Ninde utazi ko ineza ukoze hano ku isi uyisanga imbere n’inabi (ubuhemu) nayo uyisanga imbere?
Tariki 29 Ukwakira 2017, saa yine z’ijoro, umuntu yarampamagaye ambwira ko yanyoherereje e-mail yifuza ko namusomera nkamusemurira kuko yari mururimi atumva bityo namara kuyimusobanurira akabona uko asubiza iyo mail. Namubwiye ko naryamye ahubwo ndibubimurebere mu gitondo. Bucyeye ahagana saa yine z’amanywa nafunguye mudasobwa ndebyemo inkuru ya mbere nabonye kuri facebook yanjye n’ifite umutwe ugira uti:’’Obed NDAHAYO, umuyobozi w’ikinyamakuru INTAMBWE, yameneshejwe akizwa n’amaguru” nubwo nihutaga nahise ngira amatsiko yo kumenya iby’iyo nkuru nsanga ariwe wiyanditseho igisa na déclaration aturondorera ibye.
Nahise mvugana n’abayobozi b’ibitangazamakuru bakorera mu Rwanda no hanze iby’iyo nkuru bampa amakuru atandukanye cyane n’ibyo Ndahayo Obed ubwe yivugaho.
Ndahayo Obed ubundi ni muntu ki azwi nk’inyangamugayo? Igisubizo ni OYA kubera impamvu zikurikira:
Ndahayo Obed yavutse 1986 ni mwene Mberanziza na Kankundiye akaba yaravukiye Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Obed mu rukundo
Icya 1: Nk’uko tubikesha imyanzuro y’urubanza no. RP0021/10/TGI/NYGE, Ndahayo Obed muri 2010 yacurishije ikarita ya polisi yanditseho amazina ye, ashaka imyenda ya polisi arambara ajya gushaka abateka kanyanga n’abacuruza nzoga babaka umusoro ku bw’amahirwe make polisi yaje kumugwa gitumo arafatwa ashikirizwa urukiko yorohereza urukiko rumwemeza icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo cy’imyaka 3. Arafungwa imyaka itatu yose muri gereza nkuru ya Kigali aho yasohotse ahagana mu 2013.
Icya 2: Twifashishije urundi rubanza no: RP00215/2016/TGI/NYGE, dusanga ubuhemu n’ubugome bwo ku rwego rwe hejuru bw’uyu muhungu Ndahayo Obed. Nk’uko tubisoma muriurwo rubanza umugabo Nyanga Emmanuel yari yibaniye neza n’umugore we Umugwaneza Ernestine bifitiye iduka rinini Kicukiro centre imbere y’isoko bafitanye n’abana.
Ndahayo Obed yaje gukundana n’uwo mugore w’abandi batesha umutwe umugabo we Nyanga Emmanuel kugeza bamufungishije muri gereza ya Kimironko aho uwo mugabo ubu yakatiwe imyaka 10 y’igifungo. Ndahayo Obed na Umugwaneza Ernestine bapangiye Nyanga Emmanuel bavuga ko yaragiye kwica umugore we Ernestine.
Icya 3: Dushingiye ku birego icya Me Mukamusoni Antoinette cyo kuri 03 Kamena 2016 nicya Me Kadage Labani cyo kuri 25 Gashyantare 2016 (Dufitiye kopi) dusangamo uburyo basobanura ubuhemu n’ubugome bya Ndahayo Obed. Me Mukamusoni Antoinette muri icyo kirego cye asobanuramo ubuhemu Ndahayo yakoreye umudamu witwa Mutoni Joyeuse.
Ndahayo Obed yafashe uyu mudamu warufite umugabo n’umwana 1 amwizeza kumushakira ubutane bakibanira. Uyu mugore yaremeye aramutwara babana amezi 6, ashuka uyu mudamu bakodesha imodoka baragenda iwabo w’uyu mugore basahura nyina udukoresho twose two muri resitora bari bafite i Nyagasambu. Ndahayo amaze kutugeza mu maboko ye yahise atandukana n’uyu mugore.
Uyu Mutoni Joyeuse yaje kwiyambaza abantu batandukanye ngo Obed abasubize utwo dukoresho bakomeze barwane n’ubuzima (uyu nyina wa Mutoni n’umupfakazi) Ndahayo yaranze nyuma yo kubarushya cyane abahamagara ngo baze babifate bamugeraho i Kigali akabasubizayo ngo bazagaruke ejo, bananiwe ibyo bikoresho bya resitora barabimuhebera n’amagingo aya yarabigumanye.
Icya 4: Mu mezi 3 ashize umubyeyi uba mu Bubiligi witwa Zena Mukabuduwe yarimo atabaza kubera imitungo ye igiye gutwarwa. Mu gihe yarimo ashakisha uwamufasha akarenganurwa baje kumuhuza na Ndahayo Obed waje kumusaba amafaranga kugira ngo abihagurukire dore ko yamwizezaga imbaraga zidasanzwe ngo afite mu Rwanda. Uyu mubyeyi yaje kumukubira 2 amafaranga Obed yamusabaga.
Yamwizezaga ko uyu ushaka kumwamburisha utwe azi amabi ye menshi ko mu minsi itatu ari bumwereke aho abigeze. Ndahayo Obed amaze kuyacakira ntiyongeye kwandikira uyu mubyeyi amugaragariza aho abigeze nk’uko bari babisezeranye ahubwo nyuma y’ibyumweru 2 amubajije uko byagenze Ndahayo Obed yaramwubahutse aramutuka. Zena Mukabuduwe abuze uko amugira agwa neza aramwihorera ngo azagwe ku bandi.
Icya 5: Amakuru dufite tugitohoza neza aremeza ko iburirwa irengero ry’umunyamakuru John Ndabarasa Ndahayo Obed afatanije n’undi muntu tutari butangaze muri iyi nyandiko babigizemo uruhare rukomeye.
Umunyamakuru John Ndabarasa wigeze kuburirwa irengero
Uyu John Ndabarasa yari wayoboraga Sana Radio niwe wirukanye Ndahayo Obed kuri iyo radio bucyeye mushiki wa John Ndabarasa atwara umugabo mushiki wa Obed Ndahayo bahita banava mu Rwanda bajya gutura mu kindi gihugu. Iki kibazo reka nkirekere aho kuko nibiba ngombwa tuzagiharira inyandiko yacyo.
Ndahayo Obed n’umukunzi we
Tumaze kumva iyi nkuru twasanze bishoboka ko guhunga kwe byaba atari ukuri duhereye ku ibaruwa ya Ndahayo Obed yakwije mu bitangazamakuru. Aho agira ati:” Nongeye guhangayika mu gihe mu rukiko bavugaga ko hari abandi bagishakishwa bagirwa abafatanyacyaha n’umuryango wa Rwigara.
Icyo twibajije n’iriya myandikire ye kuri iriya nkuru yasesekaje mubinyamakuru byo hanze kuko tuzi ko uwahunze koko aceceka igihe cyose akiri hafi yabo yahunze akazavuga ageze hirya y’inyanja ni nako byagenze ku bandi banyamakuru bose tuzi bahunze.
Umusomyi wa Rushyashya