• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Icyo Rudasingwa yapfuye na Nyamwasa cyamenyekanye

Icyo Rudasingwa yapfuye na Nyamwasa cyamenyekanye

Editorial 11 Aug 2016 ITOHOZA

Tumaze iminsi dushakisha impamvu nyayo yaba yaratumye Rudasingwa Theogene ashwana na Kayumba Nyamwasa kugeza n’aho batukana nk’abashumba, twabajije abantu batandukanye bakurikiranira hafi ibya politiki ya opposition nyarwanda ikorera mu buhungiro, ariko amakuru nyayo yaba bagabo basangiye akabisi n’agahiye tawayakuye i Texas muri Amerika.

Uwitwa Antoinette wahoze ari ihabara rya Rusesabagina, yaje kurongorwa n’umusaza w’umuzungu, ariko kubera ko uwo muzungu ntakigenda mu gitanda yaje kuba ihabara rya Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana ny’iri ibitaro « HOPITAL LAREDO » biba i Texas, uyu Antoinette niwe wapanze imishyikirano hagati ya Gen. Kayumba na Dr. Eliel Ntakirutimana, baza guhura mu ibanga rikomeye muri Afrika y’Epfo, biciye muri Rusesabagina. Ndetse uyu muganga Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimanan ntiyagiye muri RNC wenyine kuko yajyanye n’undi muramu wa Antoinette w’umuherwe uba mu Buholandi bityo baha iritubutse Kayumba, haravugwa hafi 50.000 UDS, kugirango RNC ibone amafaranga yo kuzivuna umwanzi, igihe u Rwanda na Congo byaba biteye FDLR .

Hakaba hari n’undi muramu wa Antoinette wavuye mu Rwanda atorotse kubera ko yagombaga gufungwa azira abarwayi yirirwaga afata ku ngufu aho yavuraga muri cimerwa I Cyangugu. Ageze mu Bubiligi ahita yinjira umukecuru w’umuzungu waje kumuha cashi nyinshi uretse ko naho yaje kuhava nabi abana b’uwo mukecuru bamumereye nabi bamuryoza umurage wabo.

Yaje rero kujya gucururiza muri USA(Florida) aho nawe akataje mugushyigikira RNC, n’abandi banzi b’u Rwanda, uyu akaba yitwa Bonaventure atuye Orlando aho yaje avuye Portland muri Maine.

Ngabo rero abateranije ifaranga maze baryoherereza Kayumba Nyamwasa, muri Afrika y’epfo, Rudasingwa yaje kubimenya, abibwiwe n’umuyoboke wa RNC, wari ugiye kumusura mu bitaro aho yari arwariye muri Amerika, ubwo yagiraga isereri akiturahasi ndetse agatangira no kugona bakamujyana igitaraganya kwa muganga.

Aya makuru ngo yamuciye intege cyane yibaza ukuntu Kayumba atamufasha mu burwayi bwe ndetse agafata n’imisanzu nkiyo itubutse ntamubwire, Rudasingwa ntiyategereje ko asezererwa mu bitaro, aba yohereje intumwa kwa Major Mutayomba amutuma kuri Kayumba ko niba atemeye ko bagabana ari nkabyabindi ngo “tura tugabane niwanga bimeneke “.

Kuva ubwo Kayumba yahise apanga abantu batangiye kugaragaza ko batagishaka Rudasingwa Theogene mu buyobozi bwa RNC, bakaba batifuzaga ko Rudasingwa yasubira gutorwa kuba umwe mubagize ubuyobozi bukuru bw’ihuriro ndetse bakanasaba ko yakwirukanwa burunndu we n’agatsiko ke karimo Gahima, Musonera na Ngarambe.

Nk’uko bigaragara muri raporo y’ibanga y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe ahagaragara na Dr Rudasingwa yagize ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa.

Igiteye inkeke ni agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kari gushaka kwigarurira RNC, kabinyujije mu buryo bw’amategeko n’ubundi bushoboka ngo kigarurire ububasha bwose mu bikorwa byo muri RNC no hanze yayo.”

Aya mahitamo arimo gukomeza gukora gutyo [mu buryo budafite icyerekezo kizima], gutangaza ko umuryango utagishoboye gukomeza imikorere yawo, gutandukana mu mahoro cyangwa ku nabi no kuvugurura RNC ikagirwa umuryango ushobora kugera ku ntego zawo bitagishobotse .

-3578.jpg

Kayumba Nyamwasa, Dr. Elie Ntakirutimana, Rusesabagina Paul na Rudasingwa Theogene

Bivugwa ko impamvu zo gushwana hagati ya Kayumba na Rudasingwa zidashingiye ku mibanire mibi hagati yabo, ahubwo ko ari ingaruka z’ibikorwa bigayitse by’ababashyigikiye.

Cyiza Davidson

2016-08-11
Editorial

IZINDI NKURU

UKO INTUMWA 12 ZA YESU ZAPFUYE URUPFU RUBI

UKO INTUMWA 12 ZA YESU ZAPFUYE URUPFU RUBI

Editorial 16 Jun 2016
Uko Gen Kabarebe wangaga abasirikari urunuka yarwanye n’intare, akinjira mu gisirikari

Uko Gen Kabarebe wangaga abasirikari urunuka yarwanye n’intare, akinjira mu gisirikari

Editorial 02 Nov 2016
Icyoba ni cyose  mu mujyi wa Kampala

Icyoba ni cyose mu mujyi wa Kampala

Editorial 14 Nov 2018
Breaking news – Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

Breaking news – Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

Editorial 25 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kugirango  u Rwanda  rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese  birashoboka ?
ITOHOZA

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Editorial 23 Feb 2017
Premier League: Arsenal izatangirira shampiyona kuri Manchester City na Chelsea
IMIKINO

Premier League: Arsenal izatangirira shampiyona kuri Manchester City na Chelsea

Editorial 14 Jun 2018
Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani
ITOHOZA

Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani

Editorial 25 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru