• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibyo wamenya ku Banyarwanda bagiye gukurikiranwa n’inkiko z’u Bubiligi

Ibyo wamenya ku Banyarwanda bagiye gukurikiranwa n’inkiko z’u Bubiligi

Editorial 28 Sep 2017 ITOHOZA

Ku wa 19 Nzeri 2017, Urukiko rwisumbuye rw’i Buruseli mu Bubiligi rwafashe icyemezo cyo kuburanisha Abanyarwanda batatu bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside muri dosiye irimo abaregwa bane.

Abo Banyarwanda harimo n’abahoze mu ngabo za FAR ni Bushishi Mathias, Kapiteni Nizeyimana Ildefonse, Koloneli Ndahimana Jean Marie Vianney na Kwitonda Thaddée.

Nk’uko tubikesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, ivuga ko abo baregwa bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ishimira ubutabera bw’u Bubiligi kuba yarafashe umwanzuro mwiza wo kubaburanisha.

Abakurikanwe ni bantu ki ?

Bushishi Mathias

Bushishi w’imyaka 77 y’amavuko ukomoka mu yahoze ari Komini Nyamagabe (Gikongoro), yahoze ari umushinjacyaha i Butare. Akurikiranyweho icyaha cya jenoside n’ibyaha by’intambara birimo icy’uko ku itariki 31 Gicurasi 1994 yitabiriye inama y’umutekano yabereye mu muhezo ibera ku ngoro ya MRND i Butare. Iyo nama ikaba yari igamije gutegura Jenoside muri Butare hakorwa urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa.

CNLG ivuga ko Bushishi yagize uruhare rw’ubuhuzabikorwa muri Jenoside i Butare. By’umwihariko yagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bari kuri sitade Huye, kuri porokire (procure) ya Diyosezi gatulika ya Butare no mu yindi midugudu itatu irimo n’uwa Kabakobwa. Urugero, ku itariki 25 Mata 1994, imodoka ziriho indangururamajwi zazengurutse mu mihanda y’i Butare zivuga ko Croix Rouge yaje muri stade Huye, ko iri guha abantu ibyo kurya kandi ikanabaha ubwihisho. Ibihumbi by’Abatutsi byahise bijyayo. Uyu ariko wari umutego kuko abahagiye bishwe n’Interahamwe n’abasirikare.

Bushishi ngo yatangiye gushakishwa na Polisi Mpuzamahanga mu mwaka wa 2002, aza gufatwa ku itariki 18 Mata 2011 nyuma y’inyandiko zo kumuta muri yombi zatanzwe n’umucamanza w’Umubiligi . Yafungiwe mu Bubiligi kugeza ku itariki ya 17 Gashyantare 2012, ubwo yafunguwe by’agateganyo.

Ndahimana Jean Marie Vianney

Uyu yahoze ari Koloneli mu ngabo z’u Rwanda (Ex FAR), ni umwe mu basirikare bakuru bari bari mu kigo cya Camp Kigali aho abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Butumwa bw’Amahoro mu Rwanda (UNAMIR) biciwe ku itariki 07 Mata 1994. Ndahimana akurikiranweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside muri Kigali ndetse no muri perefegitura ya Kibuye aho avuka. Akurikiranweho kandi kuba yarategetse iyicwa ry’Abatutsi basaga 5000 mu cyahoze ari Komine Bwakira ku Kibuye.

Ndahimana yatawe muri yombi mu mpera za Werurwe 2011 mu gihugu cy’Ububiligi aho yari yarahungiye nyuma ya Jenoside. Yafunguwe by’agateganyo mu ntangiriro za 2012.

Jenoside igitangira, Ndahimana yari muri « Comité de Crise » yahuriye mu nama mu kigo cya gisirikare cya Kigali mu ijoro ryo ku itariki 6 rishyira iya 7 Mata 1994 iyobowe na Koloneli Théoneste Bagosora. Muri iyo nama hafashwe umwanzuro ko Bagosora, nk’umuntu wari ukomeye muri icyo gihe ari we wajya ku butegetsi.

Kwitonda Thaddée

Kwitonda yavutse mu mwaka wa 1963 muri Komine Cyeru muri perefegitura ya Ruhengeri. Kwitonda ngo yabanje mbere na mbere kuba umunyamuryango w’ishyaka MDR mbere yo kwinjira mu ishyaka ry’abahezanguni rya CDR.

-8155.jpg

Dr. Jean Damascène Bizimana

CNLG ivuga ko yashakanye n’umukobwa wa Ntahobali Maurice na Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Umuryango mu gihe cya Jenoside. Uyu akaba ari we mugore wenyine wahamije icyaha cya Jenoside na ICTR. Kwitonda yagiye gukorera i Butare Jenoside igitangira muri Mata 1994. Yari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ari naho yagize uruhare mu gutegura no gukora Jenoside. Akurikiranweho na none kuba yarakoze Jenoside muri Nyakabanda, perefegitura ya Gitarama.

Nyuma ya Jenoside ngo yahungiye mu cyahoze ari Zayire aho yayoboraga inkambi ya Kashusha hafi y’Umujyi wa Bukavu, nyuma aza kujya mu Bubiligi mu 1997. Amaze kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi ngo yakoze mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) nk’ushinzwe iperereza ku ruhande rw’abaregwa kuva muri Kamena 1999 kugeza muri Nyakanga 2001.

By’umwihariko yanakoze iperereza ku ruhande rwa Arsène Shalom Ntahobali. Amasezerano ye ngo yarasheshwe kubera ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwe muri Jenoside.

Ubutabera bwo mu Bubiligi bwatangiye kumukurikirana muri 2006, yahinduye amazina ajya mu gihugu cya Uganda aho yari yariyise amazina ya John Tumwesigye.

Kwitonda ngo yafatiwe i Kampala ku itariki 5 Nyakanga 2012 kubera inzandiko mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zari zaratanzwe asubizwa mu gihugu cy’u Bubiligi arafungwa kubera ubwenegihugu bw’u Bubiligi afite.

Kuri Nizeyimana Ildefonse wari Kapiteni mu ngabo za Ex-FAR, CNLG ivuga ko ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwasabye ko urukiko rwashingira ku bihano yahawe n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) maze rugatangaza ko dosiye ye irangiye rushingiye ku ihame rya non bis idem rivuga ko nta muntu ukurikiranwa kabiri ku cyaha kimwe yahaniwe.

Mu bujurire, ku wa 29 Nzeri 2014, TPIR yahanishije Nizeyimana imyaka 35 y’igifungo nyuma yo gusanga ahamwa n’icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara kubera ubwicanyi butandukanye yakoreye i Butare no mu nkengero zaho. Mu rugereko rwa mbere yari yakatiwe gufungwa burundu kuwa 19 Kamena 2012.

Kugeza ubu ubutabera bw’u Bubiligi bwamaze gucira imanza Abanyarwanda umunane (8) bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo ni Higaniro Alphonse wakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu 2001, Soeur Mukangango Consolate na Soeur Mukabutera Julienne (Soeur Kizito) bakatiwe imyaka 15 na 12 y’igifungo, mu 2001, Ntezimana Vincent wakatiwe imyaka 12 y’igifungo mu 2001, Nzabonimana Etienne wakatiwe imyaka 12 y’igifungo mu 2005, Ndashyikirwa Samuel wakatiwe imyaka 10 y’igifungo mu 2005, major Ntuyahaga Bernard wakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu 2007 na Ephrem Nkezabera wari warakatiwe imyaka 30 y’igifungo mu 2009 akajuririra iki cyemezo akaza gupfa ubujurire bwe butarasuzumwa.

Source : Izubarirashe

2017-09-28
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF

Minisitiri Mushikiwabo yerekeje muri Arménie ahazafatirwa umwanzuro ku hazaza ha OIF

Editorial 22 Aug 2018
Umubiligi Alain Billen yibajije impamvu abanenze Kagame yiyamamaza banumye kuri Angela Merkel

Umubiligi Alain Billen yibajije impamvu abanenze Kagame yiyamamaza banumye kuri Angela Merkel

Editorial 26 Sep 2017
ADEPR : Uko Usabwimana Samuel  yahunze  Igihugu n’Impamvu zabyo [ Yavuguruwe ]

ADEPR : Uko Usabwimana Samuel yahunze Igihugu n’Impamvu zabyo [ Yavuguruwe ]

Editorial 14 Mar 2017
UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye

UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye

Editorial 19 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi
Amakuru

Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi

Editorial 19 Jan 2025
Mayweather yatsinze MacGregor Umunya-Ireland
IMIKINO

Mayweather yatsinze MacGregor Umunya-Ireland

Editorial 27 Aug 2017
Perezida Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko amaze igihe gito arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu
Mu Rwanda

Perezida Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko amaze igihe gito arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu

Editorial 23 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru