• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Editorial 24 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda, POLITIKI

Uwabonye amashagaga abasirikari b’Afrika y’Epfo binjiranye muri Kongo mu Kuboza 2023, ntiyakwemera ko ari bo yabonanye ikimwaro cyinshi, ubwo kuri uyu wa mbere, tariki 24 Gashyantare 2025, binjiraga i Rubavu mu Rwanda bavuye i Goma muri Kongo, aho bari bamaze ukwezi ari imfungwa z’intambara.

Nyamara ubwo bazaga muri Kongo, umuyobozi wabo yumvikanye mu itangazamakuru, agira ati: “Tuje guha M23 isomo ry’intambara. Niturangiza kuyitsemba tuzakurikizaho abayiri inyuma mu guteza akajagari”. Aha yavugaga u Rwanda, ashimangira bya binyoma birushinja gufasha M23.

Abatashye uyu munsi imirizo iri mu maguru, ni abasirikari 194 bakomoka muri Afrika y’Epfo bari baroherejwe kurwanirira Tshisekedi, bakaza gukomerekera ku rugamba ubwo abarwanyi ba M23 bigaruriraga umujyi wa Goma, mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mutarama.

Barimo kandi abagore 2 batwite, byumvikana ko izo nda bazisamiye [ku rugamba]muri Kongo, kuko bari bahamaze amezi 13.

Nyuma yo gutakamba, M23 yemeye kubareka bagasubira uwabo, ndetse n’uRwanda rubemerera inzira, rwirengagije ko ari abafatanyabikorwa ba FDLR, wa mutwe w’abajenosideri ufite indiri muri Kongo. Amakuru dufite ni uko bahagurutse i Rubavu berekeza i Kigali, aho bagomba gufatira indege ibasubiza muri Afrika y’Epfo.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito uRwanda rwemeye ko n’imirambo y’abasirikari ba Afrika y’Epfo biciwe ku rugamba muri Kongo, nayo inyuzwa mu Rwanda ijyanwa muri Afrika y’Epfo, ariko yo ikaba yaruririjwe indege muri Uganda.

Kubera gutinya ikimwaro cyo kunyuza abasirikari bayo mu Rwanda, igihugu birirwa batuka, abategetsi b’Afrika y’Epfo yasabaga ko iyo mirambo, inkomere ndetse n’abandi bafashwe mpiri banyuzwa ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko M23 ikigenzura irabahwishuriza. Basabaga kandi ko batahana ibikoresho byabo bya gisirikari, nabyo M23 irabyanga.

Nubwo bifuzaga gutaha bambaye gisivili ngo batagaragara nk’ingabo zatsinzwe, ibyo nabyo babyangiwe, abanyamakuru bake bashoboye kubabona bakaba bavuga ko batashye bambaye impuzankano zabo za gisirikari.

Imirambo n’inkomere biratashye, ariko amakuru avuga ko hari abandi bakabakaba 1.000(barimo n’abakomoka muri Tanzaniya na Malawi) bakiri mu maboko ya M23, aho bafungiranye ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse n’ahitwa Mubambiro, hafi y’umuyi wa Goma.

Ayo makuru avuga ko muri ibyo bigo barimo, banaryamye ku matoni y’amabuye y’agaciro basahuye muri Kongo, bikaba byarabashobeye uko bazayahara, kuko ibyo kuyatahana byo bidashoboka.

Abasesenguzi barajya impaka ku nyito y’ubutumwa abasirikari b’Afrika y’Epfo, aba Malawi n’aba Tanzaniya boherejwemo muri Kongo. Bamwe basanga ubwo butumwa butakwitirirwa SADC yose, mu gihe ku bihugu 16 bigize uwo muryango w’Afrika y’Amajyepfo, bitatu(3) gusa ari byo byohereje ingabo. Basanga ahubwo byakwitwa amasezerano afifitse abategetsi b’ibyo bihugu 3 bagiranye na Tshisekedi, ku nyungu zabo bwite, nk’uko byagenze hagati ya Tshisekedi na Ndayishimiye nawe waroshye abasirikari b’uBurundi mu ntambara ya Kongo, kubera indonke ze gusa.

Abaturage bo muri Afrika y’Epfo bababajwe cyane n’igisebo abasirikari babo bahuriye nacyo muri Kongo, ndetse bagasaba ko bahita bacyurwa nta rundi rwitwazo.

Ni nyuma y’aho Perezida Ramaphosa abeshyeye ko izo ngabo zoherejwe mu butumwa bw’amahoro, ariko ababikurikiraniye hafi bakamunyomoza, berekana ko zijanditse mu mirwano itaranazihiriye.

Muri Tanzaniya na Malawi ho abategetsi bahisemo kwicecekera nk’aho ntacyaba, kuko batumva uko basobanurira abaturage inyungu bari bafite mu kohereza abana babo gupfira no gusebera muri Kongo.

2025-02-24
Editorial

IZINDI NKURU

Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe

Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa UR yasimbujwe

Editorial 09 Nov 2017
APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar

APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar

Editorial 04 Jan 2024
Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Editorial 20 Oct 2021
Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Editorial 12 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukinnyi Wa Filimi Z’ubusambanyi Uherutse Gutangaza Ko Yaryamanye Na Perezida Trump Yatawe Muri Yombi
Mu Mahanga

Umukinnyi Wa Filimi Z’ubusambanyi Uherutse Gutangaza Ko Yaryamanye Na Perezida Trump Yatawe Muri Yombi

Editorial 12 Jul 2018
Kuki Urupfu Rwa Karegeya  Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Urupfu Rwa Karegeya Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda

Editorial 25 Jan 2019
Perezida Kagame yagarutse ku mubano ukwiriye Afurika n’u Burayi
POLITIKI

Perezida Kagame yagarutse ku mubano ukwiriye Afurika n’u Burayi

Editorial 07 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru