Umuhango wo gusezera bwa nyuma Dr. Jacques Bihozagara wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Mata 2016, amasengesho yo kumusabira yabereye mu rusengero rwa St Etienne mu Biryogo. Nyuma umurambo we washyinguwe mu irimbi rya Rusororo, ahari imbaga y’abantu benshi, umuryango n’ inshuti cyane cyane abo babanye mu gihugu cy’u Burundi, abo bakoranye, abayobozi batandukanye b’igihugu barimo Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi Francois Ngarambe, Bernard Makuza Perezida wa Sena, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Gen. James Kabarebe Minisitiri w’ingabo z’igihugu n’abandi…
Mu irimbi rya Rusoro nta magambo menshi ya havugiwe uretse bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo aho Jacques Bihozagara akomoka bahawe ijambo bavuga ibikorwa by’iterambere Bihozagara yabagejejeho birimo kubashishikariza gutura mu midugudu no kubakorera ubuvugizi bakagezwaho Amazi meza, bakaba bashimye imyitwarire ya bihozagara muri Politiki cyane ko yabaye umwe mu babohoye iki gihugu.
Umurambo wa Bihozagara mu rusengero rwa St Etienne mu Biryogo
Mu rusengero rwa St Etienne mu Biryogo hagaragaye Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame nawe witabiriye uyu muhango wo gusezera kuri Ambasaderi Bihozagara. Ariko akaba atabashije kujya ku mushyingura mu irimbi rya Rusororo.
Mukuru wa Jacques Bihozagara na Madame we
Uwo mu nyamahanga ni umukwe wa Bihozagara uba muri Canada na Madame we
Mu rusengero, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe yavuze ko Bihozagara yari umuntu w’ingenzi ku gihugu, aho mbere ya 1994 yari yarahawe akazi ko kwigisha amahame ya FPR mu ntara yitwaga ‘B’ mu Burundi, aza no gukora imirimo ya dipolomasi mu Bihugu by’u Burayi.
Umunyamabanga mukuru wa RPF-Inkotanyi Francois Ngarambe
Yavuze ko Umuryango wa FPR Inkotanyi uzakomeza kuzirikana ko yari umuntu w’ingirakamaro.
Ati ‘‘Jacques Bihozagara agiye yari agikenewe, umuryango wa FPR Inkotanyi ubuze intore. Tuzahora tumwibukira ku bikorwa bye, Intore ntipfa, iratabaruka.”
Dr Bihozagara yaguye muri gereza mu Burundi mu byumweru bitatu bishize, icyaba cyara muhitanye kikaba cyagizwe ibanga nubwo Polisi y’u Rwanda yarangije gutanga ibisubizo by’ibizamini ( Autopsy) ku murambo we. Muri uyu muhango kandi hirinzwe amagambo ayo ariyo yose yavugwa ku igihugu cy’u Burundi yaguyemo, kimwe mu bintu byatangaje abitabiriye uyu muhango.
Bihozagara yavukiye mu Rugarama muri Nyaruguru kuwa 25 Gashyatare 1945, mu muryango w’abana 12, abahungu 8 n’abakobwa bane.
Yakuye doctorat muri RDC mu buvuzi bw’amatungo mu 1979. Yagiye kwihugura mu Budage mu gihe cy’imyaka ibiri mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo.
Mu 1994 yabaye Minisitiri wo gucyura impunzi nyuma yaho aba uw’umuco na siporo, mu 1999 aba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, akomereza mu Bufaransa, mu 2003 ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Umwanditsi wacu