Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashyize ahagaragara itangazo rishimira intambwe yatewe na Kiliziya Gatulika mu gusabira imbabazi bamwe mu bari abihaye Imana bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa iyi minisiteri yanenze imiterere y’izi mbabazi zasabwe
Ibintu bigera kuri bitatu nibyo bigaragara mu itangazo rya MINALOC nk’inkomyi mu isaba ry’imbabazi rya Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku ruhare ryayo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Musenyeri Philippe Rukamba
1. MINALOC isanga uburyo itangazo risaba imbabazi ryanditswemo ari ubw’abantu ku giti cyabo aho kuba Kiliziya Gatulika yose.
Leta y’u Rwanda ntiyemera ko Kiliziya Gatulika yakwikuraho uruhare rwayo muri Jenoside ngo ibwitirire bamwe mu bantu bayo, kuba muri iri tangazo hagaragaramo ko Kiliziya iri gusabira imbabazi abari abihaye Imana bigaragaza ko iri dini rikiri kure mu kwemera uruhare rwaryo muri Jenoside.
Kiliziya Gaturika mu Rwanda ntiyakoroherwa no kwikuraho icyaha cya Jenoside uretse kucyemera ikagisabira imbabazi, kuri ubu imbabazi zasabwe n’abepisikopi icyenda zasabiwe abantu batazwi baba baragize uruhare muri Jenoside, ibi bitandukanye no kuba Kiliziya ubwayo yari gusaba imbabazi zayo muri rusange.
2. N’ubwo izi mbabazi ubwazo zanenzwe kuba zidashyitse kuko zasabiwe abantu batazwi, ibi biriyongerano ku kuba itangazo rizisaba ritaranasomwe muri Kiliziya zose zo mu Rwanda.
Ubusobanuro bwari bwatanzwe na kiliziya ku cyatumye iri tangazo ngo ni uko hari aho umwanya wabaye muto muri Misa bituma itangazo ridasomwa cyane cyane muri Kigali.
3. Leta y’u Rwanda ntiyemera ko kiliziya mu Rwanda isaba imbabazi yonyine.
Mu itangazo rya MINALOC hagaragaramo ko kiliziya Gaturika y’i Vatican nk’icyicaro gikuru cya Gatulika batanga ibisobanuro bihagije kuri ibi byaha.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis