• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘ IGISWAHILI ‘ Kunyungu z’Umunyarwanda

‘ IGISWAHILI ‘ Kunyungu z’Umunyarwanda

Editorial 21 Jul 2017 Mu Rwanda

Mu mwaka ushije 2016 Leta y’ u Rwanda yemeje Igiswahili nk’ururimi rwa kane rugomba gukoreshwa mu buzima bw’umunyarwanda. Kuva icyi cyemezo cyafatwa, abanyarwanda ndetse nabandi bose bakunda Igiswahili n’u Rwanda muri rusange ntabwo barasobanukirwa neza impamvu, uburyo, imiterere ndetse nukuntu icyo cyifuzo cyagerwaho n’igihe cyajya mu bikorwa ngo kibe impamo.

Abanyarwanda bamenyereye ko “imvugo ariyo ngiro” kandi nkuko biri mu ndirimbo yubahiriza igihugu bati “Ijabo ryawe riguhe ijambo”.

Abakurikiranira hafi Politiki y’u Rwanda haba mu karere rurimo cyangwa amahanga bemeza ko Perezida Paul Kagame afatwa nk’umukuru w’igihugu w’intangarugero muri byinshi no gushyira mu bikorwa icyo yavuze cyangwa yiyemeje, bemeza ko mu gihe gito Igiswahili mu Rwanda kizabera urugero rwiza ibindi bihugu mu bwisanzure bw’akarere k’umuryango w’ibihugu bya Afurika yuburasirazuba (EAC) na Afurika yose muri rusange ifata ururimi rw’Igiswahili nk’indangamuntu n’indangagaciro ye, mu kwiteza imbere mu buhahirane, mu bwisanzure, mu mibereho ya buri munsi, akazi, uburezi, ubucuruzi, ubukerarugendo nibindi abantu bahuriraho mu buzima.

Iki gikorwa rero cyo guteza imbere imikoreshereze y’ururimi mu Rwanda, mu karere no muri Afurika ntikigomba gucecekwa cyangwa ngo abantu bakibazeho byinshi bategereje ahubwo kigomba kuva mu madosiye, mu mvugo kikajya mu ngiro kugira ngo kigeze abanyarwanda ku iterambere n’ubwisanzure mu gihugu no mu karere kose.

Inshingano cyangwa ibikorwa byashingirwaho n’ibyagaragajwe mu bushakashatsi mu byindimi n’imyumvire y’abantu ni ibi bikurikira:

Gushyiraho itegeko rigasohoka mu igazeti ya Leta

Gukoresha ibiganiro mbwirwaruhame ku maradiyo, Televiziyo n’ibinyamakuru mu gusobanurira abanyarwanda inyungu n’impamvu zo kwiga no kumenya urwo rurimi.
Gushyiraho Komisiyo y’igihugu ishinzwe Igiswahili yo kumenyekanisha, gukangurira, gutegura no guteza imbere imyigire n’imikoreshereze y’urwo rurimi ku banyarwanda bose, abakuru n’abato, abize n’abatarize, mu mijyi no mu byaro n’ibindi…

Mu gihe cy’umwaka umwe gusa icyo cyemezo cya Leta gifashwe hari ibimaze gukorwa n’abantu ku giti cyabo bafite ubushake bwo gukorera igihugu n’abanyarwanda mu guteza imbere umuco, imyumvire, ururimi, ubufatanye n’ubwisanzure bwo mu karere n’iterambere rirambye ry’abanyarwanda nubwo Leta itaratanga icyerekezo gitomoye muri urwo rugamba, hari abafashe iya mbere bakaba bamaze gushyiraho:

Ihuriro ry’abanyamakuru bakoresha Igiswahili mu Rwanda.

Ihuriro ry’abarimu bigisha Igiswahili mu mashuli yisumbuye na za kaminuza.
Ubufatanye hagati y’umukomiseri w’umukorerabushake wa Komisiyo nyafurika y’indimi (ACALAN) na Kaminuza y’ubukerarugendo n’ubucuruzi (UTB), kwigisha ingeri zitandukanye n’abandi.

Gahunda zo kwandika ibitabo n’izindi mfashanyigisho n’ibindi…

Hari byinshi byavugiwe kandi birimo gukorwa mu mahuriro y’abanyeshuli n’abafatanyabikorwa n’impuguke mu by’ururimi rw’Igiswahili nka:

CHAUKIDU: Chama cha Ukuzaji wa Kiswahili Ulimwenguni (World Kiswahili development Association).

ACALAN: African Academy of Languages
EAKC: East African Kiswahili Commissioner
Bayreuth Kiswahili Colloquium (Germany)

Hari kandi igitekerezo cyo guhuza abafatanyabikorwa n’abakoresha Igiswahili bagahurizwa hamwe bakaganira ku cyakorwa ngo icyo cyemezo cya Leta cy’Igiswahili n’imikoreshereze yacyo ishyirwe mu bikorwa kibere Akarere n’amahanga urugero nkuko impuguke y’umunyakenya Prof. Ken Walibora, uzwi cyane mu karere kubera ubwanditsi n’ubunyamakuru yanditse muri The East African ati “mwitegure urugero rw’Igiswahili mu Rwanda ati kizakizwa no gutezwa imbere mu karere kose n’umugabo w’icyitegererezo mu buyobozi bwa Afurika Paul Kagame”.

Ni byiza ko abatuye akarere k’umugabane wa Afurika batega amaso kuri icyo cyemezo cyafashwe n’u Rwanda ku bijyanye n’Igiswahili ariko ni byiza ko nkuko uwahoze ari Perezida wa Amerika John Kennedy yavuze ati “Mbere yuko ubaza icyo Leta ikora, banza wibaze wowe ubwawe icyo wikorera nicyo ukorera bagenzi bawe”.

Reka buri wese akangukire no gukangurira mugenzi we ibyiza byo kwiga no kumenya gukoresha ururimi rw’Igiswahili mu iterambere ry’u Rwanda, Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) na Afurika muri rusange.

Karibuni tujifunze Kiswahili kwa maendeleo endelevu.

-7330.jpg

Prof. Pacifique Malonga
Umushakashatsi mu by’indimi n’umunyamakuru wigenga.
E-mail: becos1@yahoo.fr

2017-07-21
Editorial

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 05 Jan 2023
Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Editorial 10 Oct 2023
Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n’Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by’Ubupawa bwa MDR na MRND

Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n’Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by’Ubupawa bwa MDR na MRND

Editorial 24 Aug 2021
Perezida Buhari kutagaruka avangira Visi Perezida yagaragaje   yuko koko akunda Nigeria

Perezida Buhari kutagaruka avangira Visi Perezida yagaragaje yuko koko akunda Nigeria

Editorial 17 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove
Amakuru

Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove

Editorial 31 Jan 2023
Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi
Mu Mahanga

Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Editorial 14 Dec 2016
Ntamuhanga Cassien  watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda

Editorial 13 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru