Umwaka umwe uruzuye, nyuma y’ubwimvikane buke hagati ya Uganda n’URwanda, ibi bikaba byaratangiye kuba bibi cyane nyuma yaho umunyarwanda yajugunywaga ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Iyicurubozo ryindengakamere ryakorewe Fidele Gatsinzi, n’ibimenyetso ku mubiri wose ku buryo atashoboraga guhagarara, bityo akaba yifashisha akagare.
Ku banyamakuru, uru ruva gusenya rwahishuraga ibyo Uganda yateguraga kuzajya ikorera Abanyarwanda basanzwe, nta Munyarwanda numwe wari utekanye, kabone na Gatsinzi wari wagiye gusura umuhugu we wigaga.
Igiteye amacyenga cyane kurusha ho, ni urujya n’uruza rw’abayoboke ba Rwanda National Congress (RNC) bidegembya, n’uruhare rwayo mu kugirira nabi Abanyarwanda, byatunguye benshi.
Ikimenyetso simusiga cyigaragaza ko Uganda yavuye hasi mu rwego rwo kugirango ihungabanye igihugu cy’abaturanyi, bityo bikaba bitarashoboraga kwirengagizwa.
Nyuma y’umuhate wo gukemura iki cyibazo wari ushyigikiwe n’Akarere, hasinywe amasezerano y’ubwumvikane I Luanda, muri Angola , ku wa 21 Kanama 2019, hagati y’abakuru b’ibihugu byombi ayo masezerano umuhuza akaba yari Perezida wa Angola mu bandi bari bahari mu muhango wo gusinya ayo masezerano ni Perezida wa Kongo Kinshasa na Mugenzi wa Kongo Brazzaville.
Kuba Uganda yarananiwe cyangwa kubera ubushake buke kubahiriza ibyari muri ayo masezerano biratuma URwanda rufata ariya masezerano nk’imfabusa bityo akaba ari nta mpamvu yatuma gukomeza kuyashyigikira.
Umuzigo wose wo kuyashyira mu bikorwa ingingo ziyakubiyemo uri kuri Uganda, mu rwego rwo guhagarika ibikorwa byayo bigamije kugirira nabi URwanda, inzirakarengane. Ikaba yaranze, nyamara kandi ikaba idakozwa ishyira mu bikorwa ingingo zikubiye muri ayo masezerano, nko kurinda no kubahiriza uburenganzira n’ituze by’abenegihugu b’URwanda batuye cyangwa se bariyo by’agateganyo, nkuko amategeko y’icyo gihugu abiteganya.
Iyi ngingo itegeka Uganda kurekura Abanyarwanda bafungiye Uganda mu buryo budakurikije amategeko no kubaburanisha.
Mbere, babanje kuvuga ko batashoboraga kubarekura mu gihe badafite urutonde rwabo.
None se ni gute Uganda yumva ko URwanda rwaba rufite urutonde rwabo banyarwanda bafunzwe na Uganda, kandi Uganda ariyo yabafunze?
Niba ari uko bimeze, iki si ikimenyetso simusiga ko Abanyarwanda benshi bafungiwe muri Uganda?
Ariko nanone kandi, URwanda rwakoze ibishoboka mu kubahiriza ibyo Uganda yasabaga. Mu nama ya mbere ku birebana n’amasezerano ya Luanda yabereye Kigali ku wa 16 Nzeri 2019. URwanda rwatanze urutonde rw’abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, nubwo bitari ngombwa.
Itangazo ryashyizweho umukono n’uwari uhagarariye itsinda ryo muri Uganda Minisitiri wa Uganda w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa, na mugenzi we w’URwanda n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwwe ubufatanye mu Karere Olivier Nduhungirehe, bityo URwanda rukaba rwarahaye Uganda urutonde, bityo na Repubulika ya Uganda yiyemeza kugenzura abo bari kuri urwo rutonde, abari kugaragara ko bari abere bakaba baragombaga kurekurwa.
No muri iri tangazo ndetse n’urutonde rw’Abanyarwanda bafungiye muri Uganda, abategetsi b’icyo gihugu bakomeje kubeshya ko impamvu batararekura abanyarwanda bafungiye Uganda ko ari uko URwandda rutarabaha urutonde rw’abanyarwanda bafungiye Uganda.
Ni ngombwa ko byumvikana neza ko mbere y’amasezerano y’abakuru b’ibihugu abategetsi ba Uganda bavugaga ko nta Banyarwanda bari bafungiye Uganda mu buryo budakurikije amategeko, ntabwo abanyarwanda batotezwa muri Uganda.
Kandi akaba ari nta munyarwanda ufungiye muri Uganda azira amaherere. Tukaba tugirango tumenyeshe u Rwanda ko nta Munyarwanda Uganda irimo kugirira nabi, cyangwa se wenda waba uri muri kasho za Uganda, nkuko byavuzwe n’umuvugizi wa Uganda Ofwono Opondo.
Kutesa ubwe yasubiye muri ayo magambo ku wa 5 Werurwe 2019, avuga ko atari ukuri ko Uganda ifunga, ikanakorera iyicarubozo Abanyarwanda, ndetse no kubibasira. Ibi byose biragaragaza ibinyoma bya Uganda no kugenda biguru ntege mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Mu gihe igika cya 2 cyibyari byemeranijweho mu nama yabereye Kigali ku wa 16 Nzeri 2019, impande zombi zemeranije ko abaturage babyo bazajya bagezwa imbere y’inkiko cyangwa se ngo yoherezwe mu Rwanda ku buryo bukurikije amategeko.
Abanyarwanda bari muri za kasho zo muri Uganda, bamwe bakaba bamaze mo igihe cyirekire cyane batagezwa imbere y’inkiko bavanywe mu buvumo bajugunywa ku mupaka, aho kugira ngo babazane mu buryo bukurikije amategeko.Iteka ryose ibi bikorwa mu masaha y’ijoro, ntagushidikanya, ibi bikorwa kugirango itangazamakuru ritabibona bityo rikaba ryashobora kunyomoza ibyo Uganda ihora ihakana.
No kwanga ko ibindi bihugu bya Afurika bibimenya, kubona igihugu cya Afurika cyigirira nabi abenegihugu mu buryo bubi, kandi baba banafite ibimenyetso bigaragaza ko bakorewe iyicarubozo.
Ababa bajugunywe ku mupaka bavuga akaga bahuye nako karimo gucuzwa ibyo bari bafite bihabanye n’amategeko.
Igishengurumutima cyane, ni inkuru y’umugore wamaze umwaka mu gihome azira amaherere, nyuma bamara kumujugunya ku mupaka agatangira kubabaza umwana we, ubutegetsi bwa Uganda bwari bwaramutesheje, igihe bamufataga.
Ubu, nibwo hari byinshi bisabwa, Kampala yananiwe kugarurira nyina, cyangwa ngo igaragaze aho icyo kibondo cyaba giherereye.
URwanda ntirurajwe ishinga n’uko Uganda itubahirije ibikubiye mu masezerano, icyo rushaka n’uko abaturage barwo barekurwa bagataha mu mahoro.
Ingingo ya 1. (b) y’amasezerano ya Luanda yo ku wa 21 Kanama ategeka Uganda kwitandukanya n’ibikorwa bishobora guhungabanya cyangwa umutekano ku butaka bw’umuturanyi, bityo no kuvanaho icyaricyo cyose gishobora gushyigikira biriya bimaze kugaragazwa hejuru, nko gutanga amafaranga, gutoza abarwanyi n’ibikorwa by’ubucengezi ku ngabo zihungabanya umutekano.
Raporo zikaba zaragaragaje ko inkoramutima ya RNC ishinzwe urubyiruko Frank Ntwali n’ushinzwe kongerera ubushobozi abayoboke ba RNC Benjamin Rutabana, bari muri Uganda hagati ya 5 Nzeli -15 2019.
Umugore wa Rutabana nawe akaba akiri muri Uganda ubusanzwe wabaga Buruseli mu Bubiligi aho baba.
Uwo mugore akaba yaravuze ko mbere y’uko ajya Uganda yajyaga avugana kenshi na Gen. de Brigade Kandiho ukuriye urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda.
Mu gika cya 3 mu masezerano yo ku wa 16 Kigali mu itangazo ryasinywe n’impande zombi, iyo ngingo ivuga ko impande zombi, zitandukanije nicyo aricyo cyose gishobora guhungabanya ikindi gihugu.
Nubwo ariko bimeze bityo, ubwo m’Ukwakira 2019, RUD-Urunana Umutwe w’iterabwoba wateye mu Karere ka Musanze wica abaturage 14, bityo abafatiwe muri iyo mirwano bakaba baravuze ko batorejwe muri Uganda.
Abantu batatu bari bakuriye icyo gitero bakaba barahungiye Uganda, aho barindiwe umtekano n’ingabo za Uganda. Mu rwego rwo kugerageza kubona ibisobanuro by’iki gitero abayobozi ba Uganda bavuniye ibiti mu matwi, Kampala ititaye ku Rwanda, ku birebana n’iki kibazo.
Igika cya 4 cy’amasezerano yabereye Kigali impande zombi, zemeranijwe ko gahunda zo gukwirakwiza propaganda zigomba guhagarara, haba mu itangazamakurru, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Ariko ku wa 12 Ukwezi kwa 11 umuvugizi wa Uganda yashyize hanze itangazo ryavugaga ko abashinzwe umutekano mu Rwanda ari amabandi, agaragaza propaganda iharabika URwanda.
Ubusanzwe, mu mibanire mpuzamahanga, URwanda rwakabaye rwihimura kuri Uganda, no kudaha agaciro amasezerano ya Luanda kubera ibyo Uganda arimo gukora by’ubushotoranyi.
Ibi bikaba bigaragaza ubushake bw’URwanda ku mibanire myiza na Uganda, bityo URwanda rukazakora ibyo rushoboye mu rwego rwo koroshya ishyira mubikorwa amasezerano y’ubwumvikane n’ubwo hari ibikorwa by’ubushotoranyi by’urudaca.
Ikibabaje n’uko ubushotoranyi bwa Uganda bugaragaza ko itazisubiraho ku birebana n’inkunga itera Kayumba na RNC, bityo ikaba ikora ibishoboka mu rwego rwo kutubahiriza ayo masezerano.
Ibi bikaba byerekana ko Kampala itifuzaga aya masezerano, ariko ikaba yaratinye amaso, no kubera ko ibihugu byo mu Karere bitashoboraga kubyihanganira.
Kuba Uganda yariyemeje kwirengagiza umuhati n’ubushake bya Angola ku birebana n’amasezerano yaba aya Luanda n’aya Kigali, URwanda narwo rushobora kureba ko hakwiye kuba hariho impamvu yo kutayubahiriza ikomeye.
SRC : KT Press