Itangazo ryashyizweho umukono na Rudasingwa, riragira riti: Mu nama ya biro politiki yabaye mu kwezi gushize, icyemezo cyarafashwe n’itora nyamwinshi ‘majority vote’ ko amatora akomeza akazaba mu kwezi kwa munani 2016, nubwo hari kutemeranya kwa Dr. Gerald Gahima, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera bavuga ko amatora abaye hatabayeho ibiganiro no gucyemura ibibazo bikomeye byari gutuma atagenda neza.
Dr. Gerald Gahima yaje kwegura ava muri komite y’amatora itarakoraga neza iyoborwa na Lt.Gen. Nyamwasa.
Rudasingwa ahiritse kubutegetsi Kayumba Nyamwasa
Komite ubu yamaze gushyirwaho yo kugenzura imikorere ya Ihuriro rishya-RNC mu gihe kitarenze iminsi 30, muri icyo gihe hazashyirwaho imiterere mishya n’ubuyozi bizahitwamo binyujijwe mu mana.
Iyo komite igizwe n’umuyobozi mukuru, Dr.Theogene Rudasingwa, umwungirije Joseph Ngarambe, n’umunyamabanga Jonathan Musonera.
Chikuru Mwanamayi uregwa ubusambanyi
Chikuru Mwanamayi yagizwe umuyobozi mukuru wa Belgium, Emmanuel Nshimiyimana aba uwi Brussels, Eric Nkombe aba uw’uBufaransa.
Hagati ya Kayumba na Rudasingwa ninde uzitoragurira Umunyamakuru Serge Ndayizeye, wakoreraga Radio Itahuka
New-RNC itandukanye na Radiyo Itahuka, kandi no kubera iyo mpanvu ntabwo igifite uruhare mu nyandiko n’ibikorwa by’iyo radiyo. New-RNC izakoresha indi mirongo kugirango ihitishe ibiganiro byayo vuba uko bishotse.
Abanya Kigali baravuga iki ? kuri iyi Coup d’Etat yakorewe Kayumba muri RNC
Icyo abantu hano mu mujyi wa Kigali bavuga kuri aya makimbirane ari muri RNC ni uko ngo byatinze kuba, Kayumba n’agatsiko ke kasize gahemukiye u Rwanda n’abanyarwanda. Bati abantu Rudasingwa yahemukiye barangana iki ? Rudasingwa Theogene ubwo yari Ambasaderi w’u Rwanda I Washington , yafungiraga abantu muri conteneur ndetse n’igihe yakoraga muri Perezidansi, yaranzwe n’ubujura bukabije ndetse no kunyereza imitungo ya Perezidansi.
Mukuruwe Gahima kurya ibya BACAR yarangiza agatera ubwoba umusaza Kajeguhakwa kugeza ahunze, Gahima abantu yafungiye ubusa barangana iki?
Kayumba abo yicishije barimo umucuruzi Bayingana Victor, amuziza imitungo bari bafatanyije nyuma akanamwicira n’umugore Antoinette Kagaju, azimangatanya ibimenyetso. Ibibyose abanyarwanda turabyibuka , yaba Kayumba yaba Rudasingwa cyangwase Gahima n’undi wese wahemukiye u Rwanda ntanumwe uzagira amahoro.
Cyiza Davidson