Hashize iminsi mike Pierre Nkerenke arashwe n’inzego z’umutekano ubwo yageragezaga kwinjiza magendu yari avanye muri Uganda, yahagarikwa n’inzego zishinzwe umutekano akazirwanya. Ibi ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza agasuzuguro ko kwanga kubahiriza ibyemezo by’ubuyobozi bw’u Rwanda, inzego za Uganda zikaba zikomeje gushishikariza abaturage bo ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda kutabyubahiriza.
Ariko Nkerenke wari utuye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare yishwe ari kumwe n’umuturage wa Uganda bafatanyije kurwanya inzego z’umutekano z’u Rwanda bitwaje imihoro.
Uganda yahise itangaza ko Nkerenke yarashwe n’abashinzwe umutekano mu Rwanda bakamurasira ku butaka bwayo. Ni amakuru u Rwanda rwanyomoje rwivuye inyuma.
Ikinyamakuru The New Times cyageze mu gace iryo sanganya ryabereyemo kazwi nko ku Misave.
Indangamerekezo y’ikoranabuhanga izwi nka GPS ndetse n’ibyo abaturage bahaturiye bavuga, bigaragaza ko abo bantu barasiwe ku butaka bw’u Rwanda bashaka kurwanya inzego z’umutekamo.
Muri ako gace, abaturage b’ibihugu byombi basa n’abaturanye ariko hagiye habamo inkingi z’amabuye zerekana aho ibihugu byombi bigabanira.
Uvuye gato kuri izo nkingi, imbere yazo hari umuhanda uri ku butaka bw’u Rwanda ari naho habereye iryo raswa.
Hafi aho hari urutoki rw’umunyarwanda hakuno y’umuhanda hafi ya Uganda, hakaba n’ibiti birindwi by’imisave ari nayo nkomoko y’izina ry’ako gace.
Ibi bihabanye kure n’ibyatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda, bivuga ko hafi y’aho Nkerenke yarasiwe hari ibiti by’inturusu.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, Tebuka Pierre, yavuze ko ukurikije ahari imbago z’inkingi z’amabuye, bigaragaza ko iraswa ry’abo bantu ryabereye mu Rwanda.
Yagize ati “Izi nkingi zashyizweho ngo zigaragaze umupaka. Bigaragaza neza ko ibyabaye byose byabereye ku butaka bw’u Rwanda.”
Imbere neza y’aho byabereye hari inzu y’umunyarwanda Francis Rubambantare n’akazu gato ka Airtel.
Ibimenyetso byose bigaragaza ko iryo sanganya ryabereye mu Mudugudu wa Kagarama, akagari ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe wo muri Nyagatare.
Rubambantare, umuturage utuye hafi y’aho byabereye, yavuze ko bitangira yumvise urusaku, yasohoka agasanga ni Nkerenke afashijwe n’abaturage ba Uganda barwanyaga abashinzwe umutekano bo mu Rwanda.
Yavuze ko yahise ajya gutabaza abandi baturanyi ngo baze guhashya abo ba magendu bashakaga gutema abashinzwe umutekano mu Rwanda.
Yagize ati “Byaragaragaraga ko bashaka gutema abashinzwe umutekano bacu. Bari bafite imihoro, banakomeza gutyo ubwo abasirikare bazaga.”
Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko umuhanda abo bagizi ba nabi barasiwemo ari uwo muri Uganda, nyamara ibimenyetso bigabanya ibihugu byombi ndetse n’ubuhamya bw’ahatuye bigaragaza ko umuhanda uri mu Rwanda.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibyo bimenyetso byeretswe abayobozi ba Uganda bahageze.
Abaturage bavuga ko abo bayobozi bamaze kubona ukuri, abashinzwe umutekano ba Uganda bari boherejwe muri ako gace bahise bahava bagasubira aho bari bavuye.
Magendu iva muri Uganda si bishya muri ako gace
Abatuye muri aka gace bavuga ko ibyo kwambutsa magendu atari bishya kuri uwo mupaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Tabagwe, Habarugira Edmond, yavuze ko hari bamwe mu baturage ba Uganda baha ruswa bamwe mu banyarwanda kugira ngo bambutse ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe n’amategeko.
Habarugira yerekanye inzu iri muri ako gace ko hakurya y’umupaka muri Uganda, yubatswe mu mezi atatu ashize ibikwamo ibicuruzwa bitemewe.
Yagize ati “Ni inzu y’umuturage wa Uganda. Ni ububiko bw’ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose. Nyirayo yayubatse mu mezi atatu ashize ngo bijye bimworohera kubizana mu Rwanda mu buryo bwa magendu.”
Nubwo kenshi abanya-Uganda bagiye bihanangirizwa guhagarika ubwo bucuruzi, Habarugira avuga ko ntacyo bitanga kuko abaturage babikora ku ruhande rwa Uganda badahanwa.
Bimwe mu biyobyabwenge binyuzwa kuri uwo mupaka rwihishwa bivuye muri Uganda harimo kanyanga, urumogi n’ibindi.
Ugukabya gukabije n’iterabwoba ry’ubuyobozi bwa Uganda mu muhango wo gushyikiriza u Rwanda umurambo w’umuturage warwo, Nkerenke.
Ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ugenda ufata intera kandi hatagize igikorwa wageza no ku ntambara nk’uko byemezwa n’Umunyamakuru, Andrew Mwenda, akaba n’inararibonye mu mubano w’ibi bihugu byombi by’ibituranyi, watangaje ubutumwa Perezida Kagame yamuhaye ngo ashyikirize Museveni nawe agasubiza.
Mu nkuru yanditse igaragara ku rubuga rw’ikinyamakuru cye The Independent, Andrew Mwenda atangira yibutsa ko mu minsi ishize Uganda yemeje ko ingabo z’u Rwanda zambutse zikinjira muri Uganda zikarasa abantu babiri bagapfa. U Rwanda rwo rwavuze ko ibi byabereye ku butaka bwabyo. Mwenda akavuga ko ukurikije uko ibintu byifashe ibimenyetso mu by’ukuri ntacyo bivuze.
Avuga ko mu gihe cy’umwuka nk’uyu, ibiba bikurikirwa na poropaganda zigamije kwereka abaturage ba buri ruhande ko uruhande rwabo ari rwo ruhemukirwa.
Kandi ngo iyo igihugu gihaye igisirikare cyacyo amabwiriza yo kuryamira amajanja, biragorana kubasha kugenzura ibintu bishobora kuba bitunguranye. Ngo nko kwibeshya gato no kumva nabi ibintu bishobora gutuma ibintu birushaho gukara byoroshye kandi byihuse ku buryo birenga icyo umuyobozi yateganyaga.
Mwenda aravuga ko buri gihugu cyarunze abasirikare ku mupaka baba barebana ay’ingwe. Hagati mu mwaka ushize, ngo Perezida Kagame akaba yaragize ubutumwa aha Mwenda ngo amugereze kuri Perezida Museveni undi nawe arabusubiza.
Ati: “Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere. Museveni yambwiye ko adashaka intambara n’u Rwanda kubera ko intambara nk’iyo yaba ari ubucucu.”
Ngo ukurikije uko ibintu bimeze, intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda irashoboka ndetse ngo ishobora no kuba itakwirindwa. Ngo intambara hagati y’u Rwanda na Uganda bwaba ari ubwenge bucye ariko ibi ntibivuze ko idashoboka.
nkotanyi
mwaramutse museveni ubundi arashaka gukora indi jenoside murwanda niko mbibona kuko niba arigufasha fdrl yarasize ikoze jenoside yaratumariye abacu bigaragazako ashaka ko baza kutumara akwiye gukurikiranwa namategeko mubihe agaciro nko mbibona murakoze Imana ikomezekuturinda