Ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Afurika birasanga bikwiye kwongerera uburyo bwatuma ibimera n’imbuto bisigasirwa kugirango bitazimira cyangwa bikabura burundu ku isi.
Ubusanzwe hari amasezerano mpuzamahanga atuma isi irinda ibimera n’imbuto yitwa “International Treaty on Plant Generic Resources for Food and Agriculture” yashyizweho umukomo n’ibihugu kuri ubu bigera 144 byo kwisi. Ibyo bihugu biyemera biterana nyuma yaburi myaka ibiri hasuzumwa aho bigeze bisigasira ibimera n’imbuto kugirango bitazimira ku isi, Ariko izo nama zaberaga ku mugabane itandukanye y’isi.
Ubwa mbere mu mateka y’iyo nama igiye kuberai muri kimwe mu gihugu cy’Afurika kiri munsi y’Ubutayu bwa Sahara aricyo u Rwanda. Muri urwo rwego, Ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Afurika biteraniye mu Rwanda mu nama itegura iyo nama mpuzamahanga arinako biganira kugirango bigire ijwi rimwe kucyo umugabane w’Afurika wakungukira muri aya masezerano,Iyi nama ikaba yarateguwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi FAO.
Aganira n ’Itangazamakuru Bwana Muhinda Otto, Umuyobozi wungirije ushinwe porogaramu muri FAO yavuze ko muri iyi nama bari kurebera hamwe uko hasigasirwa ibimera ndetse n’imbuto zabyo,uko abantu bagera ku bimera bishya hakorshejwe ikoranabuhanga ndetse n’uko ibimera gakondo byagumaho.
Bwana Muhinda Otto
Yakomeje avuga ko kandi bari kurebera hamwe uburyo bwo kubikora no kubihuza kugira ngo byose bibeho, uko abahinzi babona imbuto batera zizana umusaruro mwinshi ariko ibimera gakondo bikagumya kubaho kuko nabyo ari ingirakamaro.
Ikindi ngo nuko bazarebera hamwe uburyo bwo guhanahana umutungo w’ibihingwa, n’ubworozi nta mbogamizi, igihugu kikaba cyaha ikindi nk’imbuto kidafite mugihe izo gifite zaba zagize ikibazo.
Muri iyi nama kandi ngo abitabiriye iyi nama bagamije guhuza umugambi umwe ku cyakorwa nka Afrika ku bijyanye no gusigasira ibimera n’imbuto zabyo bityo afrika ikazaba ifite imyumvire imwe cyangwa ijwi rimwe muri iriya nama mpuzamahanga izabera Kigali.
U Rwanda rwasinye ayo masezerano mu mwaka wa 2010, inama mpuzamahanga nyirizina izaba tariki ya 30 Ukwakira kugeza kuya 3 Ugushyingo, ikazahuza ibihugu byose byo ku isi bigera ku 144 aho abazitabira iyi nama bazaba barebera hamwe amasezerano mpuzamahanga yo kurinda no gutunganya ibikomoka ku buhinzi.
Norbert Nyuzahayo