Uwabonye amashagaga abasirikari b’Afrika y’Epfo binjiranye muri Kongo mu Kuboza 2023, ntiyakwemera ko ari bo yabonanye ikimwaro cyinshi, ubwo kuri uyu wa mbere, tariki 24 Gashyantare 2025, binjiraga i Rubavu mu Rwanda bavuye i Goma muri Kongo, aho bari bamaze ukwezi ari imfungwa z’intambara.
Nyamara ubwo bazaga muri Kongo, umuyobozi wabo yumvikanye mu itangazamakuru, agira ati: “Tuje guha M23 isomo ry’intambara. Niturangiza kuyitsemba tuzakurikizaho abayiri inyuma mu guteza akajagari”. Aha yavugaga u Rwanda, ashimangira bya binyoma birushinja gufasha M23.
Abatashye uyu munsi imirizo iri mu maguru, ni abasirikari 194 bakomoka muri Afrika y’Epfo bari baroherejwe kurwanirira Tshisekedi, bakaza gukomerekera ku rugamba ubwo abarwanyi ba M23 bigaruriraga umujyi wa Goma, mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mutarama.
Barimo kandi abagore 2 batwite, byumvikana ko izo nda bazisamiye [ku rugamba]muri Kongo, kuko bari bahamaze amezi 13.
Nyuma yo gutakamba, M23 yemeye kubareka bagasubira uwabo, ndetse n’uRwanda rubemerera inzira, rwirengagije ko ari abafatanyabikorwa ba FDLR, wa mutwe w’abajenosideri ufite indiri muri Kongo. Amakuru dufite ni uko bahagurutse i Rubavu berekeza i Kigali, aho bagomba gufatira indege ibasubiza muri Afrika y’Epfo.
Ibi bibaye nyuma y’igihe gito uRwanda rwemeye ko n’imirambo y’abasirikari ba Afrika y’Epfo biciwe ku rugamba muri Kongo, nayo inyuzwa mu Rwanda ijyanwa muri Afrika y’Epfo, ariko yo ikaba yaruririjwe indege muri Uganda.
Kubera gutinya ikimwaro cyo kunyuza abasirikari bayo mu Rwanda, igihugu birirwa batuka, abategetsi b’Afrika y’Epfo yasabaga ko iyo mirambo, inkomere ndetse n’abandi bafashwe mpiri banyuzwa ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko M23 ikigenzura irabahwishuriza. Basabaga kandi ko batahana ibikoresho byabo bya gisirikari, nabyo M23 irabyanga.
Nubwo bifuzaga gutaha bambaye gisivili ngo batagaragara nk’ingabo zatsinzwe, ibyo nabyo babyangiwe, abanyamakuru bake bashoboye kubabona bakaba bavuga ko batashye bambaye impuzankano zabo za gisirikari.
Imirambo n’inkomere biratashye, ariko amakuru avuga ko hari abandi bakabakaba 1.000(barimo n’abakomoka muri Tanzaniya na Malawi) bakiri mu maboko ya M23, aho bafungiranye ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse n’ahitwa Mubambiro, hafi y’umuyi wa Goma.
Ayo makuru avuga ko muri ibyo bigo barimo, banaryamye ku matoni y’amabuye y’agaciro basahuye muri Kongo, bikaba byarabashobeye uko bazayahara, kuko ibyo kuyatahana byo bidashoboka.
Abasesenguzi barajya impaka ku nyito y’ubutumwa abasirikari b’Afrika y’Epfo, aba Malawi n’aba Tanzaniya boherejwemo muri Kongo. Bamwe basanga ubwo butumwa butakwitirirwa SADC yose, mu gihe ku bihugu 16 bigize uwo muryango w’Afrika y’Amajyepfo, bitatu(3) gusa ari byo byohereje ingabo. Basanga ahubwo byakwitwa amasezerano afifitse abategetsi b’ibyo bihugu 3 bagiranye na Tshisekedi, ku nyungu zabo bwite, nk’uko byagenze hagati ya Tshisekedi na Ndayishimiye nawe waroshye abasirikari b’uBurundi mu ntambara ya Kongo, kubera indonke ze gusa.
Abaturage bo muri Afrika y’Epfo bababajwe cyane n’igisebo abasirikari babo bahuriye nacyo muri Kongo, ndetse bagasaba ko bahita bacyurwa nta rundi rwitwazo.
Ni nyuma y’aho Perezida Ramaphosa abeshyeye ko izo ngabo zoherejwe mu butumwa bw’amahoro, ariko ababikurikiraniye hafi bakamunyomoza, berekana ko zijanditse mu mirwano itaranazihiriye.
Muri Tanzaniya na Malawi ho abategetsi bahisemo kwicecekera nk’aho ntacyaba, kuko batumva uko basobanurira abaturage inyungu bari bafite mu kohereza abana babo gupfira no gusebera muri Kongo.