsi ku cyumweru tariki 31 Mutarama 2016;aho Kongo yavanyemo u Rwanda irutsinze 2-1 naho Cote d’Ivoire itsinda Cameroun 3-0.
Ni imikino yagaragayemo ishyaka ku makipe yose n’ubwo amwe yasezerewe;kuko mu mukino w’u Rwanda na Kongo byasabye ko hakinwa iminota 120 yose amakipe yombi yananiranywe;aho yari yanganije igitego kimwe ku kindi.Cote d’Ivoire yo yabonye intsinzi bitayigoye cyane kuko yanyagiye Intare z’Inkazi za Cameroun 3 byose ku busa.
Congo nayo iri muza komeje
Umukino wa none wahuje Tuniziya na Mali na wo warimo ishyaka ryinshi aho Tuniziya yihariye igice cya mbere.Tunisia yatangiye isatira cyane binyuze kuri ba rutahizamu Akaichi na Bguir bagiye banigaragaza cyane kuva iri rushanwa rya CHAN ryatangira.
Ibintu ntibyakomeje bityo kuko Mali yigaranzuye abarabu ibishyura igitego inashyiramo ikindi cyo kubasezerera;birangira ari 2-1,ndetse bishyira akadomo ku makipe y’abarabu muri iri rushanwa.
Naho umukino wa Zambiya na Gineya wo hagombye kwitabazwa za penaliti ngo haboneke ikipe ikomeza nyuma y’aho iminota 120 yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.
Impaka z’aya makipe zikaba zirangijwe n’abakinnyi ba Gineya bavanyemo Zambiya kuri penaliti eshanu kuri enye hagombye guterwa penaliti zirenga eshanu zisanzwe.
Mu mikino ya 1/2 izakinwa ku wa gatatu no ku wa kane w’icyumweru tuzatangira ejo;Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikazakina na Gineya mu gihe Cote d’Ivoire izaba ihatana na Mali.
M.Fils