• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.” Emmanuel Macron

“Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.” Emmanuel Macron

Editorial 24 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko nubwo umubano w’igihugu cye n’u Rwanda, utarajya ku murongo neza yiteguye kuzahura ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ni mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu i Paris, Perezida Macron wari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Paul Kagame, yagaragaje ubushake bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku kubaka ahazaza heza.

Perezida Macron yavuze ko ibihe bibi byashegeshe umubano w’ibihugu byombi bikwiye kuvamwamo imbaraga zo kubaka umubano mwiza ku nyungu z’ahazaza habyo.

Yagize ati “Icyo tureba ni uburyo dushobora gufatanya kubaka haba mu bijyanye no guhanga udushya, ba rwiyemezamirimo, ibijyanye n’uburezi n’ururimi, ibijyanye na politiki, ibi nibyo umubano w’ibihugu byombi ukwiye gukomerezamo ukarenga ibisanzwe by’ahahise.”

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro

Perezida Kagame yashimangiye ko ari ngombwa ko impande zombi zikomeza gukora inshingano zazo kugira ngo umubano w’ibihugu utange umusaruro.

Yagize ati “Tugomba gukomeza gukora ibyo dusabwa kugira ngo uyu mubano ugire akamaro ku bihugu byombi, ndetse binarenge ugirire akamaro Afurika yose.”

Kuva mu 2015 u Bufaransa ntabwo bufite Ambasaderi mu Rwanda, Perezida Macron, yavuze ko hakiri kare gushyiraho ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, kuko gushyira umubano w’ibihugu byombi ku murongo bidashobora gukorwa mu ijoro rimwe.

Yagize ati “Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.”

Perezida Kagame na Macron bitabiriye iki kiganiro nyuma yo kuganira ku ngingo zirimo ikoranabuhanga, ibibazo by’umutekano muri RDC, Centrafrique, agace ka Sahel n’ibindi.

Ibi kandi birakurikira ibyo bagiranye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bari bitabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye. Bahuriye kandi New Delhi mu Buhinde mu nama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba muri Gashyantare uyu mwaka.

Perezida Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito izwi nka VivaTech.

Umubano w’ibihugu byombi umaze igihe kinini urimo ikizinga kubera uruhare u Rwanda rushinja u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ruhera mu gufasha Guverinoma yayiteguye ikayishyira mu bikorwa no gukomeza gukingira ikibaba abayigizemo uruhare baba muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi.

2018-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo

Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo

Editorial 18 Feb 2020
DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika

DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika

Editorial 22 Oct 2019
“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

Editorial 17 Feb 2025
CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi

CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi

Editorial 15 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cambridge Analytica ishinjwa ko yakoranye na Donald Trump mu kwiyamamaza yafunze imiryango
IKORANABUHANGA

Cambridge Analytica ishinjwa ko yakoranye na Donald Trump mu kwiyamamaza yafunze imiryango

Editorial 03 May 2018
Umutwe w‘iterabwoba wa RNC ukomeje kwiyubaka muri Uganda ubifashijwemo n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu 
Amakuru

Umutwe w‘iterabwoba wa RNC ukomeje kwiyubaka muri Uganda ubifashijwemo n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu 

Editorial 06 Nov 2020
Uburwayi bwatumye Uwayezu Jean Fidèle ahagarika kuyobora umuryango wa Rayon Sports
Amakuru

Uburwayi bwatumye Uwayezu Jean Fidèle ahagarika kuyobora umuryango wa Rayon Sports

Editorial 13 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru