• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n’ubuswa.

Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n’ubuswa.

Editorial 20 Jul 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Nyamara bamwe mu bategetsi ba Kongo si ubuswa n’ubuhubutsi gusa, ahubwo bafite ihungabana tutazi aho rizavurirwa. Ubanza bakoreshwa n’amadayimoni cyangwa ibiyayuramutwe si gusa.

Dore nk’ubu ubuyobozi bukuru bw’igisirikari cy’icyo gihugu, bumaze gusohora inyandiko ndende ishinja u Rwanda umugambi ngo wo gutera Kongo. Umuvugizi wa FARDC, ibyo ngo arabishingira ku itangazo Tshisekedi n’abambari be barose gusa, ngo Leta y’uRwanda yasohoye ejo tariki 18/07/2023, ngo ivuga ko “igiye kohereza ingabo za RDF ku butaka bwa Kongo”.

Iryo tangazo ntaryigezo bavuga nta ryigeze ribaho.Uwashaka kubigenzura yareba ku mbuga nkoranyambaga zose za Guverinoma y’uRwanda cyangwa iza RDF zisanzwe zishyirwaho amatangazo, cyangwa akabaza igitangazamakuru icyo ari cyo cyose, cyaba icyo mu Gihugu cyangwa icyo mu mahanga.

Icyo u Rwanda rwavuze, ni uko rufite amakuru ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ubifashijwemo n’ubutegetsi bwa Kongo, urimo kwisuganya ngo uhungabanye umutekano mu Rwanda, cyane cyane mu duce duhana imbibi na Kongo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’uRwanda ndetse na RDF bahumurije Abanyarwanda kuko ingabo zabo ziryamiye amajanja, kugirango zihashye umwanzi, nabo babasaba kuba maso bityo bakazafatanya nazo gukoma imbere ibyo bikorwa by’iterabwoba.
Uwo mugambi mubisha wa FDLR wanashimangiwe n’umuvugizi wayo, wumvikanye kuri radiyo Ijwi ry’Amerika, VOA, avuga ko”batazava ku ntego yo kurwana u Rwanda”.

Iryo tangazo ry’igisirikari cya Kongo ryuzuyemo ibipapirano rero, nta kindi rigamije, uretse gutanguranwa, kugirango ubwo FDLR izaba ishyize mu bikorwa uwo mugambi wayo, RDF izatinye gukurikira ibyo byihebe kugeza mu ndiri yabyo ku butaka bwa Kongo.

U Rwanda ntirukangwa n’ibihuha. Naho niba abategeka Kongo bumva igihugu cyabo kizabeshwaho no guha induru umunwa bashingiye ku bihuha, bahisemo inzira ya giswa kuko ikinyoma kitaramba. Amateka yagombye kuba yarabigishije .

2023-07-20
Editorial

IZINDI NKURU

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Editorial 07 Aug 2024
Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Editorial 26 Dec 2024
Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire

Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire

Editorial 14 Jun 2018
CNRD/FLN mu marembera, urutonde rw’abasirikari bakuru batawe muri yombi na FARDC

CNRD/FLN mu marembera, urutonde rw’abasirikari bakuru batawe muri yombi na FARDC

Editorial 12 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali
IMIKINO

Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali

Editorial 09 Dec 2017
Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?
INKURU NYAMUKURU

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Editorial 05 Mar 2020
Imfungwa yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka muri Kasho ya Polisi
Mu Mahanga

Imfungwa yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka muri Kasho ya Polisi

Editorial 18 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru