Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za M23 Sultani Makenga ari muri Uganda mu murwa mukuru Kampala, mu gihe hari hamaze iminsi igisirikare cya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gitangaje ko yaburiwe irengero.
Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, nibwo ingabo za kongo zari zagabye ibitero mu duce tw’Uburasirazuba bw’igihugu cyabo ndetse hakanumvikana urwamo rw’ibiturika ahagana ku mupaka utandukanya kongo na Uganda, nyuma ya raporo yari yatanzwe n’ubuyobozi ko uyu musirikare yarengeye muri utu duce.
Ikinyamakuru Reuters dukesha iyi nkuru kivuga ko nyuma yaho kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016 aribwo igisirikare cya Uganda cyatangaje ko Sultani Makenga ahari kandi ko ameze neza mu mujyi wa Kampala ndetse ko n’ingabo ze ziri mu Burengerazuba bwa Uganda.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Paddy Ankunda yagize ati “Makenga ari muri Uganda mu murwa mukuru Kampala ahitwa Bihanga ndetse n’ingabo ze za M23. Uyu musirikare yongeyeho ko n’undi wese utanga amakuru ahabanye n’ayo aba ari kubeshya.
Lt Col Paddy Ankunda
Uyu musirikare kandi yanahakanye amakuru avuga ko leta ya Uganda ngo yaba yahise ishyira ingabo zayo ku mipaka itandukanya ibihugu byombi.