Igisirikare cy’u Rwanda cyahakanye amakuru yatangajwe n’inzego zitandukanye z’u Burundi zavuze ko hari umuturage w’iki gihugu warasiwe ku kiyaga cya Rweru mu gitondo kuwa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016.
Guverineri w’Intara ya Kirundo, Melchior Nankwahomba, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa ko umuturage w’Umurundi yarashwe n’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuwa Gatandatu. Gusa Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana yavuze ko ibi bihabanye n’ukuri.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, dukesha iyi nkuru yatangaje ko nta muntu Ingabo z’u Rwanda zigeze zirasa ahubwo ko zarashe mu kirere kugira ngo abarobyi b’Abarundi bari mu gice kitemerewe kurobwamo basobanure impamvu bahari.
Lt Col René Ngendahimana
Ati “Nta muntu abasirikare barashe. Hari abantu bagaragaye kuri Rweru ahegereye umupaka w’u Rwanda mu gitondo cyo kuwa Gatandatu. Abasirikare bari bacunze umupaka nkuko bisanzwe, bababonye kuko ari n’ahantu hatemewe kurobwamo, barasa mu kirere bashaka ko bigira hino ngo bababaze icyo bakora mu mazi.”
Yakomeje avuga ko Ingabo z’u Rwanda zarashe mu kirere mu rwego rwo kubihaniza, maze umwe muri abo Barundi ava mu bwato arabegera abasobanurira impamvu.
“Umwe muri abo ava mu bwato aza asanga abo basirikare aje kwisobanura. Banamusanganye amafi yari yarobye muri ayo mazi ariko andi mato abiri abari bayarimo bibira mu mazi basubira hakurya.”
Abajijwe kubivugwa ko hari umuturage w’u Burundi wishwe n’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ngendahimana yagize ati “ Nta muntu abasirikare bigeze barasa, barashe mu kirere bashaka kubaburira ngo bigire hino kugira ngo bisobanure cyangwa se ngo basubire inyuma. Umwe muri bo araza n’ubu ashobora kuba akiri ku ruhande rwacu. Nta musirikare wigeze arasa umuturage uwo ariwe wese.”
Yashimangiye ko ibyo kuvuga ko hari umusirikare w’u Rwanda wishe umuturage w’u Burundi ari ibintu bimenyerewe. Ati“ibyo turabimenyereye ni bya bindi bisanzwe biba hakurya hariya.”
Ibi bibaye mu gihe mu mpera za Kanama, Abasirikare b’u Rwanda bari ku burinzi mu Murenge Bugarama mu Karere ka Rusizi barashe abaturage babiri b’u Burundi nyuma y’aho ahagana saa cyenda z’ijoro bambutse umupaka bababaza abo ari bo ntibasubize abasirikare bakagira amakenga.