• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibivugwa ko u Rwanda rugiye kwikebera igice cya DR Congo nta shingiro bifite – Minisitiri Biruta

Ibivugwa ko u Rwanda rugiye kwikebera igice cya DR Congo nta shingiro bifite – Minisitiri Biruta

Editorial 08 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, avuga ko Abanyapolitiki barimo n’abanyamadini bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira igice cy’icyo gihugu nta shingiro bifite kuko ibihugu byombi bibanye neza.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mutarama 2020, kigamije kugaragariza Abanyarwanda uko ububanyi n’amahanga buhagaze.

Minisitiri Biruta yavuze ko ibivugwa n’abo banyapolitiki ntaho bishingiye kuko nta kimenyetso na kimwe bagaragaza.

Agira ati “Ibyo bavuga nta shingiro bifite kuko nta n’ikimenyetso cy’ibivugwa bafite, cyane ko u Rwanda nta gahunda nk’iyo rufite kuko bitanashoboka. Hari abanyapolitiki bo muri icyo gihugu iyo bashaka kumenyekana no gushimisha abaturage bavuga nabi u Rwanda, n’abandi ni uko”.

Agace abo banyapolitiki bavuga ni Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), bakemeza ko hari ibihugu bifite umugambi wo kukigarurira, basaba abaturage kuba maso.

Minisitiri Biruta yavuze kandi ko ibyo bivugwa bitahungabanya umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Umubano hagati y’ibihugu byombi umeze neza, nkizera ko ibyo bivugwa bitawuhungabanya. DR Congo turayishimira kubera ibikorwa imazemo iminsi byo guhashya imitwe y’iterabwoba iri muri icyo gihugu, inateza umutekano u Rwanda. Nta kibazo rero twagirana”.

Yavuze kandi ko ibyo bikorwa ari byo byatumye abarwanyi bo muri iyo mitwe bafatwa boherezwa mu Rwanda n’imiryango yabo, ku buryo ubu hamaze kuza abagera ku 1919, bakaba bari mu nkambi ya Nyarushishi muri Rusizi.

Mu bindi byagarutsweho muri icyo kiganiro ni umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, aho Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwishimira intambwe icyo gihugu cyateye kirekura Abanyarwanda 9, ngo bikaba bitanga icyizere cyo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi nubwo hakiri byinshi bigomba gukorwa kuko abafunzwe bakiri benshi.

2020-01-08
Editorial

IZINDI NKURU

Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut

Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut

Editorial 25 Apr 2024
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019

Editorial 29 Nov 2019
Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Editorial 25 Sep 2024
Tariki ya 19 Nyakanga 1994, Nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi no gutsinda inzirabwoba FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’Ubumwe

Tariki ya 19 Nyakanga 1994, Nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi no gutsinda inzirabwoba FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’Ubumwe

Editorial 20 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Editorial 27 Feb 2017
Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk’abakinnyi bayo
Amakuru

Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk’abakinnyi bayo

Editorial 03 Aug 2023
P. Kagame na Museveni  bahuriye muri Sheraton Hotel i Addis [ Bageze kuki ? ]
INKURU NYAMUKURU

P. Kagame na Museveni bahuriye muri Sheraton Hotel i Addis [ Bageze kuki ? ]

Editorial 30 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru