Jacob Zuma wavutse tariki 14 Kamena 1942, ku myaka ye 73 y’amavuko ubu ntakiri Perezida w’igihugu cya Afrika y’Epfo, kuko yamaze kwegura nyuma yo kotswa igitutu. Uyu mugabo wari umaze igihe kirekire arimo kotswa igitutu n’abaturage b’igihugu cye kubera akayabo k’amafaranga y’igihugu yanyereje ndetse n’ibindi bintu bijyanye no kunyereza umutungo, ruswa no gusesagura ibya rubanda, mu buzima bwe yagiye arangwa n’ibintu bidasanzwe ari nabyo tugarukaho muri iyi nkuru.
Ishyaka ANC (The African National Congres) riri ku butegetsi bwa Afurika y’Epfo ryari ryasabye Perezida Jacob Zuma kwegura vuba na bwangu ariko nawe yari yabanje kubabera ibamba aho yavuze ko nta kintu yishinja cyatuma yegura. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018 ariko yaje kwegura ku mugaragaro binyuzwa no kuri televiziyo y’igihugu.
Kuri uyu wa Kane nibwo Inteko ishinga amategeko iterana igatora Perezida mushya, uhabwa amahirwe akaba ari Cyril Ramaphosa uherutse no gutorerwa kuyobora ishyaka rya ANC riri ku butegetsi muri iki gihugu.
Ibitangaje kuri Perezida Jacob Zuba wamaze kwegura…
Mu byaranze uyu mugabo bitangaje n’ubwo ari umukuru w’igihugu gikomeye muri Afrika, harimo kuba amaze gushakana n’abagore batandatu, no kuba yarigeze gushinjwa icyaha cyo gusambanya umugore ku ngufu. Muri iyi nkuru, turabagezaho ibintu 10 bitangaje kuri uyu wari umaze imyaka hafi 9 ari umukuru w’igihugu cyo mu majyepfo y’umugabane w’Afrika.
1. Jacob Zuma yafunganywe na Nelson Mandela, muri gereza yari umusifuzi
Jacob Zuma winjiye muri Politike akiri muto, yinjiye mu ishyaka rya ANC mu mwaka w’1959, afite imyaka 17 gusa y’amavuko. Mu mwaka w’1963, yaje gufunganwa n’abandi 45 bashinjwa gushaka guhirika Guverinoma y’iki gihugu yari irangajwe imbere n’ubutegetsi bw’abazungu. Jacob Zuma yakatiwe imyaka 10 y’igifungo aho yari afunganywe na Nelson Mandela. Icyo gihe afunzwe, yari umusifuzi w’ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga Makana yari igizwe n’imfungwa gusa.
2. Jacob Zuma amaze gushakana n’abagore batandatu, ubu yibanira n’abagore be bane
Jacob Zuma yashakanye bwa mbere na Gerturde Sizakele Khumalo bamenyanye mu mwaka w’1959, nyuma akaza gufungwa ariko yafungurwa mu 1973 bagahita bibanira byemewe n’amategeko. Kugeza ubu uyu aracyari umugore wa Jacob Zuma, gusa ntibigeze babyarana umwana n’umwe.
Nyuma kandi Jacob Zuma yaje gushakana na Nkosazana Dlamini-Zuma gusa baza gutandukana mu mwaka w’1998 bafitanye abana bane. Uyu mugore yaje kwinjira muri Guverinoma y’iki gihugu guhera mu mwaka w’1999 akimara gutandukana na Jacob Zuma, ahita agirwa Minisitiri, imyaka icumi mbere y’uko uyu wahoze ari umugabo we aba Perezida.
Jacob Zuma kandi yaje gushakana na Kate Mantsho ukomoka muri Mozambique, babyarana abana batanu ariko aza gupfa mu mwaka w’2000. Nyuma ye nabwo Jacob Zuma yashakanye na Nompumelelo Ntuli muri 2008, ubu bamaze kubyarana abana batatu. Muri 2010, Jacob Zuma yarongoye Thobeka Stacie Madiba, babyarana umwana umwe. Uyu mugabo uzwiho gukunda abagore cyane, ntiyashizwe kuko muri 2012 nabwo yashakanye na Gloria Bongekile Ngema, mu bukwe bwatashywe n’abandi bagore be batatu ba Jacob Zuma. Uyu nawe bafitanye umwana umwe w’umuhungu.
3. Umwe mu bagore ba Jacob Zuma yariyahuye
Mu bagore bose Jacob Zuma yagiye ashakana nabo byemewe n’amategeko, umwe niwe batandukanye naho undi yapfuye yiyahuye mu mwaka w’2000, uwo akaba ari uwitwaga Kate Mantsho wakomokaga mu gihugu cya Mozambique, ari nawe mugore babyaranye abana benshi, dore ko babyaranye abana batanu. Uku kwiyahura hari ibinyamakuru byagiye bivuga ko kwaba kwaratewe n’uko uyu mugore yananiwe kwihanganira imico y’abanya Afrika y’Epfo, ndetse n’uburyo umugabo we yakabyaga gukunda abagore.
4. Jacob Zuma yigeze gushinjwa gufata ku ngufu umugore urwaye SIDA
Mu mwaka wa 2005, Jacob Zuma yarezwe icyaha cyo gufata umugore ku ngufu, uyu mugore wari ufite imyaka 31 y’amavuko akaba yari umukobwa w’imwe mu nshuti za Jacob Zuma, kandi Zuma yari azi neza ko arwaye agakoko gatera SIDA. Gusa Jacob Zuma yemeye ko yaryamanye n’uyu mugore ariko avuga ko atamufashe ku ngufu ahubwo bari babyumvikanye, naho ibyo kuba arwaye SIDA byo yavuze ko baryamanye nta gakingirizo ariko ngo yahise yoga bakimara kuryamana kugirango yigabanyirize ibyago byo kwandura, gusa ibi ntibitanga icyizere cyuzuye ko yaba ataramwanduje. Tariki 8 Gicurasi 2006, urukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg rwaje guhanaguraho Jacob Zuma iki cyaha, byemezwa ko atigeze afata uyu mugore ku ngufu ahubwo ko bari babyumvikanyeho mbere yo kuryamana.
5. Jacob Zuma yarezwe ibyaha bya ruswa
Jacob Zuma yakunze kuregwa ibyaha bitandukanye bya ruswa mbere y’uko aba Perezida, ndetse akenshi abareganwaga nawe bagahamwa n’ibi byaha ariko we agatanga ibimenyetso bimugira umwere, bikarangira ahanaguweho ibyaha. Muri 2005 ubwo Jacob Zuma yari mu Nteko Ishinga Amategeko anayoboye umutwe w’Abadepite, yaje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru kuri ibi byaha bya ruswa maze Thabo Mbeki wari Perezida icyo gihe asaba ko yakwegura mu Nteko Ishinga amategeko ndetse biranubahirizwa yandika asezera ngo bye gukomeza guhesha igihugu n’ubuyobozi bwacyo isura mbi.
6. Jacob Zuma ntibizwi neza umubare w’abana afite
Jacob Zuma, ntaterwa isoni no kwerekana ko yikundira abagore mu buryo budasanzwe, dore ko uretse abagore batandatu yashakanye nabo mu buryo bwemewe n’amategeko, yagiye anavugwaho kuryamana n’abandi batandukanye. Ibi bituma n’abana b’uyu mukuru w’igihugu batazwi neza, gusa ikinyamakuru Telegraph muri 2012 cyabaruraga abana 20 b’uyu mukambwe, gusa nyuma y’aho hari abandi bana yagiye abyara, harimo n’umugore we muto bashakanye muri uwo mwaka wa 2012.
Mu bandi bana b’uyu mugabo bazwi, harimo umwana w’umuhungu yabyaranye na Minah Shongwe, uyu akaba ari wa mugore wamushinjaga kumufata ku ngufu ariko undi akavuga ko babyumvikanye. Hari abandi bana babiri b’abakobwa kandi yabyaranye n’umucuruzikazi witwa Priscilla mu 1998 no muri 2002, hakaba n’abandi batatu bitazwi neza amazina ya na byina, babiri nyina akaba ari umugore wo muri Johannesburg naho undi umwe akaba yaramubyaranye n’umugore wo mu mujyi wa Richard’s Bay. Ubaze aba bana bose bavugwa kuri Jacob Zuma, usanga bakabakaba 25 ariko umubare nyawo ntibyoroshye kuwumenya.
7. Jacob Zuma yigeze kwamagana abaryamana bahuje ibitsina bimugeza kure
Mu ijambo yavuze tariki 26 Nzeri mu mwaka wa 2006, Jacob Zuma yavuze ko abaryamana bahuje ibitsina (abagabo ku bagabo cyangwa abagore ku bagore) ari umuvumo ku gihugu cyabo, bakaba n’ikirumbo ku Mana. Mu magambo ye yagize ati: “Mu mabyiruka yanjye, nta mutinganyi washoboraga kungera iruhande kuko nari kumukubita”.
Ibi byatumye yibasirwa cyane ko iki gihugu bivugwa ko kiri mu bifite abaryamana bahuje ibitsina benshi muri Afrika, baramutuka bamwotsa igitutu maze aza gusaba imbabazi, avuga ko hari n’abatinganyi bakunda igihugu kandi bagifashije kugira ubwigenge, anashima uruhare rwabo mu kubaka igihugu kitagendera ku ivangura.
8. Jacob Zuma yatanze umwanzuro udasanzwe ku kibazo cy’abakobwa batwara inda bakiri bato
Jacob Zuma, umuti yabonye ukwiye gutangwa ku kibazo cy’abana b’abakobwa bo muri Afrika y’Epfo batwara inda bakiri bato, ni uko udukingirizo twakwirakwizwa mu bigo kandi umukobwa utwaye inda akajya yamburwa umwana we, hanyuma agasubizwa mu ishuri agategekwa gushaka impamyabumenyi y’ikirenga izafasha mu kurera uwo mwana.
9. Jacob Zuma yemeza ko ishyaka rye rizayobora igihugu kugeza Yesu agarutse
Ishyaka rya ANC ari naryo riri ku butegetsi muri Afrika y’Epfo, niryo shyaka rigaragaza imbaraga cyane kandi rifite amateka akomeye muri iki gihugu, ninaryo intwari Nelson Mandela yabarizwagamo kandi yarwaniyemo intambara ikomeye iganisha igihugu ku bwigenge. Jacob Zuma abona iri shyaka nk’iryahawe umugisha kuburyo rizayobora igihugu kugeza Yesu Kristo agarutse. Zuma ati: “Imana yaduteguriye kuzayobora iki gihugu kuko ari twe shyaka ryahawe umugisha n’abapasitori ubwo twatangiraga, ni ishyaka rifite umugisha no mu ijuru. Niyo mpamvu tuzayobora kugeza Yesu agarutse…”
10. Umwe mu bagore ba Jacob Zuma byavuzwe ko yamuciye inyuma, ndetse nyuma bivugwa ko yamuroze
Nompumelelo Ntuli washakanye na Jacob Zuma muri 2008, byavuzwe cyane ko yamuciye inyuma akaryamana n’umwe mu barinzi ba Perezida. Gusa ibi byavuzwe Jacob Zuma atari mu gihugu ubwo yari yaragiye mu Buhinde yajyanye n’umugore we wa kabiri, aho agarukiye yirinze kugira byinshi abivugaho. Uyu mugore ariko yaje no gukomeza kugirana ibibazo na Jacob Zuma ndetse bivugwa ko yaba ngo yarajyaga amuroga (inzaratsi) kuburyo kugeza n’ubu hashize iminsi bivugwa ko yagiye kwibera mu mujyi wa Durban mu gihe we na Perezida bagifitanye ibibazo.