Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside mu Rwanda (IBUKA) watangaje ko wifuza ko abakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye kuzajya baburanishirizwa aho bikekwa ko bagikoreye.
Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yatangarije icyo cyifuzo mu ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa 7 Mata 2018.
Uyu muhango wabaye nyuma y’urugendo rwo kwibuka ruzwi nka ‘Walk to Remember’ rwahuje abayobozi bakuru b’igihugu, Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, inshuti z’u Rwanda ndetse n’urubyiruko, aho rwavuye ku Nteko Ishinga Amategeko rugera kuri Stade Amahoro i Remera.
Prof, Dusingizemungu yavuze ko hari ibikorwa bikigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, aho usanga hari ababikora bakanavutsa ubuzima abantu, asaba ko abo bigaragaweho bazajya baburanishirizwa aho babikoreye.
Yagize ati “Turacyabona ibikorwa bitwereka ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa binagera no ku rwego rukomeye rwo kuvutsa ubuzima. Ntituzahwema kubigaragagaza, ndakangurira abacitse ku icumu ku buryo bw’umwihariko, gufatanya n’inzego zitandukanye batanga byihuse amakuru arebana n’iyo ngingo.”
Yunzemo ati “Abakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye kujya baburanira aho bivugwa ko baba baragikoreye, ibi byafasha cyane; uko imanza zigenda n’ibihano bitangwa bikwiye kujya bimenyekana, itanganzazamakuru rikabigiramo uruhare kugira ngo bigire isomo rikomeye rivamo.”
Uyu muyobozi yashimangiye ko bamwe mu bagaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside usanga ari ababa barahamijwe icyaha cya Jenoside barafunzwe bakarangiza ibihano.
Yavuze ko baba bakwiye kwigishwa uko bikwiye mbere y’uko bajya mu muryango nyarwanda.
Yagize ati “Hari igihe usanga ari abafunguwe, barangije igihano cyabo muri gereza, ubu ngubu hari impaka ku mitegurire y’abasohoka muri gereza barangije igihano baba bagomba kujya kubana n’abandi muri sosiyete abacitse ku icumu bifuza ko imitegurire yihariye yabaho ndetse n’abo uwo ufunguwe agenda asanga bagategurwa, abagize umuryango we, abacitse ku icumu ndetse n’abandi.”
Yanagarutse ku kibazo cy’abantu bakatiwe igihano nsimburagifungo cya TIG ndetse n’abakatiwe ibindi bihano batabikoze bagahitamo kwimukira kure y’iwabo, asaba abantu bose guhanahana amakuru kugira ngo babashe gufatwa.
Muri iri joro kandi hanatanzwemo ubuhamya butandukanye burimo ubwa Numukobwa Assoumpta warokotse Jenoside ndetse na Kayiranga Isidole warokoye abana batatu mu yahoze ari Komine Gishyita ku Kibuye.