Tumaze iminsi dushakisha impamvu nyayo yaba yaratumye Rudasingwa Theogene ashwana na Kayumba Nyamwasa kugeza n’aho batukana nk’abashumba, twabajije abantu batandukanye bakurikiranira hafi ibya politiki ya opposition nyarwanda ikorera mu buhungiro, ariko amakuru nyayo yaba bagabo basangiye akabisi n’agahiye tawayakuye i Texas muri Amerika.
Uwitwa Antoinette wahoze ari ihabara rya Rusesabagina, yaje kurongorwa n’umusaza w’umuzungu, ariko kubera ko uwo muzungu ntakigenda mu gitanda yaje kuba ihabara rya Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana ny’iri ibitaro « HOPITAL LAREDO » biba i Texas, uyu Antoinette niwe wapanze imishyikirano hagati ya Gen. Kayumba na Dr. Eliel Ntakirutimana, baza guhura mu ibanga rikomeye muri Afrika y’Epfo, biciye muri Rusesabagina. Ndetse uyu muganga Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimanan ntiyagiye muri RNC wenyine kuko yajyanye n’undi muramu wa Antoinette w’umuherwe uba mu Buholandi bityo baha iritubutse Kayumba, haravugwa hafi 50.000 UDS, kugirango RNC ibone amafaranga yo kuzivuna umwanzi, igihe u Rwanda na Congo byaba biteye FDLR .
Hakaba hari n’undi muramu wa Antoinette wavuye mu Rwanda atorotse kubera ko yagombaga gufungwa azira abarwayi yirirwaga afata ku ngufu aho yavuraga muri cimerwa I Cyangugu. Ageze mu Bubiligi ahita yinjira umukecuru w’umuzungu waje kumuha cashi nyinshi uretse ko naho yaje kuhava nabi abana b’uwo mukecuru bamumereye nabi bamuryoza umurage wabo.
Yaje rero kujya gucururiza muri USA(Florida) aho nawe akataje mugushyigikira RNC, n’abandi banzi b’u Rwanda, uyu akaba yitwa Bonaventure atuye Orlando aho yaje avuye Portland muri Maine.
Ngabo rero abateranije ifaranga maze baryoherereza Kayumba Nyamwasa, muri Afrika y’epfo, Rudasingwa yaje kubimenya, abibwiwe n’umuyoboke wa RNC, wari ugiye kumusura mu bitaro aho yari arwariye muri Amerika, ubwo yagiraga isereri akiturahasi ndetse agatangira no kugona bakamujyana igitaraganya kwa muganga.
Aya makuru ngo yamuciye intege cyane yibaza ukuntu Kayumba atamufasha mu burwayi bwe ndetse agafata n’imisanzu nkiyo itubutse ntamubwire, Rudasingwa ntiyategereje ko asezererwa mu bitaro, aba yohereje intumwa kwa Major Mutayomba amutuma kuri Kayumba ko niba atemeye ko bagabana ari nkabyabindi ngo “tura tugabane niwanga bimeneke “.
Kuva ubwo Kayumba yahise apanga abantu batangiye kugaragaza ko batagishaka Rudasingwa Theogene mu buyobozi bwa RNC, bakaba batifuzaga ko Rudasingwa yasubira gutorwa kuba umwe mubagize ubuyobozi bukuru bw’ihuriro ndetse bakanasaba ko yakwirukanwa burunndu we n’agatsiko ke karimo Gahima, Musonera na Ngarambe.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’ibanga y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe ahagaragara na Dr Rudasingwa yagize ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa.
Igiteye inkeke ni agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kari gushaka kwigarurira RNC, kabinyujije mu buryo bw’amategeko n’ubundi bushoboka ngo kigarurire ububasha bwose mu bikorwa byo muri RNC no hanze yayo.”
Aya mahitamo arimo gukomeza gukora gutyo [mu buryo budafite icyerekezo kizima], gutangaza ko umuryango utagishoboye gukomeza imikorere yawo, gutandukana mu mahoro cyangwa ku nabi no kuvugurura RNC ikagirwa umuryango ushobora kugera ku ntego zawo bitagishobotse .
Kayumba Nyamwasa, Dr. Elie Ntakirutimana, Rusesabagina Paul na Rudasingwa Theogene
Bivugwa ko impamvu zo gushwana hagati ya Kayumba na Rudasingwa zidashingiye ku mibanire mibi hagati yabo, ahubwo ko ari ingaruka z’ibikorwa bigayitse by’ababashyigikiye.
Cyiza Davidson