• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibimenyetso 10 NATO izereka Trump ko Uburusiya burimo gutegura Intambara

Ibimenyetso 10 NATO izereka Trump ko Uburusiya burimo gutegura Intambara

Editorial 19 Nov 2016 ITOHOZA

Mu nkuru ishize twababwiye impamvu y’icyoba kiri hagati y’umuryango wa NATO n’igihugu cy’Uburusiya. Kuva rero aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziboneye umuperezida mushya ugiye gusimbura Barack Obama, ibintu bisa naho birimo guhindura isura kubera ko babona ko Donald Trump agiye gusa naho aba imbogamizi kuri gahunda zimwe na zimwe z’ibihugu bigize umuryango wa NATO.

Abashinzwe umutekano w’ibi bihugu barateranye nyuma y’iminsi mike Trump atowe biga ku kuntu bazakorana na leta azaba ayoboye nyuma yaho avugiye ko agiye kugabanya amafaranga Amerika yatangaga kuri NATO. Ibi bikaba bizagira ingaruka zikomeye kuri uyu muryango biramutse bishyizwe mubikorwa.

-4696.jpg

Mubyemezo rero byafashwe haravugwa ko abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa NATO bagomba gusobanurira Trump uko ikibazo bafitanye n’Uburusiya giteye ngo kuko ashobora kuba atacyumva neza.

-4697.jpg

Dore ibimenyetso 10 ngo Trump agomba guhabwa atabyemera ibindi bihugu bigize umuryango wa NATO bagakomeza gahunda yabo Amerika bakayihorera. Aha twababwira ko Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi wo urimo kwiga uko wakwirindira umutekano wabo ngo bitazatungurwa.

#1. Uburusiya bwazamuye ingengo y’imari cyane mugukora intwaro zigezweho. Aha bavuzeko bagomba kuzakora indege ifite ikoranabuhanga rikomeye yitwa
Tupolev PAK DA – Russia supersonic stealth strategic. Aya makuru bakaba bayakesha inzego z’iperereza za Australia.

#2 . Indege z’intambara zitwaye Bombe za Nuclear z’Uburusiya ( nk’iyi ya kabuhariwe BEAR H NUCLEAR BOMBER) zikomeje gushotora no kuvogera bimwe mu bihugu bigize umuryango bibarizwa Iburaya, ndetse zigera no muri Alaska. Ngo ibyo Uburusiya bubikora bushaka kureba uko imbaraga z’ibihugu byo muri NATO zingana kuko niyo indege zibyo bihugu zishatse kuzibuza gukomeza kuvogera ikirere cyabo, indege z’Uburusiya zirabasuzugura.

#3 . Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya General Sergei SHOIGU yavuze ko ntawe uzababuza gukora izo ngendo z’indege zitwaye ibitwaro bya kirimbuzi. Yongeyeho ko bagiye kwagura aho bakoreraga izo gendo bakajya bagera hafi y’Amerika mukigobe cya Mexico, mu nyanja ya Pacific na Atlantic no muri Caribbean.

#4. Uburusiya bugeze kure ubushakashatsi bwo gukora umutaka wo kwikingira ibisasu biturutse mu bindi bihugu ufite ikoranabuhanga ridafitwe n’ikindi gihugu cyose ndetse na America (Anti-ballistic missile system). Ngo umutaka (S-500 Missile) ubakingira ibisasu bya kirimbuzi ukanagenzura indege aho zituruka ufite ikorana buhanga ryahahamuye ibihugu byinshi werekana uburyo hari ibindi bahishe bikomeye.

#5. Uburusiya bwagerageje ibisasu bukoresheje ubwato bugendera munsi y’inyanja (Submarine) ikaba ishobora kurasa ahantu hose ishatse ku isi. Ubu bwato buzwi ku izina rya TULA (Nuclear Submarine) burasa bombe za nuclear gusa bukarasa ibisasu bise Sineva intercontinental ballistic missile ngo bwarashe ibisasu buri munyanja ya Barents ngo igikorwa kigenda neza kuruta uko bari baciteze.

#6. Uburusiya bufite ubwato kabuhariwe bugendera munsi y’inyanja bugenda bucecetse kandi ngo na radar zidashobora kubona (super silent nuclear attack submarine). Ubwo bwato ngo babuhaye akazina kakabyiniriro ka (Black holes). Ngo ubu bwato bwagerageje kwegera imigi ikomeye muri Amerika bukidegembya bakamenya ko bwahageze hashize iminsi busubiye aho bwaturutse. Urugero muri 2012 ubu bwato bugendera munsi y’amazi bwagiye hafi y’inkombe y’ikigobe cya Mexico kunkombe z’Amerika buhamara ibyumweru byinshi. Abarusiya ngo barimo kureba niba radar z’Abanyamerika zibabona bagenda aribo babishatse. Ngo icyatumye badashobora kububona ni ikoranabuhanga rya Stealth Technology ubu bwato rifite. Ikindi ngo bushobora kurasa ahantu hose muri America.

#7. Hafi y’ibinyamakuru byose by’Uburusiya byatangaje ko hafi 60% y’ibisasu by’ubumara bwa nikereyeli (Russian nuclear missiles) byabo ubu 2016 babihaye ikoranabuhanga ryo gukwepa ibyuma bita radar (radar-evading) kugirango bigere aho babirashe nta nkomyi. Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya ivuga ko muri 2021 bazaba bagejeje kuri 98% bavugurura ibi bisasu, ngo n’abasirikare babikoresha bamaze guhabwa ubushobozi bugendanye n’igihe tugezemo nkuko Colonel Igor Yegorov abitangaza.

#8 .
Mumateka ubu Uburusiya bufite ibisasu byinshi bashobora kurasa isaha iyariyo yose kurusha Amerika n’ibihugu bya NATO. Nkuko State Departement y’Abanyamerika ibivuga uburusiya bufite ibisasu kirimbuzi byiteguye kuraswa bitari munsi 1643 bikaba byicaye mubyo babirasiramo bita Intercontinental Ballistic Missiles (IBM). Ibi bikaba ari ibirasirwa k’ubutaka, mu mazi no mukirere.

America yo ifite ibyo bisasu bya kirimbuzi byiteguwe kuraswa bigera kuri 1642. Ngo iyi mibare ni iheruka mu 2010 ubwo Amerika n’Uburusiya basinyaga amasezerano ya New Strategic Arms Reduction Treaty (START), kubera kwikangana ishobora kuba yarazamutse.

#9 . Uburusiya busumbya Amerika na NATO ahantu heza ho gushyira no kurasira biriya bisasu bya kirimbuzi. Ngo NATO yose izi neza ko Abarusiya bameze neza kuntwaro za kirimbuzi ngo kandi na Amerika irabizi neza. Ngo ntibatekerezaga ko Uburusiya bwo mu myaka yaza 1992 buzazamura umutwe ngo none amazi yarenze inkombe. Bizwi neza ko uyu munsi ibihgu bya NATO byashyize hamwe ibisasu bya kirimbuzi 260 byo kwitabara hagize igiterwa muri byo, naho Amerika izana 200 zifite Megatones 18 zose. Ubufaransa bwongeyeho bombe atomics 60 mu gihe Uburusiya bwibitseho 5000 z’ubwoko butandukanye muri izi za bombe atomics zitandukanye na nuclear. Aha twabibutsa ko ibi bitwaro bya kirimbuzi bibitswe mubigo bya gisirikare byo mubihugu nk’Ubudage, Ububiligi, Ubutaliyane, Ubuholandi na Turikiya.

#10. Ikindi gikomeye bagomba kumubwira akibaza impamvu Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yashyizeho gahunda ikomeye yo kuvugurura intwaro (Weapons Modernization Program) izatwara akayabo kangana na miliyari z’amadorali magana atanu na mirongwine ($540 billion ). Ngo iyi gahunda iteganijwe kuva 2016 kugeza 2025, ikazita mu kuvugurura intwaro noneho ngo bakiga uburyo intwaro zabo zose zagira ubuhanga bwo murwego rwo hejuru mukurasa kuntego (high-precision conventional weapons).

-4698.jpg

-4699.jpg

Icyo gisasu sat nicyo cyasenya Ubufaransa muri 30 second

Hashize igihe kitari kinini Uburusiya bwerekana ibitwaro bamaze kugeraho ariko sibo bonyine gusa hari Ubushinwa, America , Korea y’Amajyaruguru n’ibindi bihugu ukibaza icyo iri rushanwa ryo gukora ibitwaro bya kirimbuzi rihatse.
Muri bimwe twavuga nk’iki gisasu bita RS-28 Sarmat cg SATAN 2. Iki cya Satan 2, ngo gishobora guterwa ahantu kigatsiba ahantu hangana na Leta ya Texas cg igihugu cy’Ubufaransa mugihe kitarenze amasegonda 30.

Mukiganiro perezida w’Ubufaransa Francois Hollande yagiranye na television FRANCE24 taliki ya 15/11/2016 yavuze ko batumva na gato ukuntu Trump yaza ashaka guhindura ibintu byose NATO yakoze avuga ko badashobora kumwemerera ko nafata umurongo wo gukorana n’Uburusiya icyo gihe Europe izashaka uko yirindira umutekano ngo kuko Uburusiya bufite gahunda ndende batazihanganira ngo cyane muri Syria na Ukraine.

-4700.jpg

Dore uko bigenda

Umuntu wese yakwibaza ikiri inyuma yuku guhangana, ese NATO yaba yararangije gufata icyemezo cyo kurwana n’Uburusiya ahubwo bakaba bakiri mu myiteguro? Ntawabyifuza kandi sinamenya gusa hari ikigaraga ko imbere bidashobora kuba byiza. Mu gihe abayobozi b’ibihugu by’ibihangage abenshi basa naho bishisha Donald Trump kubera ko ashobora gukorana na Vladimir Putin ibi nabyo byatumye abantu bibaza byinshi, reka turebe ko uyu perezida mushya wa Amerika ko hari icyo yahindura azana amahoro kuri iyi si yacu.

Biracyaza…….

Hakizimana Themistocle

2016-11-19
Editorial

IZINDI NKURU

Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Editorial 21 Oct 2019
Madamu Jeannette Kagame Arizihiza Isabukuru Y’imyaka 56 Y’amavuko

Madamu Jeannette Kagame Arizihiza Isabukuru Y’imyaka 56 Y’amavuko

Editorial 10 Aug 2018
Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba Inka mu Rwanda

Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba Inka mu Rwanda

Editorial 11 Mar 2017
Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara  umwe ashobora kwica undi

Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara umwe ashobora kwica undi

Editorial 02 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatabayeho FPR na Paul Kagame ntaho u Rwanda rwagana
POLITIKI

Hatabayeho FPR na Paul Kagame ntaho u Rwanda rwagana

Editorial 16 Sep 2016
Uganda: Ubwoba ni bwose mu nzego z’umutekano kubera amakuru k’uruhare rwa Uganda ari gutangwa na Bazeye hamwe na Abega
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ubwoba ni bwose mu nzego z’umutekano kubera amakuru k’uruhare rwa Uganda ari gutangwa na Bazeye hamwe na Abega

Editorial 26 Feb 2019
RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika
UBUKERARUGENDO

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

Editorial 22 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru