• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Editorial 24 May 2025 Amakuru, IKORANABUHANGA, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Guhera tariki ya 17 Gicurasi kugeza kuya 25 Gicurasi 2025, mu Rwanda by’umwihariko muri BK Arena harimo kubera irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) mu gace ka Nile Conference.

Ni agace gahuje amakipe ane yo mu bihugu bitandukanye aribyo u Rwanda rwakiriye ruhagarariwe na APR BBC, Kenya ihagarariwe na Nairobi City Thunder, Libya ifite Al Ahli Tripoli ndetse na Based Basketball yo muri Afurika y’Epfo.

Ni imikino yatangiye guhera ku wa gatandatu aho kugeza ubu hamaze gukinwa imikino ine kuri buri kipe yitabiriye iri rushanwa, kugeza ubu ikipe ya Al Ahli niyo iyoboye urutonde ndetse yanamaze kubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo.

Ku mwanya wa Kabiri hari ikipe ya APR BBC imaze gutsinda imikino ibiri inganya na MBB yo muri Afurika y’Epfo hagasoza Nairobi City thunder yo yamaze gutisnda umukino umwe.

Muri iyi nkuru yacu, tugiye kurebera hamwe akamaro ko kwakira iri rushanwa rya BAL ririmo gukinwa ku nshuro yaryo ya Gatanu, aho mu nshuro enye ziheruka u Rwanda rwakiraga imikino ya nyuma, ubu hakaba hari gukinirwa Nile Conference.

Kwakira irushanwa rya BAL bituma abakinnyi, abafana, abanyamakuru n’abandi baturuka mu bihugu bitandukanye baza mu Rwanda, bikongera abasura amahoteli, ibinyabiziga, resitora n’ahandi hahoze abantu benshi ikiruta byose ni uko abobose bafasha kumenyekanisha igihugu ndetse isura yacyo ikagera kure.

Gutanga Imirimo:

Muri iki gihe cy’imikino ya BAL, uretse kwirabira imikino haba hari imirimo y’igihe gito n’igihe kirekire mu bijyanye no gutegura ibirori, umutekano, kwakira abantu, kwamamaza n’ibindi bifasha abantu kwiteza imbere.

Amahirwe y’Ubucuruzi:

Abacuruzi b’imbere mu gihugu barimo abacuruza ibyo kurya, ibikoresho, imyambaro n’abandi babona isoko rinini n’amahirwe yo kumenyekana.

Kwamamaza Igihugu ku Rwego Mpuzamahanga:

Uku kwamamaza igihugu ku rwego rw’iyi mikino bituma isura y’Igihugu izamuka cyane ko ibitangazamakuru ndetse n’ababa baje gusura igihugu bakimenyekanisha mubyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi nibyo bituma isura y’u Rwanda igaragazwa nk’igihugu gitekanye, cyateye imbere kandi gishoboye kwakira ibirori mpuzamahanga ku buryo n’abandi bashoramari biborohera kuba bashora imari yabo mu gihugu cyiza nk’iki.

Kugaragara mu Itangazamakuru:

Iyi mikino ya BAL yerekanwa ku mateleviziyo mpuzamahanga azwi kandi akomeye cyane, aha twavuga nka ESPN y’abanyamerika, hari Canal Plus y’Abafaransa na NBA TV nk’umufatnyabikorwa mukuru, ndetse ibi bikaba bifasha kongera isura nziza ya Rwanda.

Ububanyi n’Amahanga binyuze muri Siporo:
Byongera umubano mwiza n’ibindi bihugu binyuze ku kuba u Rwanda rwarakiriyeiyi mikino, bityo abayobozi ndetse n’abandi baturage bavamu bihugu bitandukanye bamenya u Rwanda nk’igihugu gifite ijambo mu guteza imbere siporo muri Afurika.

Kunoza Imijyi:

Kwakira imikino n’ibirori nka BAL bituma inzego z’ibikorwaremezo birimo imihanda, itumanaho n’isuku bisubirwamo kandi bigatunganywa neza kurusha uko byari bisanzwe mbere y’uko irushanwa nyirizina ritangira.

Ibikorwaremezo:
Mu bikorwa bitandukanye bikorwa na BAL na NBA Africa, ku bufatanye n’abandi baterankunga na Guverinoma y’u Rwanda hubakwa ibibugabitandukanye bizafasha kuzamura siporo n’impano z’abakiri bato.

Aha twavuga nk’ibibuga bimaze kubakwa harimo icya Kimisagara, icya Club Rafiki, Kimironko, Rubavu, Bugesera ndetse no mu karere ka Bugesera, ibi bikaba biri muri gahunda yo guteza imbere siporo.
BAL na NBA Africa bafite bafite gahunda yo kubaka ibibuga igihumbi mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere, aha kandi mu bihugu bizubakwamo ibyo bibuga harimo n’u Rwanda.

Iterambere ry’Urubyiruko na Siporo:

Urubyiruko rubona abakinnyi bakomeye b’intangarugero, bikabatera imbaraga zo gukunda siporo cyane cyane ab’umukino wa Basketball, aha twavuga nka Luol Dong ukomoka muri Sudani y’Epfo uri mu Rwanda, uyu akaba yarabaye icyamamare muri NBA.

Guteza imbere abahanzi:

Muri iki gihe cy’iri rushanwa, BAL iteugura ko mu gihe cy’imikino abahanzi batandukanye basusurutsa ababa bitabiriye iyi mikino, aha twavuga ko hari abahanzi b’imbere mu gihugu ndetse no hanze yahoo kuko aba bose banakuramo Amafaranga.

Amahugurwa:

Basketball Africa League na NBA bafatanya n’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu gutegura amahugurwa ku rubyiruko n’abatoza kugirango bibafashe kongera ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi.

Gutanga amahirwe:

Abakinnyi bo mu Rwanda babona amahirwe yo kugaragara ku rwego mpuzamahanga no gutoranywa n’amakipe akomeye iyo barimo gukina muri iri rushanwa riba ngarukamwaka.

Guhuza Afurika:
Kwakira imikino ya BAL bituma u Rwanda rugaragaza ko rushyigikiye ubumwe bwa Afurik no gukorana mu iterambere.

Guhuriza hamwe Imico Itandukanye:

Buri gihugu kizanye umuco wacyo, bikazamura gusabana n’umuco hagati y’abanyafurika.

Gushora Ishoramari ry’Igihe Kirekire:

Kwizera Igihugu nk’Icyashorwamo Imari hakaba harimo cyane cyane no kwakira neza ibikorwa mpuzamahanga byongera icyizere cy’Abashoramari ku Rwanda.

Ubufatanye na NBA n’Ibigo Mpuzamahanga:

Umubano hagati ya Rwanda n’ibigo bikomeye nka NBA, Nike, na Pepsi urushaho gukomera kuko baba bageze mu Rwanda bagategura uburyo burambye bwo kuzamamaza mu Rwanda no mubindi bikorwa bitandukanye.

Mu gusoza, kuba u Rwanda rwemera kwakira iri rushanwa ryaBAL ni kimwe mu bikorwa bifasha igihugu kugera ku ntego yo kuba igicumbi cya siporo n’ubukerarugendo bushingiye ku bikorwa n’inama mpuzamahanga n’ibindi birori bitandukanye.

2025-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

Impano z’abakiri bato bavuye mu bihugu 14 bya Afurika, barahurira mu Rwanda mu mikino ya FIBA U16 AfroBasket 2025

Impano z’abakiri bato bavuye mu bihugu 14 bya Afurika, barahurira mu Rwanda mu mikino ya FIBA U16 AfroBasket 2025

Editorial 29 Aug 2025
Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Editorial 14 Dec 2019
Patriots BBC yasubiriye GNBC imbere ya Perezida Kagame isoza irindi jonjora rya BAL idatsinzwe

Patriots BBC yasubiriye GNBC imbere ya Perezida Kagame isoza irindi jonjora rya BAL idatsinzwe

Editorial 23 Dec 2019
LONI na Kiliziya birasaba Kabila ibyo atatanga

LONI na Kiliziya birasaba Kabila ibyo atatanga

Editorial 08 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasogi United yatangaje umugande Kiwanuka Paul nk’umutoza wayo w’agateganyo, imikino y’ibirarane yarangiye amakipe yose anganyije
Amakuru

Gasogi United yatangaje umugande Kiwanuka Paul nk’umutoza wayo w’agateganyo, imikino y’ibirarane yarangiye amakipe yose anganyije

Editorial 04 Nov 2022
Guhura kwa Perezida Trump na Perezida Kim Jong-Un biraca amarenga yo kurangira kw’isi -Apôtre Dr Gitwaza
HIRYA NO HINO

Guhura kwa Perezida Trump na Perezida Kim Jong-Un biraca amarenga yo kurangira kw’isi -Apôtre Dr Gitwaza

Editorial 28 Jun 2018
Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?
INKURU NYAMUKURU

Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?

Editorial 03 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru