Urukiko Rukuru mu Burundi, kuri uyu wa Mbere, rwakatiye gufungwa imyaka itatu umugabo witwa Melchiade Nzopfabarushe wo muri Komine Kabezi mu Ntara ya Bujumbura Rurale, uheruka gukoresha imvugo ko umuntu wese uzanyuranya n’ibyo leta ishaka mu ivugururwa ry’itegeko nshinga atazihanganirwa, bazarohwa mu mazi .
Nzopfabarushe yabaye umwe mu bakozi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ndetse yabaye umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka CNDD-FDD.
Ayo magambo yagiye hanze mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana uwo mugabo ari mugace kitwa Migera kuwa 15 Mata, avuga amagambo yafashwe nk’agamije gucamo ibice Abarundi.
Icyo gihe yavuze ko umuntu w’umukeba uzigisha ibitandukanye n’ibyo igihugu cyifuza, ati “twebwe ntituri kumwe! Turamukarabye.”
Yongeyeho ati “Tuzamushyira muri Karonge tumanurire muri Tanganyika bigire iyo bashaka. [Amashyi menshi]. Sibyo? Abashaka kujya mu bwato, tuzabubaha. Na kare amafi yari yabuze hano iwacu, muri aya mazi yacu, tuzabashyiramo bigire muri Congo n’amaguru. Ubwo ni ubutumwa.”
Ubuyobozi mu Burundi bwahise bumuta muri yombi, aza no kugezwa mu rukiko ashinjwa “imvugo zigumura abaturage, kubangisha ubutegetsi buriho no gukwiza ibihuha.”
Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko mu iburanisha, Nzopfabarushe atahakanye imvugo yakoresheje ariko agasobanura ko yazikoresheje nk’umunyapolitike agamije guha umurongo mwiza abaturage bo mu gace avukamo.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko iki gihano kigomba kubera isomo n’abandi Barundi bashoboraga gutekereza ko mu Burundi hari umuco wo kudahana. Gusa Avoka we, Alexandre Ndikumana, yatangaje ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza, bagomba kujurira.
Iki gikorwa kibaye mu gihe mu Burundi hari umwuka ushyushye muri politiki kubera kamarampaka itegerejwe ku wa 17 Gicurasi, hatorwa ku ivugururwa ry’itegeko nshinga rishobora gusiga Pierre Nkurunziza yemerewe gukomeza kuyobora u Burundi kugeza mu 2034.
Nyuma y’amagambo ya Nzopfabarushe, ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ryahise ryitandukanya nawe, rivuga ko “ryatunguwe no kumva amagambo yatangajwe ko ari aya Melchiade Nzopfabarushe, ashobora guhungabanya ubumwe n’imibanire y’Abarundi,” cyane ko ngo binyuranye n’ibitekerezo ishyaka rigenderaho.
Ryakomeje rigira riti “Ishyaka rirasaba Abarwanashyaka baryo kurangwa n’ubworoherane muri poliitiki, rikanasaba inzego z’ubutabera gukurikirana iki kibazo.”
Muri kamarampaka, biteganywa ko imyaka ya manda y’Umukuru w’igihugu izava ku myaka itanu ikaba irindwi. Rizaba rigena ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda ebyiri zikurikiranya z’imyaka irindwi idashobora kongerwa, ariko hatarebwe ku byabaye mbere y’uko rivugururwa.
Perezida Nkurunziza ari ku butegetsi guhera mu 2005 ariko manda aheruka gutorerwa yateje ikibazo gikomeye mu 2015, ku buryo habaye imyigaragambyo y’abatarayemeraga, banagerageje kumuhirika ku butegetsi birapfuba, irangira abaturage amagana bishwe naho abasaga 400,000 bagana iy’ubuhungiro mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda