Igitabo cyasohokeye mu Budage mu 2016 gishingiye ku nyandiko z’urubanza rwabereye i Stuttgart mu Budage rw’abari abayobozi ba FDLR, cyagaragaje byinshi kuri uyu mutwe wokamwe n’ikibi ndetse n’ubugambanyi bwa bimwe mu bihugu ufata nka Se wo muri batisimu.
Iyi nyandiko y’amapaji hafi 600 yakuwe mu nyandiko zakoreshejwe mu rubanza hagati ya 2011-2015, i Stuttgart rwa Ignace Murwanashyaka, wari Perezida wa FDLR na Straton Musoni, wari umwungirije bombi bahamwe n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu muri Congo.
Muri Mata uyu mwaka, Murwanashyaka yaguye muri gereza z’iki gihugu aho yari ari kurangiriza igihano cye cy’igifungo cy’imyaka 13 naho Musoni akatirwa imyaka umunani.
Aya makuru yagizwe ibanga yasohowe n’ikinyamakuru La Libre Afrique.be, agaragaza ibiteye ubwoba n’ubukana bw’ibyaha umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Congo.
Imiterere ya FDLR
FDLR ni umutwe ugizwe na bamwe mu ntagondwa z’Abahutu zasize zikoze Jenoside mu Rwanda muri Mata 1994 ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni imwe bukahatikirira.
Abayigize babanje gushinga umutwe witwaga RDR, uza kuvamo ALIR ya mbere na ALIR ya kabiri, bamwe bajya mu Majyepfo ya Congo abandi baguma muri Kivu, baza kongera guhura. Baje no kugenda batatana bajya muri CNRD na RUD-Urunana.
Iyi ALIR niyo yari iyobowe na Gen Paul Rwarakabije wahise uba Umuyobozi wa FDLR nyuma yo kwihuza kw’iyo mitwe, akaza kuva kuri uwo mwanya mu 2003 atahutse, asigira inkoni y’ubutware Mudacumura wishwe muri iki cyumweru.
Uyu mutwe ubarizwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu ntangiro za 2000 aho bivugwa ko washinze ibirindiro kuva tariki ya 20 Nzeli uwo mwaka.
Igitabo kigaragaza neza imiterere ya FDLR n’imigambi yayo yo kuyobora u Rwanda, akaba ari ko abayoboke bayo babyizera ko bazarwigarurira.
Uyu mutwe washinze ibirindiro by’ubuyobozi muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’ahandi ku Isi, bihuza abayoboke bawo. Buri wese mu bagize FDLR agomba kwaka urwandiko rw’inzira ‘Laisser-passer’, rwo kuva aho aba ajya ahandi yewe no kujya ku isoko, agomba kwerekana urwandiko kuri za bariyeri zigenzurwa na FDLR muri Kivu.
Niba umusirikare yoherejwe mu isoko, umugore we n’abana bagomba gusigara ahongaho nk’abafashwe bunyago.
Byose biba bibaze. Urutonde rw’abarwanyi n’amazina yabo mu mibare ikurikiranye, nimero iranga imbunda zabo n’umubare w’amasasu bahawe ndetse n’intebe zabo, uburiri n’amakaramu.
Nubwo bashinjwa ibibi byose muri Congo, bo bibona nk’abatorewe kurwana intambara ntagatifu.
Kwigarurira u Rwanda
FDLR ni umutwe ufite uruhande rwa politiki n’urwa gisirikare. Ishami rya gisirikare ryitwa FOCA, rifite inshingano ya mbere yo kwigarurira u Rwanda mu buryo n’inzira zose zishoboka, rikaba ryari riyobowe na Gen Sylvestre Mudacumura w’imyaka 65, wahoze mu barinda Perezida Habyarimana.
Bitandukanye n’indi mitwe y’abarwanyi ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, FDLR ifite ishuri rya gisirikare mu buhungiro, usanga barize ibya gisirikare. Uyu mutwe wamaze igihe kinini ufashwa n’uwahoze ayoboye urwego rw’iperereza mu Burundi, Gen Adolphe Nshimirimana, wishwe mu 2015.
Abanditsi bagaragaza ko abayobozi b’igisirikare muri FDLR bafite imitungo myinshi i Bujumbura. Bashoye imari cyane mu bwubatsi n’amahoteli muri Goma, mu Burundi, Uganda, Centrafrique no muri Congo-Brazzaville.
Ubucuruzi bwa Zahabu, imisoro, gushimuta
Igitabo kivuga kandi ko akenshi zahabu n’andi mabuye y’agaciro acuruzwa akaguranwa ibiribwa bitera mu mashyamba aba barwanyi babamo. Bakusanya kandi imisoro ku bicuruzwa mu masoko, iyi yiyongera ku yindi baka mu izina rya leta ya Congo, ibyo binjije bakabigabana n’abayobozi b’uduce.
Abanditsi b’igitabo bavuga ko kuva mu 2015, abarwanyi ba FDLR muri Gicurasi 2018 bashimuse abakerarugendo b’Abongereza bagasaba ibihumbi 200 by’amadolari. Kugeza ubu abagera kuri 535 barashimuswe hagati ya Gicurasi 2017 na Gicurasi 2018, abantu ntibagenda nijoro ndetse bavuye mu mirima yabo.
Kuva mu mpera za 2017, FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru yihuje n’Abahutu bo muri Congo, mu rugamba rwo kwigarurira agace k’aba- Nandes.
Kwiyumvamo cyane u Budage
Abanditsi kandi bagaragaje ko FDLR yibona cyane mu Budage. Iki gihugu cyagiranye umubano n’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubwigenge by’umwihariko abo muri Kiliziya Gatolika ba CDU du Bade Würtenberg ndetse na Rhénanie-Palatinat.
Iki gitabo kigaragaza neza uburyo ntacyo u Budage bwakoze ubwo bwabwirwaga ko harimo gutegurwa jenoside ndetse no mu gihe Loni yabusabaga ubufasha mu ntangiriro ya Jenoside bukanga kwakira Abatutsi bahungaga ubwo bwicanyi.
Cyerekana kandi uko FDLR isingiza ingabo z’Abadage zitwa Wehrmacht, [iri zina ryaryitwaga ku bwa Hitler], atari iz’ubu zitwa Bundeswehr [ingabo za rubanda nk’uko ubu zitwa].
Wehrmacht na SS [umutwe udasanzwe wa Hitler], niwo utangwaho urugero mu mashuri ya gisirikare ya FDLR nk’abari bafite ikinyabupfura. Hitler, Goebbels na Himmler, mu maso yabo babonwa nk’abasirikare badasanzwe babayeho mu mateka.
Mu Budage aho Murwanashyaka wayoboye FDLR yabaga, uyu mutwe uhabona nk’igihugu cyawo cya kabiri. Ubwo Angela Merkel yatorwaga nka chancelière mu 2005, FDLR bateguye imyiyereko mu ishyamba rya Kivu yo kubyishimira.
Bose kandi bakurikirana uko amakipe muri shampiyona y’u Budage yitwaye, aho usanga bafana VfB Stuttgart cyangwa Bayern de Munich.
FDLR irashaka ubufasha bwa Kinshasa
Muri Congo, FDLR yumva ko leta igomba kubafasha kwigarurira u Rwanda kuko bafashije Laurent Desire Kabila ndetse n’umuhungu we mu bya gisirikare.
FDLR ifite ba maneko hose mu buyobozi bwa Congo, kugeza no mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, by’umwihariko bakaba babafite i Goma. Ibi bisobanura ubwoba abanye-Congo bagize ubwo bangaga gutanga ubuhamya mu rubanza rw’abayobozi ba FDLR mu Budage. Aho byari kuba byiza ko umutangabuhamya yicwa aho kugira ngo umujyi ugabweho ibitero.
Tanzania ni icyitso
Igitabo kigaragaza neza umubano wa FDLR n’umuyobozi wayo muri Kivu y’Amajyepfo, Col Hamada na Salama Kikwete, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Tanzania.
Igitabo kivuga ko Hamada ari umwe mu ihuriro rya Faustin Twagiramungu Théogène Rudasingwa, wahoze muri RNC ndetse n’abayobozi bakuru muri FDLR ari bo; Mudamucura, Byiringiro na Pacifique Ntawunguka ‘Omega’.
Ibiganiro by’iyi mitwe uko ari itatu byaberaga muri Tanzania kuko Hamada na Wilson Irategeka, uyobora CNRD yiyomoye kuri FDLR, bafite pasiporo z’iki gihugu, aba bakaba barihuje na Twagiramungu.
Uku kuba icyitso kwa Tanzania, kwatumye uwayiyoboraga Kikwete asaba u Rwanda ko rushyikirana na FDLR kugira ngo mu Burasizuba bwa Congo-Kinshasa haboneke umutekano.
Ibi byatewe utwatsi n’abayobozi bakuru b’u Rwanda bavuga ko ibiganiro na FDLR bidashoboka kandi bitazigera bibaho kuko ari inkoramaraso zasize zishe bunyamaswa inzirakarengane z’Abatutsi zisaga miliyoni imwe muri 1994.