Igisirikare cya Uganda (UPDF) ndetse n’icya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) byagiranye inama idasanzwe muri iki cyumweru dusoza .
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano akaba avuga ko ku murongo w’ibyigwa hariho guca intege umutwe wa ADF ndetse no gukaza umutekano ku mupaka wa Uganda na Congo.
Iyi nama ikaba yabereye ahitwa Kasindi-Lubiriha, muri Congo, mu birometero nka 90 ugana mu mjyaruguru y’uburasirazuba bw’Umujyi wa Beni, uturiye Uganda.
Amakuru agera ku rubuga rwa Spyreports dukesha iyi nkuru, akaba avuga ko UPDF na FARDC baganiriye ku gupanga no gutangiza ibikorwa bihuriweho bigamije guca intege umutwe wa ADF ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba ukorera muri Beni.
Hari impungenge ko haba hari ikindi kibyihishe inyuma ukurikije amakuru amaze iminsi yandikwa mu binyamakuru byo muri aka karere ku mubano utifashe neza hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Mu cyumweru gishize nibwo ADF yagabye igitero kidasanzwe ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo (Monusco) ku birindiro biri muri Beni, wica abasirikare bagera kuri 20 abandi 53 barakomereka. Mu bapfuye hakaba harimo ingabo za Tanzania 15.
Iyi nama hagati y’igisirikare cya Uganda n’icya Congo ije mu gihe FARDC yongereye ingabo zidasanzwe ziturutse muri Kisangani muri Beni kuva kuwa Gatatu ushize, itariki 13 Ukuboza.
Amakuru avuga ko muri iyo nama y’igitaraganya , intumwa z’igisirikare cya Uganda zari ziyobowe na Brig. Micheal Kabango, ukuriye division ya 5 y’ingabo zirwanira ku butaka, mu gihe intumwa za FARDC zari ziyobowe na Gen. Marcel Mbangu ukuriye ibikorwa bya Sokola 1 igice cy’amajyaruguru.
Ibi biraba mugihe havugwa umutwe w’ingabo za Uganda waba warinjiye rwishwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu rwego rwo gufasha imitwe y’ingabo ikorera muri Congo irwanya Leta y’u Rwanda, harimo na RNC ikoresha uwitwa Sande Charles bakunze kwita Mugisha Robert akaba yarigeze kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, uyu aravugwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi mu karere no muri Afurika y’epfo , biravugwa ko ari umwe mu byegera bya hafi bya kayumba Nyamwasa akaba ubu akora ibikorwa byo gutoteza no gufatisha abo RNC yita abanzi bayo muri Uganda.
Muri iki gihe hari imwe mu miryango y’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ikomeje gutabaza ivuga ko ikomeje kubura bamwe mu babo ngo kandi akenshi ugasanga ababura ababo ari abantu bigeze kujya bashakwa n’abayoboke ba Kayumba Nyamwasa babasaba ubufatanye bakabyanga.
Amakuru afitiwe gihamya agaragaza ko kuri iyi minsi hari abasore bakunze gushukwa n’uyu Sande bizezwa kuzabona ubuzima bwiza , bakajyanwa mu bikorwa bya RNC biherereye muri Congo (DRC) ahitwa i Minembwe.
Ngo uyu Sande na bagenzi be bafatanya batwara aba basore babanyujije mu bihugu nka Tanzania, Burundi, nyuma bakambuka bajya muri Congo i Minembwe.
Raporo ya MONUSCO yo mu kwezi kwa kane igaragaza bamwe mu basore bashutswe bakajyanwa muri ibi bikorwa RNC yita ibya gisirikare ariko nyuma bagakoreshwa imirimo irimo no gukora mu birombe by’amabuye ariko nyuma bakaza gutoroka.
Bamwe muri abo hari abitwa; Jean Claude, Silva na Sudi.
Nkuko bigaragara mu kinyamakuru nka inyenyeri nuko itsinda ry’abantu Kayumba Nyamwasa akunze gushora muri ibi bikorwa byo gutwara abasore muri DRC ndetse no kugambanira abatemeye kuyoboka RNC harimo uyu Sande Charles twavuze haruguru, Ben Rutabana, na we wabaye umusirikare muto mbere y’uko ahunga igihugu akajya kuba mu Bubiligi, Frank Ntwari uba muri Afurika y’epfo akaba ari na muramu wa Kayumba Nyamwasa ndetse n’abandi bayoboke ba RNC.
Ubu bushukanyi bw’aba tuvuze n’abandi bakorana bukwiye kwirindwa kuko bugamije kujyana abana b’urubyiruko mu bintu bitabafitiye akamaro ahubwo bagamije inyungu zabo bwite.
Leta y’u Rwanda ikwiye kuvugana n’ababishinzwe mu bihugu bituranyi maze ibi bikorwa bigayitse byo guhiga abanyarwanda, urubyiruko rugatwarwa mu mitwe yitwara gisirikare yo muri Congo/DRC bigahagarara ndetse abo Kayumba Nyamwasa akoresha bagatabwa muri yombi bakabibazwa.