• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

You are at :Home»ITOHOZA»IBUKA yamaganye Kaminuza ishaka gutiza umurindi ikwirakwizwa ry’igitabo gipfobya Jenoside

IBUKA yamaganye Kaminuza ishaka gutiza umurindi ikwirakwizwa ry’igitabo gipfobya Jenoside

Editorial 17 Sep 2018 ITOHOZA

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishami ryo mu Buholandi ’Ibuka-Hollande’, wamaganye igikorwa cya Amsterdam University Press cyo guhindura ururimi rw’igitabo cy’umunyamakuru Judi Rever, kigaragaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Uhagarariye Ibuka-Hollande, Safari Christine, ku wa 28 Kanama 2018.

Igitabo “In Praise of Blood: The Crimes of Rwandan Patriotic Front” ugenekereje mu Kinyarwanda “Mu gushimagiza amaraso, ibyaha byakozwe na FPR Inkotanyi.”

Muri iki gitabo cyashyizwe hanze muri Mata 2018, Judi Rever yatangaje ko gikubiyemo iperereza yakoze mu myaka 20. Kivuga ko FPR Inkotanyi ko yakoze ubwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kigisohoka cyamaganiwe kure n’Abanyarwanda bazi ukuri kw’ibyabaye mu gihugu, bagaragaza ko kigamije kugoreka amateka cyanyuzemo no gukingira ikibaba abakoze amahano.

Umwanditsi Judi ukomoka muri Canada yagaragaje ko FPR yatangije Jenoside yakorewe Abatutsi, ikanakora iy’Abahutu. Iyi ni imwe mu maturufu akoreshwa cyane n’abashaka guhakana ibyabaye mu Rwanda bigiza nkana.

Kinavuga ku ruhare rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha (TPIR) mu gukingira ikibaba abayigizemo uruhare ntibakurikiranwa kuva mu 1990.

Iki gitabo kinakomoza ku bwicanyi bwabaye nyuma ya Jenoside mu 1994. Hari aho umwanditsi avuga ku bwicanyi bwo mu Ukwakira 1997, bwabereye Nyakinama mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, agaragaza ko bwari bugamije kwikiza Abahutu bose.

Nyuma y’amezi ane gisohotse mu Cyongereza, Amsterdam University Press yashinzwe mu 1992, iri kugitunganya ngo gisohoke mu Giholandi.

Ibuka Hollande yasohoye itangazo ryamagana iki gikorwa ivuga ko kigamije guharabika FPR Inkotanyi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Rigira riti “Twatunguwe n’icyemezo cyo gutangaza igitabo gitesha agaciro ababyeyi, abavandimwe n’abaturanyi bacu bahigwaga bukware, bakicwa ndetse Isi yemera ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu zakoranywe ubugome ndengakamere mu zabayeho mu kinyejana cya 20.”

“Twasohoye iyi nyandiko duha agaciro abacu batuvuyemo no kwamagana ibitekerezo byakwirakwijwe mu gitabo cya Rever.”

Umwanditsi avuga ko abasirikare ba RPF binjiraga mu nterahamwe muri Kigali, Ruhengeri na Butare bakica ndetse bakazishishikariza kubikora.

Ngo FPR yinjiriye mu mashyaka ya politiki n’abarwanyi bayo arimo Interahamwe za MRND, Inkuba za MDR, Abakomozi ba PSD n’Impuzamugambi za CDR, bakabashishikariza kwica Abatutsi kuri za bariyeri.

Judi yavuze ko usibye Abahutu bicaga Abatutsi hari n’Abatutsi bicaga Abahutu.

Ibuka-Hollande yatangaje ko “Ibisobanuro bya Rever ku byabaye mu Rwanda bigaragaza ko ashimangira ubwicanyi hagati y’amoko na Jenoside ebyiri.”

Judi Rever akunze gukorana bya hafi n’abatavuga rumwe na Leta. Aheruka guhabwa igihembo n’Umuryango ukorana bya hafi na FDU igizwe n’inshuti z’abakoze Jenoside bihishe mu mahanga ndetse n’umutwe wa FDLR.

Umwanzuro w’Akanama k’Umutekano ka Loni wa 2150 wo mu 2014 “Wihanganiriza abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ugasaba ibihugu by’ibinyamuryango gushyiraho porogaramu zigisha abasomo ya Jenoside hirindwa ko hari aho yazongera kuba.”

Ku wa 26 Mutarama ni bwo Inteko Rusange ya Loni yafashe umwanzuro wo gukosora inyito wahaye iya 7 Mata nk’umunsi Abanyarwanda bafata wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byemezwa ko uzajya witwa “Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”

2018-09-17
Editorial

IZINDI NKURU

U Burusiya: Indege ya gisirikare yarimo abantu 91 yaguye mu Nyanja

U Burusiya: Indege ya gisirikare yarimo abantu 91 yaguye mu Nyanja

Editorial 25 Dec 2016
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )

Editorial 26 Mar 2016
Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Editorial 21 Jul 2017
Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Editorial 14 Jan 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru