• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Editorial 20 Sep 2017 Mu Rwanda

Perezida Kagame aravuga ko byarushaho kuba byiza kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’amamiliyari y’amadorali agenda ku butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo(MONUSCO) gikoreshejwe mu gufasha abaturage b’icyo gihugu.

Ibyo yabivugiye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu kuri uyu wa 20 Nzeli 2017, mu kiganiro yatanze cyibanze ku bubanyi n’amahanga aho yabazwaga ibibazo bitandukanye akagenda ibisubiza.

Umuryango w’Abibumbye uherutse kwemeza ingengo y’imari y’Amadorali ya Amerika 1, 141, 848, 100 nk’amafaranga agomba gukoreshwa na MONUSCO mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18.

Cyakora, ni kenshi akazi gakorwa na MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kanengwa kubera ko muri icyo gihugu hagenda harushaho kuba isibaniro ry’imitwe itandukanye yitwaza intwaro yirirwa yica abaturage hejuru y’abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro.

Mu gihe benshi bemeza ko amafaranga agenda ku butumwa bw’amahoro bwa MONUSCO nta musaruro atanga, Perezida Kagame we asanga byakabaye byiza kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga gihawe abaturage ba Kongo akabafasha mu mibereho, Ati “Mu myaka irenga icumi, cumi n’itanu turibaza, mufite ingabo ibihumbi 20 zimaze gutakazwaho amamiliyari. Ntitwemeranyaga n’ibyo Umuryango w’Abibumbye uvuga, iyo muba mwarakoresheje icya kabiri cy’ayo mafaranga mufasha abaturage ba Kongo mwari kuba mukora neza.”

Perezida Kagame akomeza yibaza niba MONUSCO yisuzuma igamije kunoza akazi ko kugarura no kubungabunga umutekano ikora, ati “ Mwaba se ahubwo mwisuzuma ku byo mukora n’uburyo muhindura abaturage b’ibihugu murimo?.”

Ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bwatangiye ku itariki ya 30 Ugushyingo 1999 bushyirwaho n’umwanzuro wa 1279 wa UN, ubwo butumwa bwatangiranye izina rya MONUC, iri zina ryaje guhinduka MONUSCO mu mwaka wa 2010.

Umuryango w’Abibumbye ubinyujije ku rubuga rwawo rwa murandasi utangaza ko ubutumwa bw’amahoro bwa MONUSCO muri Kongo burimo abantu 18,316 bambaye impuzankano za gisirikare.

-8002.jpg

Perezida Paul Kagame atanga ikiganiro (Ifoto/Urugwiro Village)

2017-09-20
Editorial

IZINDI NKURU

Uwari umuyobozi wa Radio Amazing Grace yahambirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi

Uwari umuyobozi wa Radio Amazing Grace yahambirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi

Editorial 08 Oct 2019
Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen.  Nzabamwita

Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen. Nzabamwita

Editorial 16 Mar 2016
Umuhanzi Diamond Platinumz agarutse gutaramira Abanyarwanda

Umuhanzi Diamond Platinumz agarutse gutaramira Abanyarwanda

Editorial 01 Jun 2017
APR FC na AS Kigali zabonye amanota atatu, Rayon Sports inganya na Marines FC muri shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

APR FC na AS Kigali zabonye amanota atatu, Rayon Sports inganya na Marines FC muri shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Editorial 14 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira
ITOHOZA

BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira

Editorial 29 Oct 2016
Icyatumye Ingabo z’u Burundi zerekwa umuryango mu gihugu cya Somalia
Amakuru

Icyatumye Ingabo z’u Burundi zerekwa umuryango mu gihugu cya Somalia

Editorial 04 Jan 2025
Kuki u Burundi bukomeje kwiheza mu ruhando rw’amahanga?
Amakuru

Kuki u Burundi bukomeje kwiheza mu ruhando rw’amahanga?

Editorial 08 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru