• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto – Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0   |   01 Aug 2025

  • Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?   |   31 Jul 2025

  • APR FC yanganyije na Gorilla FC 1-1 ubwo bakinaga umukino wa gicuti, uba uwa kabiri aya makipe anganyije   |   31 Jul 2025

  • Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo   |   30 Jul 2025

  • Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu   |   30 Jul 2025

  • Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere   |   29 Jul 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Iby’Umunyamakuru Ndahayo Obed wahunze Igihugu byamenyekanye

Iby’Umunyamakuru Ndahayo Obed wahunze Igihugu byamenyekanye

Editorial 05 Nov 2017 ITOHOZA

Ninde utazi ko ineza ukoze hano ku isi uyisanga imbere n’inabi (ubuhemu) nayo uyisanga imbere?

Tariki 29 Ukwakira 2017, saa yine z’ijoro, umuntu yarampamagaye ambwira ko yanyoherereje e-mail yifuza ko namusomera nkamusemurira kuko yari mururimi atumva bityo namara kuyimusobanurira akabona uko asubiza iyo mail. Namubwiye ko naryamye ahubwo ndibubimurebere mu gitondo. Bucyeye ahagana saa yine z’amanywa nafunguye mudasobwa ndebyemo inkuru ya mbere nabonye kuri facebook yanjye n’ifite umutwe ugira uti:’’Obed NDAHAYO, umuyobozi w’ikinyamakuru INTAMBWE, yameneshejwe akizwa n’amaguru” nubwo nihutaga nahise ngira amatsiko yo kumenya iby’iyo nkuru nsanga ariwe wiyanditseho igisa na déclaration aturondorera ibye.

-8571.jpg

Nahise mvugana n’abayobozi b’ibitangazamakuru bakorera mu Rwanda no hanze iby’iyo nkuru bampa amakuru atandukanye cyane n’ibyo Ndahayo Obed ubwe yivugaho.

Ndahayo Obed ubundi ni muntu ki azwi nk’inyangamugayo? Igisubizo ni OYA kubera impamvu zikurikira:

Ndahayo Obed yavutse 1986 ni mwene Mberanziza na Kankundiye akaba yaravukiye Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

-8573.jpg

Obed mu rukundo

Icya 1: Nk’uko tubikesha imyanzuro y’urubanza no. RP0021/10/TGI/NYGE, Ndahayo Obed muri 2010 yacurishije ikarita ya polisi yanditseho amazina ye, ashaka imyenda ya polisi arambara ajya gushaka abateka kanyanga n’abacuruza nzoga babaka umusoro ku bw’amahirwe make polisi yaje kumugwa gitumo arafatwa ashikirizwa urukiko yorohereza urukiko rumwemeza icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo cy’imyaka 3. Arafungwa imyaka itatu yose muri gereza nkuru ya Kigali aho yasohotse ahagana mu 2013.

Icya 2: Twifashishije urundi rubanza no: RP00215/2016/TGI/NYGE, dusanga ubuhemu n’ubugome bwo ku rwego rwe hejuru bw’uyu muhungu Ndahayo Obed. Nk’uko tubisoma muriurwo rubanza umugabo Nyanga Emmanuel yari yibaniye neza n’umugore we Umugwaneza Ernestine bifitiye iduka rinini Kicukiro centre imbere y’isoko bafitanye n’abana.

Ndahayo Obed yaje gukundana n’uwo mugore w’abandi batesha umutwe umugabo we Nyanga Emmanuel kugeza bamufungishije muri gereza ya Kimironko aho uwo mugabo ubu yakatiwe imyaka 10 y’igifungo. Ndahayo Obed na Umugwaneza Ernestine bapangiye Nyanga Emmanuel bavuga ko yaragiye kwica umugore we Ernestine.

Icya 3: Dushingiye ku birego icya Me Mukamusoni Antoinette cyo kuri 03 Kamena 2016 nicya Me Kadage Labani cyo kuri 25 Gashyantare 2016 (Dufitiye kopi) dusangamo uburyo basobanura ubuhemu n’ubugome bya Ndahayo Obed. Me Mukamusoni Antoinette muri icyo kirego cye asobanuramo ubuhemu Ndahayo yakoreye umudamu witwa Mutoni Joyeuse.

Ndahayo Obed yafashe uyu mudamu warufite umugabo n’umwana 1 amwizeza kumushakira ubutane bakibanira. Uyu mugore yaremeye aramutwara babana amezi 6, ashuka uyu mudamu bakodesha imodoka baragenda iwabo w’uyu mugore basahura nyina udukoresho twose two muri resitora bari bafite i Nyagasambu. Ndahayo amaze kutugeza mu maboko ye yahise atandukana n’uyu mugore.

Uyu Mutoni Joyeuse yaje kwiyambaza abantu batandukanye ngo Obed abasubize utwo dukoresho bakomeze barwane n’ubuzima (uyu nyina wa Mutoni n’umupfakazi) Ndahayo yaranze nyuma yo kubarushya cyane abahamagara ngo baze babifate bamugeraho i Kigali akabasubizayo ngo bazagaruke ejo, bananiwe ibyo bikoresho bya resitora barabimuhebera n’amagingo aya yarabigumanye.

-8574.jpg

Icya 4: Mu mezi 3 ashize umubyeyi uba mu Bubiligi witwa Zena Mukabuduwe yarimo atabaza kubera imitungo ye igiye gutwarwa. Mu gihe yarimo ashakisha uwamufasha akarenganurwa baje kumuhuza na Ndahayo Obed waje kumusaba amafaranga kugira ngo abihagurukire dore ko yamwizezaga imbaraga zidasanzwe ngo afite mu Rwanda. Uyu mubyeyi yaje kumukubira 2 amafaranga Obed yamusabaga.

Yamwizezaga ko uyu ushaka kumwamburisha utwe azi amabi ye menshi ko mu minsi itatu ari bumwereke aho abigeze. Ndahayo Obed amaze kuyacakira ntiyongeye kwandikira uyu mubyeyi amugaragariza aho abigeze nk’uko bari babisezeranye ahubwo nyuma y’ibyumweru 2 amubajije uko byagenze Ndahayo Obed yaramwubahutse aramutuka. Zena Mukabuduwe abuze uko amugira agwa neza aramwihorera ngo azagwe ku bandi.

Icya 5: Amakuru dufite tugitohoza neza aremeza ko iburirwa irengero ry’umunyamakuru John Ndabarasa Ndahayo Obed afatanije n’undi muntu tutari butangaze muri iyi nyandiko babigizemo uruhare rukomeye.

-8576.jpg

Umunyamakuru John Ndabarasa wigeze kuburirwa irengero

Uyu John Ndabarasa yari wayoboraga Sana Radio niwe wirukanye Ndahayo Obed kuri iyo radio bucyeye mushiki wa John Ndabarasa atwara umugabo mushiki wa Obed Ndahayo bahita banava mu Rwanda bajya gutura mu kindi gihugu. Iki kibazo reka nkirekere aho kuko nibiba ngombwa tuzagiharira inyandiko yacyo.

-8577.jpg

Ndahayo Obed n’umukunzi we

Tumaze kumva iyi nkuru twasanze bishoboka ko guhunga kwe byaba atari ukuri duhereye ku ibaruwa ya Ndahayo Obed yakwije mu bitangazamakuru. Aho agira ati:” Nongeye guhangayika mu gihe mu rukiko bavugaga ko hari abandi bagishakishwa bagirwa abafatanyacyaha n’umuryango wa Rwigara.

Icyo twibajije n’iriya myandikire ye kuri iriya nkuru yasesekaje mubinyamakuru byo hanze kuko tuzi ko uwahunze koko aceceka igihe cyose akiri hafi yabo yahunze akazavuga ageze hirya y’inyanja ni nako byagenze ku bandi banyamakuru bose tuzi bahunze.

Umusomyi wa Rushyashya

2017-11-05
Editorial

IZINDI NKURU

Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi

Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi

Editorial 01 Apr 2024
Inama ya RNC yaranzwe n’impaka zikomeye kubirebana nibura rya Rutabana ariko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bitaganirwaho

Inama ya RNC yaranzwe n’impaka zikomeye kubirebana nibura rya Rutabana ariko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bitaganirwaho

Editorial 09 Dec 2019
Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Editorial 19 Oct 2021
Mu kiyovu cya bacyene haravugwa Inkuru y’umugore wafashwe agiye gusambana N’umugabo ufite umugore maze Umugore wo murugo arabafa

Mu kiyovu cya bacyene haravugwa Inkuru y’umugore wafashwe agiye gusambana N’umugabo ufite umugore maze Umugore wo murugo arabafa

Editorial 27 Apr 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru