• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

Editorial 07 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Nyuma y’aho abanyamakuru 50 bo mu bihugu 11 bishyiriye hamwe, bagasohora icyegeranyo bise”Rwanda classified”, abantu bashyira mu gaciro bakomeje kwamagana ibyo bipapirano bigamije kwangiza isura y’u Rwanda n’abayobozi barwo.

Urugero ni inyandiko ndende cyane yamagana ako kagambane, ikaba yasohotse mu binyamakuru mpuzamahanga ” Jeune Afrique”na “Le Point” , nyuma yo gushyirwaho umukono n’impuguke mu itangazamakuru n’amateka zisaga 30.

Muri izo mpuguke zifite izina rihambaye mu ruhando mpuzamahanga rw’abanyabwenge, twavuga nka Vincent Duclert wakoze icyegeranyo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mehdi Ba, umunyamakuru wa Jeune Afrique, Joëlle Alazard, Perezidante w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abarimu b’Amateka n’Ubumenyi bw’Isi(APHG), Jean-François Cahay, impirimbanyi mu kurwanya abahaka Jenoside, Florent Piton, impuguke mu mateka muri Kaminuza ya Angers-Temos, n’abandi bavuga rikumvikana ku isi yose, kubera ibitabo, ubushakashatsi n’ibindi bikorwa bya gihanga bakoze.

Muri iyo nyandiko yabo rero, baragira bati:” Kubogama kandi wiyita umunyamakuru w’umunyamwuga, kwihuriza mu mugambi w’ubugambanyi, ugendeye gusa ku rwango, amarangamutima, ku mpuha no ku buhamya bw’abanyabyaha, ni urugero rw’amarorerwa umuntu wese ushaka guhabwa agaciro mu bandi akwiye kwirinda”.

Aba bahanga mu itangazamakuru n’amateka batangajwe n’uburyo ibitangazamakuru bikomeye nka Le Monde na Radio-France byo mu Bufaransa, Le Soir yo mu Bubiligi, The Guardian yo mu Bwongereza, NRC yo mu Buholandi, Der Spiegel yo mu Budage na Haartz yo muri Israeli, byatinyutse gutambutsa icyegeranyo “Rwanda classified “, byirengagije inenge zikabije zirimo, nk’ amakuru ashaje kandi kuva kera yagaragajwe ko ari ibinyoma, kwambura agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yanemejwe n’isi yose, ubunyangamugayo buri munsi y’ubukenewe bw’abatangabuhamya no kuba abateguye icyo cyegeranyo bataranakandagira mu Rwanda, ngo bavuge ibyo babonesheje amaso yabo.

Aba bahanga bavuga ko ibitagenda neza mu Rwanda bihari kandi kubitunga agatoki atari uguca inka amabere, ko ariko gukabya no guhimbahimba inkuru, utagendeye ku kimenyetso na kimwe, bifatwa nko kwibasira u Rwanda ugamije gusa kuyobya abafata u Rwanda nk’igihugu kigerageza kwikura mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, no gutera intambwe yananiye benshi mu barufitiye ishyari.

Inyandiko y’aba bahanga isoza isaba ko “Rwanda classified ” yateshwa agaciro, nk’uko byagendekeye urubanza umucamanza Jean-Louis Bruguière yashakaga gushoramo abayobozi b’uRwanda, rukaza guteshwa fagaciro n’iperereza rya Marc Trévidic na Nathalie Poux, mbere yo gushyingurwa burundu n’Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa, hari tariki 15 Gashyantare 2022.

2024-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Congo: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe

Congo: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe

Editorial 28 Dec 2018
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi bagomba kwitegura imikino ya Mozambique ndetse na Cameroon

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi bagomba kwitegura imikino ya Mozambique ndetse na Cameroon

Editorial 06 Mar 2021
Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Editorial 14 Feb 2025
Uko Museveni yababariye abo yahemukiye

Uko Museveni yababariye abo yahemukiye

Editorial 04 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre
Mu Rwanda

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre

Editorial 22 Sep 2017
ITANGAZO
Mu Mahanga

ITANGAZO

Editorial 13 Aug 2016
Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe
INKURU NYAMUKURU

Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe

Editorial 17 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru