Itsinda ry’abasesenguzi kabuhariwe mubijyanye n’umutekano muri Amerika bakora icyegeranyo bitewe nuko babona ibirimo kubera ku isi noneho bagapanga gahunda yaburi myaka ine kugira ngo barebe icyakorwa ngo Amerka ikomeze kuyobora isi haba mu gisirikare, muri politike no mu bukungu National Intelligence Council (NIC), iri shami akaba ariryo rishinzwe gukora uyu murimo wo gukoa iki cyegeranyo noneho igatanga n’inama ngo harebwe icyakorwa kugirango bahangane n’ibibazo bitegereje igihugu cy’Amerika imbere.
Muri raporo yatanzwe muri uku kwezi kwa mbere, NIC yaburiye abari aho benshi baturuka mu bigo 17 bishinzwe iperereza muri Amerika ubwo yabatangarizaga ko bisaba imbaraga zidasanzwe mu myaka 4 iri imbere kugira ngo igihugu cyabo kibe kikiri igihangage kiyobora isi. Iri tsinda ryavuze ko kuba isi yugarijwe n’abategetsi babahezanguni batsimbaraye kumahame yabo, ikindi ngo kuba hari ibihugu bikomeje kuzamuka mu mbaraga bikaba bitagitinya Amerika ndetse bikaba bigeze aho biyishotora, hanyuma ngo kuba iterabwoba rifite umuvuduko ukabije ngo ibi byose bishobora gukubita hasi ubuhangage bw’Amerika mumyaka ine iri imbere hatagize igikorwa muburyo buhamye.
Intwaro kirimbuzi
Aka kanama ka NIC mucyegeranyo kinini kakoze kanemeje ko bidashoboka ko imyaka 5 iri imbere yarangira hatabaye intantambara izakoreshwamo ibitwaro kirimbuzi, ngo kuko ibintu byageze ahantu amazi yarenze inkombe kubihugu byinshi ngo Amerika kuruhande rwayo igomba kureba uko yakwirinda.
Umusesenguzi ukomeye witwa Phillipe Fabry abajijwe kuri iki cyegeranyo yavuze ko utabona ko isi iri kwerekera ahantu habi yaba atagira ubwenge. Yavuze ko mugihe cyubutegetsi bwa Obama isi yagize ikintu gisa n’agahenge katumye isi yigabanyamo ibice, buri gihugu kikagira uwo kibogamiraho nkibyabaye mbere yuko intambara ya kabiri y’isi iba. Ati: ibi ni ibintu biteye ubwoba cyane, yakomeje avuga ko kuba Uburusiya, Ubushinwa na Iran basa naho bari muruhande ruvuga rumwe kandi noneho bafite inyota imwe yo kuba ibihugu bitavugirwamo, bishaka kuyobora, yavuze ko isi igomba kwemera ukuri kukavugwa uko kuri nubwo guteye ubwoba, ati ijuru rizatugwira uguhangana guhar nigukomeza.
Yakomeje avuga ko nyirabayazana wibi byose byabaye intege nke igihugu cy’Amerika cyagaragaje mu karere k’Iburasirazuba nko mu ntambara yabereye muri Afuganistani na Irak, noneho intambara y’iterabwoba iza izambya ibintu. Philippe aravuga nanone ko kuba perezida Donald Trump asa nugiye gukina politike isa naho Amerika igiye kwirebaho yonyine igasa naho ireba inyungu zayo ititaye kubihugu yafatanyaga nabyo, ngo ibi bishobora gutuma ibintu birushaho kuba bibi, kuburyo gutakaza ubuhangage bwayo bitazarindira 2022.
Irahira rya Trump
Aha rero nanjye nakwibaza nti reka umuntu ategereze arebe kuko Trump yiyamamaje avuga ko ashaka kongera kugarurira Amerika ubuhangage, rero nubwo ataragaragaza gahunda isobanutse y’ukuntu azabigeraho umuntu yamuha igihe. Gusa kugeza ubu, biragaragara ko akomeje politike agaragaza n’imyitwarire arimo kugaragaza bizamubiza icyuya kugira ngo Amerika igumane ubuhangage bwayo.
Umuyobozi w’ingabo muri Amerika Mattis ubwo yagaragaraga muri Senat muri uku kwezi yahuje ibitekerezo na NIC avuga ko ibihugu bibangamiye umutekano w’ Amerika ari Uburusiya, Ubushinwa na Iran gusa yongeyeho ko umutwe witerabwoba wa ISIS nawo badakwiye kuwibagirwa. Yaangije nawe avuga ko bagomb gushaka uburyo butajenjetse bw guhangana n’ibi bihugu ndetse ntibakomeze kubiha umwanya wo kubabangamira.
Hari ibintu byinshi bishimangira iki cyegeranyo cya NIC ko ibintu bikomeje kuba bibi ku isi,, nko kuri iyi tariki ya 24 Mutarama 2017 umuvugizi wa perezida Trump yabwiye itangazamakuru ko ubutegetsi buriho bwa Trump budashobora kwihanganira ibyo Ubushinwa burimo gukora munyanja y’amajyepfo y’ubushinwa, ko nibiba ngombwa hazakoreshwa imbaraga za gisirikare ngo birukane Ubshinwa muri iriya nyanja cyane kukirwa cya Splatly Island.
Hua Chunying ukora muri ministere y’ububanyi n’amahanaga y’Ubushinwa yahise atangaza ko biteguye nabo gukoresha imbaraga bafite za gisirikare ngo bahangane na Amerika. Ikirimo kuvugwa ngo ni uko intwaro zikomeye zarangije kugezwa muri kariya karere, ndetse ibihumbi byabasirikare b’Ubushinwa ngo bahageze umwaka ushize ngo kuko badashaka gutungurwa nkuko byatangajwe na ministere y’ingabo z’ubushinwa.
NATO
Twanavuga nanone ikibazo gikomeje gututumba mu Burayi aho umuryango wo gutabarana NATO ufatanyije na Amerika ukomeje kurundanya abasirikare n ibikoresho bya gisirikre bya rutura hafi y’umupaka w’Uburusiya ibi byose bigaragaza ko hari ikintu kirimo gutegurwa gikomeye.
Nubwo NIC yanzura iki cyegeranyo ivuga ko mumyaka itanu hashobora kuba harabayeho intambara ikoreshejwe ibitwaro bya kirimbuzi, Ikaba itanga umwanzuru yuko Amerika igomba gukora ibishoboka kugira ngo idatakaza ubuhangage bwayo mukuyobora isi, ibi bigaragaza ko indirimbo abategtsi b’isi birirwa baririmba ngo umutekano n’amahoro bitagira aho bihuriye nibyo barimo.
Hakizimana Themistocle