Mu myaka 15 ishize hagiye hagaragara umwuka mubi hagati y’ibihugu by’ibihangage cyane cyane hagati ya Leta zunzu ubumwe z’Amerika, Uburusiya n’Ubushinwa. Kuri ubu ibintu byarushijeho kuba bibi kuburyo hatagize igikorwa bigaragara ko amazi agiye kurenga inkombe.
Abasomyi b’iyi nkuru batwumve neza ntabwo ari uguhahamura abasomyi bacu cyangwa kubaha inkuru zibihuha ahubwo iyi nkuru niyo kubakangura kugira ngo mubone ko ibyo mubona, musoma cg mwumva mu makuru atandukanye ko bitaba kubusa ahubwo bifite aho bigana. Dushaka kubakebura kuko benshi bimbwira ko mu gihe tugezemo nta ntambara ya gatatu y’isi yabaho nkaho izirimo kuba nko muri Syria, Yemen, Ukraine, n’ahandi zitarimo gukorwa nabo bashobora guteza intambara ya gatatu y’isi.
Ikibazo nyamukuru rero ibihugu byibihanganye bikaba bishobora kuba bigiye gupfa imitungo kamere iri muduce bashaka kwigarurira, politike,kwerekana imbaraga za gisirikare n’ibindi.
Intwaro z’Uburusiya
Tuzabagezaho inkuru zitandukanye zuko iki kibazo giteye, ubu tukaba tugiye kubabwira ku kibazo gikomeye cy’ukuntu umuryango wa NATO : North Atlantic Treaty Organization) n’Uburusiya bakomeje kwitegura intambara ikomeye ishobora kuvuka hagati yabo.
Twabibutsa ko uyu muryango wa NATO ugizwe ubu n’ibihugu 28 kumwanya wa mbere hari Amerika, ukaba warashinzwe 1949 nyuma gato y’intambara ya kabiri y’isi icyo gihe wari ugizwe n’ibihugu bike ibindi bigenda byiyongeramo.
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin
Ikirimo kuvugwa ubu giteye icyoba ni uko muri uku kwezi k’ Ugushyingo 2016 nibwo Umunyamabanga Mukuru wa NATO Jens STOLTENBERG yatangarije abanyamakuru ko mu mezi abiri ari imbere bazaba bamaze gutegura ingabo (abasirikare) ibihumbi magana atatu 300.000 n’ibikoresho bikomeye birimo indege z’intambara, kuburyo bashobora gutera cg gukoma imbere ibitero bikanga by’igihugu cy’UBURUSIYA. Kwegeranya izi ngabo byari byabanjirijwe n’imyitozo ikomeye y’abasirikare benshi bava mu bihugu by’uyu muryango wa NATO mugikorwa cyari cyiswe “Operation ANAKONDA 2016”
Aha twabibutsa ko mu kwezi gushize igihugu cy’uburusiya nacyo cyakoresheje imyitozo abaturage bacyo bagera kuri Miliyoni mirongwine (40.000.000) hatabariwemo abazibakoreshaga bagera kubihumbi Magana abiri ngo kuko nabo bikanga ko NATO yazabatera ikoresheje ibitwaro bya kirimbuzi bita (nuclaire arms). Ikindi kandi hari imyitozo itandukanye ya gisirikare irimo gukorwa hagari y’ingabo z’Ubushinwa n’Uburusiya ngo bakaba barasinye n’amasezerano akomeye mu gutabarana.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango NATO, bwana JENS Stoltenberg ukomoka muri NORWAY yagize ati: “Kuva mu mwaka w’I 2000 igisirikare cy’Uburusiya cyiyubatse kuburyo bukomeye none biragaragara ko babangamiye umutekano w’ibihugu biri muri uyu muryango ntidushobora kubyihanganira.”
Jens STOLTENBERG yongeye kubwira itangazamakuru ko igihugu cy’Uburusiya kimaze imyaka igera kuri 15 gikora imyitozo ya gisirikare ikomeye, kuburyo bafite icyo barimo bitegura ngo ibyo ntabwo ari ikintu bagomba gusuzugura. Yongeyeho aya magambo ati: “Twabonye uko kiriya gihugu gikora icyengezamatwara mubihugu bitandukanye ndetse no kubyiyegereza bitwereka ko natwe tugomba kugira icyo dukora tutajenjetse”.
Yakomeje avuga ko bababajwe cyane n’imyitozo ya gisirikare ingabo z’Uburusiya zakoranye n’igihugu cya SERBIAN akaba ari hafi y’imipaka igize ibihugu bya NATO kandi perezida Putin ngo yari yarabemereye ko batazayikora.
Kurundi ruhande perezida w’UBURUSIYA Vradimil PUTIN nawe aherutse gutangaza amagambo akomeye ubwo yahamagazaga itangazamakuru ababwira ko Amerika niramuka idahinduye imyitwarire intambara itazabura kuba. Ikindi kandi yikomye Amerika kubera abasirikare bayo n’ibikoresho ikomeje kujyana mubihugu byegereye uburusiya bigize umuryango wa NATO avuga ko kwihangana kuzagira aho kugarukira.
Ese Perezida mushya w’amerika Trump Donald hari icyo azakora
Nubwo igihugu cya Amerika kimaze kubona umuperezida mushya Donald TRUMP bigasa naho azumvikana n’Uburusiya, ibi ntawabihamya. Akenshi muri biriya bihugu ibyo biyamamaza bavuga birabagora kubishyira mubikorwa kuko ibyemezo bidafatwa na perezida uba uriho wenyine, aha twabibutsa nkigihe Obama yiyamamazaga avuga ko azahita afunga ikigo cy’imfungwa z’I Guantanamo akaba agiye kurangiza manda ebyiri itarafungwa. Ibi bikaba byerekana ko umuperezida ugiyeho hari umurongo aba agenderaho adakora ibyo ashatse byose.
Ingabo za NATO
Inararibonye mu byumutekano witwa IGOR SUTYAGIN ubarizwa muri the Royal united services Institute for Defence and Security Studies yagize icyo avuga kuri iki kibazo agira ati: “ Uburusiya bushaka kwereka Amerika na NATO ko ntacyo babutwara kandi ko nabwo bwabakanga, nabo bakabwereka ko noneho bibaye ngombwa babusanga kumipaka yabwo”.
Yakomeje avuga ko ibi bishobora kubyara ibyo abantu benshi batekereza ko bidashoboka byavamo intambara yatwara ubuzima bw’abantu benshi kubera intwaro zakoreshwa kuko Putin yatangaje ko azakoresha Bombe nuclaire naramuka atewe na Amerika cyangwa NATO. Yongeyeho ko gukusanya ingabo zingana kuriya ari ibintu bisaba ingengo nini cyane ati abantu ntabwo bashora amafaranga menshi mugikorwa nkiki ntacyo bateganya.
Ikindi kigaragaza ko iki kibazo cyafashe indi ntera ni ukuntu Perezida w’Uburusiya Vladimir PUTIN mu minsi ishize yakomeje gukangurira abaturage be kujya gufata ingofero (gas masks) zambarwa mugihe hari ibyuka byuburozi bitewe ahantu. Yavugiye kuri TV ko buri muryango ugomba kumenya aho ugomba kujya mubwihisho bwakozwe na Leta mugihe haba hatewe ibisasu by’uburozi.
Icyiyongeye kuri ibi, Putin aherutse gusaba abarusiya bafite imiryango mubihugu by’I Burayi na Amerika kubagarura vuba bishoboka, ariko ntiyasobanuye impamvu.
Bigaragara ko abivuga akomeje azi impamvu zabyo.
Biragaragara ko ku isi umutekano utameze neza biturutse ku mpamvu zitandukanye. Ibi rero byatera kwibaza buri wese niba uko tubona ibintu bigenda birusha kuba bibi bidashobora kubyara ikintu cyazatuma hagwa imbaga y’abantu mugihe nicyo twita International Community isa naho itakibaho buri wese akora icyo ashaka.
Biracyaza…….
Hakizimana Themistocle