Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Werurwe 2021, nibwo rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse akaba anayibereye kapiteni yagaragaweho uburakari ndetse n’umujinya mwinshi bitewe nuko hari igitego yatsinze umusifuzi ntiyacyemeza.
Nyuma yaho umusifuzi w’umuholandi Danny Makkelie wari uyoboye umukino atemereje ko ari igitego, Ronaldo yahise asohoka mu kibuga umukino utarangiye gusa mbere yuko agera mu rwambariro umukino wahise urangira ndetse uyu rutahizamu akaba yanahise akuramo igitambaro kigaragaza ko ari we kapiteni agikubita hasi bitewe n’uburakari bwatewe no kwangirwa igitego yatsinze.
Umukozi wo muri stade y’i Belgrade yabereyemo umukino, yatoraguye icyo gitambaro cya kapiteni cyatawe na Ronaldo, agishyikiriza ikigo cyita ku bana cyashakaga inkunga yo kuvuza umwana w’amezi atandatu ufite ikibazo cyo kudakora neza kw’imikaya.
Ku burwayi bw’uwo mwana, ubuyobozi bw’ibitaro bwavuze ko hakenewe 2.5€ kugira ngo Gavril Đurđević avurwe anabagwe, bityo icyo kigo gihitamo guteza cyamunara igitambaro Cristiano Ronaldo yari yataye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu bimwe mu binyamakuru byo ku mugabane w’iburayi byanditse ko kugeza ubu hamaze kuboneka arenga arenga ibihumbi b’irindwi by’amapawundi amaze gukusanywa kubera icyo gitambaro cya Cristiano ngo umwana avurwe.