Iki cyegeranyo gishya cyakozwe n’abanyamategeko b’Abanyamerika babisabwe na Leta y’u Rwanda, hari mu mwaka wa 2016. Nyuma y’imyaka ikabakaba 5 rero Komisiyo yiswe iya “Muse”, hashingiwe ku izina ry’umuyobozi wayo Robert MUSE, umunyamategeko uzwi cyane mu manza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa mbere tariki 19 Mata 2021 nibwo ishyikiriza Leta y’uRwanda ibikubiye mu bushakashatsi bwimbitse, bwakozwe hashingiwe ku nyandiko, amashusho n’ubuhamya, byose byerekana uburyo Perezida François Mitterrand n’ibyegera bye bafashije cyane Leta ya Juvenali Habyarimana n’abamusimbuye ku butegetsi, mu gutegura no kunoza “umushinga” wa Jenoside yakorewe Abatutsi .
Ibikubiye muri iki cyegeranyo gishya ntibiramenyekana, ariko mu mbanzirizacyegeranyo yagiye ahabona muw’2018, “Komisiyo Muse” yari yerekanye ku buryo budasubirwaho uko Ubufaransa bwateye inkunga Leta y’abajenosideri, haba mu kwica Abatutsi bari barafashwe nk’umwanzi w’Igihugu, haba no guhungisha abajenosideri hifashishijwe ikiswe”Operasiyo Turquoise”, maze bahungira mu cyahoze ari Zayire.
Icyegeranyo gishyirwa ahagaragara uyu munsi gitandukanye n’icya “Komisiyo Duclert” cyasohotse tariki 26 Werurwe uyu mwaka. Iyi Komisiyo nayo yerekanye uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyakora ntiyagaragaza ubugambanyi bw’iki gihugu mu gutegura Jenoside.
Komisiyo Duclert yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, mu gihe Komisiyo Muse yo yasabwe na Guverinoma y’uRwanda, kugirango aba banyamategeko badafite aho babogamiye berekane uko Ubufaransa bwafashije abajenosideri gutsemba Abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy’amezi 3 gusa.