Nyuma y’aho abanyamakuru 50 bo mu bihugu 11 bishyiriye hamwe, bagasohora icyegeranyo bise”Rwanda classified”, abantu bashyira mu gaciro bakomeje kwamagana ibyo bipapirano bigamije kwangiza isura y’u Rwanda n’abayobozi barwo.
Urugero ni inyandiko ndende cyane yamagana ako kagambane, ikaba yasohotse mu binyamakuru mpuzamahanga ” Jeune Afrique”na “Le Point” , nyuma yo gushyirwaho umukono n’impuguke mu itangazamakuru n’amateka zisaga 30.
Muri izo mpuguke zifite izina rihambaye mu ruhando mpuzamahanga rw’abanyabwenge, twavuga nka Vincent Duclert wakoze icyegeranyo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mehdi Ba, umunyamakuru wa Jeune Afrique, Joëlle Alazard, Perezidante w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abarimu b’Amateka n’Ubumenyi bw’Isi(APHG), Jean-François Cahay, impirimbanyi mu kurwanya abahaka Jenoside, Florent Piton, impuguke mu mateka muri Kaminuza ya Angers-Temos, n’abandi bavuga rikumvikana ku isi yose, kubera ibitabo, ubushakashatsi n’ibindi bikorwa bya gihanga bakoze.
Muri iyo nyandiko yabo rero, baragira bati:” Kubogama kandi wiyita umunyamakuru w’umunyamwuga, kwihuriza mu mugambi w’ubugambanyi, ugendeye gusa ku rwango, amarangamutima, ku mpuha no ku buhamya bw’abanyabyaha, ni urugero rw’amarorerwa umuntu wese ushaka guhabwa agaciro mu bandi akwiye kwirinda”.
Aba bahanga mu itangazamakuru n’amateka batangajwe n’uburyo ibitangazamakuru bikomeye nka Le Monde na Radio-France byo mu Bufaransa, Le Soir yo mu Bubiligi, The Guardian yo mu Bwongereza, NRC yo mu Buholandi, Der Spiegel yo mu Budage na Haartz yo muri Israeli, byatinyutse gutambutsa icyegeranyo “Rwanda classified “, byirengagije inenge zikabije zirimo, nk’ amakuru ashaje kandi kuva kera yagaragajwe ko ari ibinyoma, kwambura agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yanemejwe n’isi yose, ubunyangamugayo buri munsi y’ubukenewe bw’abatangabuhamya no kuba abateguye icyo cyegeranyo bataranakandagira mu Rwanda, ngo bavuge ibyo babonesheje amaso yabo.
Aba bahanga bavuga ko ibitagenda neza mu Rwanda bihari kandi kubitunga agatoki atari uguca inka amabere, ko ariko gukabya no guhimbahimba inkuru, utagendeye ku kimenyetso na kimwe, bifatwa nko kwibasira u Rwanda ugamije gusa kuyobya abafata u Rwanda nk’igihugu kigerageza kwikura mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, no gutera intambwe yananiye benshi mu barufitiye ishyari.
Inyandiko y’aba bahanga isoza isaba ko “Rwanda classified ” yateshwa agaciro, nk’uko byagendekeye urubanza umucamanza Jean-Louis Bruguière yashakaga gushoramo abayobozi b’uRwanda, rukaza guteshwa fagaciro n’iperereza rya Marc Trévidic na Nathalie Poux, mbere yo gushyingurwa burundu n’Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa, hari tariki 15 Gashyantare 2022.