Ibinyamakuru bishinzwe gukwirakwiza ibihuha muri Uganda biterwa inkunga na CMI byongeye gusiga u Rwanda icyasha birutwerera ubwicanyi buherutse kubera muri Kongo babifashijwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikari rwo muri Uganda (CMI) n’Umuyobozi warwo Maj. Gen. Abel Kandiho. Binyujijwe mu binyamakuru nka Commandonepost ikinyamakuru cyo muri Uganda cyashinzwe mu rwego rwo rwo kwandika ibinyoma ku Rwanda bashinje ibinyoma u Rwanda bahereye ku bwicanyi buheruka kubera mu gihugu cya Kongo.
Hari amakuru y’ubwicanyi yabereye aho abantu bari kuri moto bishe Ngezayo Simba mu gitondo cyo kuwa kabiri ushize mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Abayobozi ba Kongo batangaje ko umwe mu bakekwa ngo amazina ye ari “Mutabazi” yafashwe. Ibinyamakuru byo muri Uganda bihembwa na na CMI byibagiwe ko muri Kongo hari abavuga ikinyarwanda kandi bafite amazina y’ikinyarwanda nkuko bimeze mu gihugu cyabo cya Uganda.
Nk’uko amakuru yizewe aturuka i Goma abitangaza avuga ko Nyakwigendera yaba yarazize amakimbirane ashingiye k’umutungo hakaba hakekwa ko ari yo nyirabayazana w’ubwicanyi bwahitanye Simba mu mugi wa Goma. Abasebya u Rwanda baba mu nzego z’ubuyobozi za Uganda bati byanze bikunze ni u Rwanda rubiri inyuma kuko ntacyo badashinja u Rwanda.
Abashinzwe umutekano muri Kongo batangaza ko ababikoze batawe muri yombi, ndetse n’umuyobozi wa gisirikare yavuze ko ubwenegihugu bw’abakekwa butaramenyekana. Kurundi ruhande izina Mutabazi risanzwe muri ako karere. Muri Uganda kandi, abantu benshi bitwa izina Mutabazi. Urugero, umwe mu bayobozi bakomeye i Kampala ni Godfrey Mutabazi akaba ari n’umuyobozi wa komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda.