Ku wa 19 Nzeri 2017, Urukiko rwisumbuye rw’i Buruseli mu Bubiligi rwafashe icyemezo cyo kuburanisha Abanyarwanda batatu bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside muri dosiye irimo abaregwa bane.
Abo Banyarwanda harimo n’abahoze mu ngabo za FAR ni Bushishi Mathias, Kapiteni Nizeyimana Ildefonse, Koloneli Ndahimana Jean Marie Vianney na Kwitonda Thaddée.
Nk’uko tubikesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, ivuga ko abo baregwa bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ishimira ubutabera bw’u Bubiligi kuba yarafashe umwanzuro mwiza wo kubaburanisha.
Abakurikanwe ni bantu ki ?
Bushishi Mathias
Bushishi w’imyaka 77 y’amavuko ukomoka mu yahoze ari Komini Nyamagabe (Gikongoro), yahoze ari umushinjacyaha i Butare. Akurikiranyweho icyaha cya jenoside n’ibyaha by’intambara birimo icy’uko ku itariki 31 Gicurasi 1994 yitabiriye inama y’umutekano yabereye mu muhezo ibera ku ngoro ya MRND i Butare. Iyo nama ikaba yari igamije gutegura Jenoside muri Butare hakorwa urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa.
CNLG ivuga ko Bushishi yagize uruhare rw’ubuhuzabikorwa muri Jenoside i Butare. By’umwihariko yagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bari kuri sitade Huye, kuri porokire (procure) ya Diyosezi gatulika ya Butare no mu yindi midugudu itatu irimo n’uwa Kabakobwa. Urugero, ku itariki 25 Mata 1994, imodoka ziriho indangururamajwi zazengurutse mu mihanda y’i Butare zivuga ko Croix Rouge yaje muri stade Huye, ko iri guha abantu ibyo kurya kandi ikanabaha ubwihisho. Ibihumbi by’Abatutsi byahise bijyayo. Uyu ariko wari umutego kuko abahagiye bishwe n’Interahamwe n’abasirikare.
Bushishi ngo yatangiye gushakishwa na Polisi Mpuzamahanga mu mwaka wa 2002, aza gufatwa ku itariki 18 Mata 2011 nyuma y’inyandiko zo kumuta muri yombi zatanzwe n’umucamanza w’Umubiligi . Yafungiwe mu Bubiligi kugeza ku itariki ya 17 Gashyantare 2012, ubwo yafunguwe by’agateganyo.
Ndahimana Jean Marie Vianney
Uyu yahoze ari Koloneli mu ngabo z’u Rwanda (Ex FAR), ni umwe mu basirikare bakuru bari bari mu kigo cya Camp Kigali aho abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Butumwa bw’Amahoro mu Rwanda (UNAMIR) biciwe ku itariki 07 Mata 1994. Ndahimana akurikiranweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside muri Kigali ndetse no muri perefegitura ya Kibuye aho avuka. Akurikiranweho kandi kuba yarategetse iyicwa ry’Abatutsi basaga 5000 mu cyahoze ari Komine Bwakira ku Kibuye.
Ndahimana yatawe muri yombi mu mpera za Werurwe 2011 mu gihugu cy’Ububiligi aho yari yarahungiye nyuma ya Jenoside. Yafunguwe by’agateganyo mu ntangiriro za 2012.
Jenoside igitangira, Ndahimana yari muri « Comité de Crise » yahuriye mu nama mu kigo cya gisirikare cya Kigali mu ijoro ryo ku itariki 6 rishyira iya 7 Mata 1994 iyobowe na Koloneli Théoneste Bagosora. Muri iyo nama hafashwe umwanzuro ko Bagosora, nk’umuntu wari ukomeye muri icyo gihe ari we wajya ku butegetsi.
Kwitonda Thaddée
Kwitonda yavutse mu mwaka wa 1963 muri Komine Cyeru muri perefegitura ya Ruhengeri. Kwitonda ngo yabanje mbere na mbere kuba umunyamuryango w’ishyaka MDR mbere yo kwinjira mu ishyaka ry’abahezanguni rya CDR.
Dr. Jean Damascène Bizimana
CNLG ivuga ko yashakanye n’umukobwa wa Ntahobali Maurice na Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Umuryango mu gihe cya Jenoside. Uyu akaba ari we mugore wenyine wahamije icyaha cya Jenoside na ICTR. Kwitonda yagiye gukorera i Butare Jenoside igitangira muri Mata 1994. Yari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ari naho yagize uruhare mu gutegura no gukora Jenoside. Akurikiranweho na none kuba yarakoze Jenoside muri Nyakabanda, perefegitura ya Gitarama.
Nyuma ya Jenoside ngo yahungiye mu cyahoze ari Zayire aho yayoboraga inkambi ya Kashusha hafi y’Umujyi wa Bukavu, nyuma aza kujya mu Bubiligi mu 1997. Amaze kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi ngo yakoze mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) nk’ushinzwe iperereza ku ruhande rw’abaregwa kuva muri Kamena 1999 kugeza muri Nyakanga 2001.
By’umwihariko yanakoze iperereza ku ruhande rwa Arsène Shalom Ntahobali. Amasezerano ye ngo yarasheshwe kubera ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwe muri Jenoside.
Ubutabera bwo mu Bubiligi bwatangiye kumukurikirana muri 2006, yahinduye amazina ajya mu gihugu cya Uganda aho yari yariyise amazina ya John Tumwesigye.
Kwitonda ngo yafatiwe i Kampala ku itariki 5 Nyakanga 2012 kubera inzandiko mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zari zaratanzwe asubizwa mu gihugu cy’u Bubiligi arafungwa kubera ubwenegihugu bw’u Bubiligi afite.
Kuri Nizeyimana Ildefonse wari Kapiteni mu ngabo za Ex-FAR, CNLG ivuga ko ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwasabye ko urukiko rwashingira ku bihano yahawe n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) maze rugatangaza ko dosiye ye irangiye rushingiye ku ihame rya non bis idem rivuga ko nta muntu ukurikiranwa kabiri ku cyaha kimwe yahaniwe.
Mu bujurire, ku wa 29 Nzeri 2014, TPIR yahanishije Nizeyimana imyaka 35 y’igifungo nyuma yo gusanga ahamwa n’icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara kubera ubwicanyi butandukanye yakoreye i Butare no mu nkengero zaho. Mu rugereko rwa mbere yari yakatiwe gufungwa burundu kuwa 19 Kamena 2012.
Kugeza ubu ubutabera bw’u Bubiligi bwamaze gucira imanza Abanyarwanda umunane (8) bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo ni Higaniro Alphonse wakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu 2001, Soeur Mukangango Consolate na Soeur Mukabutera Julienne (Soeur Kizito) bakatiwe imyaka 15 na 12 y’igifungo, mu 2001, Ntezimana Vincent wakatiwe imyaka 12 y’igifungo mu 2001, Nzabonimana Etienne wakatiwe imyaka 12 y’igifungo mu 2005, Ndashyikirwa Samuel wakatiwe imyaka 10 y’igifungo mu 2005, major Ntuyahaga Bernard wakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu 2007 na Ephrem Nkezabera wari warakatiwe imyaka 30 y’igifungo mu 2009 akajuririra iki cyemezo akaza gupfa ubujurire bwe butarasuzumwa.
Source : Izubarirashe