Mu ijoro ryo ku wa 10 Ukwakira 2019, ahagana saa cyenda z’igitondo itsinda ry’amabandi ryateye amabuye Bus yavaga Kampala igana Kigali nuko bayimena ibirahuri. Ibi byabereye hagati ya Muhanga na Ntugamo mu birometero 45 uvuye ku mupaka wa Gatuna uhuriweho n’u Rwanda na Uganda.
Iyo Bus yari ifite numero ziyiranga RAD 259M ikaba ari iya kompanyi Volcano yari itwawe na Muhammad Sibomana. Amakuru avuga ko amabandi ane yashatse gutega iyi Bus yari ifite abagenzi igana i Kigali ivuye Kampala.
Umutangabuhamya wabibonye yavuzeko bayiteye amabuye ariko umushoferi arakomeza bageze imbere bahura n’imodoka ya polisi, “twahuye nabo turahagarara tubereka uburyo bangije imodoka baratureba baratwihorera nkaho ntacyabaye. Ikigaragara nuko izo nzego z’umutekano zari zizi ibyatubayeho muri iyo Bus kuko wabonaga babiziranyeho n’abaduteye amabuye”.
Nubwo ntawakomeretse si ubwa mbere bateye amabuye imodoka yo mu Rwanda cyane cyane izitwara abagenzi, kuko mu kwezi gushize indi Bus ya Volcano yavaga Kigali yerekeza Kampala bayiteye amabuye nabwo ari ni joro; umukozi wa Volcano yarakomeretse akuka n’amenyo.
Impuguke ku mubano hagati y’ibihugu byombi ibarizwa I Kigali yavuze ko urugomo rwakorewe Bus ya Volcano utarutandukanya n’ibyo leta ya Kampala isanzwe ikorera u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange
Urwego rubangamira cyane u Rwanda ni CMI (ibiro by’iperereza ry’igisirikari cya Uganda) rikorana hafi na hafi n’abayoboke ba RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gufata no gutoteza Abanyarwanda. Kugeza ubu Abanyarwanda benshi bakomeze kuborera muri Gereza za Uganda ndetse n’inzu zitazwi zifungirwamo abantu.
Abanyarwanda benshi iyo bafunguwe bajugunywa ku mupaka bitanyuze mu nzira zemewe n’amategeko ahererekanywa imfunga cyangwa abafunguwe ndetse bazana ibikomere bagahorana n’uburibwe kubera iyicwarubozo bakorerwa.
Ibi byabaye no mu cyumweru gishize aho abagabo batatu n’umugore umwe bajugunywaga ku mupaka wa Kagitumba aribo Monfort Munyakazi, Laurent Kamere, Elias Nsabimana na Consolee Mbabazi nyuma yo gufungirwa amezi menshi muri Uganda ndetse bagakorerwa iyicarubozo.
Inzego za Uganda zabahimbiye ibyaha ko binjiye muri icyo gihugu nta mpapuro z’inzira bafite ndetse bafungirwa Ntungamo kandi bari binjiranye muri icyo gihugu indangamuntu zabo kandi amasezerano hagati ya Uganda Kenya n’u Rwanda yemera ko abaturage bibyo bihugu bitatu bashobora kujya muri kimwe muri ibyo bihugu bakoresheje indangamuntu. Ibi byose Uganda ibikora kugirango ibangamire Abanyarwanda badashaka kuyoboka RNC aho muri icyo gihugu RNC ndetse na FDLR bafashwa muri byose ku manywa y’ihangu.
Biragaragara ko Perezida Museveni yashyize umukono ku masezerano ya Luanda abizi neza ko ari ibipapuro atazayashyirwa mu bikorwa.