Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC cyatangaje ko kimaze guhashya imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko imitwe irimo FDLR na CNRD yose igizwe n’abanyarwanda.
Umuvugizi w’ibikorwa byo kurwanya iyo mitwe byiswe Soloka 2, Capt Njike Kaiko yatangaje ko hishwe inyeshyamba nyinshi izisigaye zihungira muri Pariki Nkuru ya Kahuzi Biega.
Yavuze ko bagerageje gushaka uburyo ibyo bitero bigabwa hatabayeho kubangamira urusobe rw’ibinyabuzima biri muri iyo pariki.
Yagize ati “Imirwano irimo intwaro ziremereye imaze iminsi ibiri hafi ya pariki. Inyeshyamba zize amayeri yo gushyira imbere abagore bazo n’abana nk’imitego.”
Yavuze ko nibura inyeshyamba 30 zafashwe ari nzima.
Umuyobozi w’agace ka Kalehe, Dédé Mwamba, yavuze ko izo nyeshyamba kuri uyu wa 3 Ukuboza zashatse kugaba igitero ku kigo cya gisirikare mu gace ka Bitale, zikaneshwa zigasubira inyuma.
Yavuze ko ibiri gukorwa n’ingabo za Congo bifite akamaro cyane cyane mu baturage batuye mu bice byitaruye ibindi, nkuko Radiookapi yabitangaje.
Ibi bitero bimaze iminsi ingabo za Congo zihiga imitwe iteza umutekano muke mu Burasirazuba wa Congo bimaze guhitana benshi mu bayoboraga iyo mitwe. Urugero ni Gen Musabyimana Juvenal wari uzwi nka Jean Michel Africa wishwe mu ntangiriro z’Ugushyingo wari mu buyobozi bw’umutwe RUD Urunana.
Hari kandi Sylvestre Mudacumura wayoboraga ingabo za FDLR wishwe muri Nzeri uyu mwaka, umwe mu barwanyi akaba n’Umuyobozi mu mutwe wa FLN witwa Gen Jean Pierre Gaseni uherutse kwicwa n’abandi batandukanye.
Umutwe wa FDLR ugizwe n’abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Uvugwaho guhungabanya umutekano muri Congo, mu bikorwa byo kwica abasivili, gusahura ibyabo n’ibindi.
CNRD nawo ni undi mutwe wiyomoye kuri FDLR yose igamije guhungabanya umutekano mu Rwanda.