Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, New Vision, cyatangaje ko habayeho ibiganiro hagati ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’uwa Uganda kandi bitarabayeho.
New Vision yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko Perezida Kagame na Museveni wa Uganda bagiranye ibiganiro bahuriye i Dubai mu Nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bwa Afurika ‘Global Business Forum Africa’.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko cyahamirijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Okello Oryem, ko Perezida Kagame na Museveni bagiranye ibiganiro bivuga ku mubano w’ibihugu byombi.
Kugeza ubu ibyo biganiro by’aba bakuru b’ibihugu ntibyigeze bivugwa ko byabayeho mu makuru ku Rwanda; nta butumwa na bumwe kuri Twitter cyangwa amafoto agaragara kuri Flickr nkuko bisanzwe bikorwa iyo umukuru w’igihugu yahuye na bagenzi be cyangwa abandi bantu bakomeye.
Perezida Kagame i Dubai aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu ‘Global Business Forum Africa’.
Ubusanzwe, ibikorwa by’akazi bya Perezida Kagame bitangazwa ku rubuga rwa Twitter (@UrugwiroVillage) urukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Rwanda; amafoto agashyirwa kuri Flickr nk’uko n’ubu byakozwe ubwo Nyakubahwa Perezida Kagame yitabiraga iyo nama.
Abayobozi bari kumwe na Perezida Kagame bahamirije KT Press dukesha iyi nkuru ko ibyo biganiro bitabayeho mu by’ukuri ariko Oryem agahamya ko byabaye.
Kugeza ubu ntiharasobanuka impamvu Oryem yatangaza ayo makuru, akayanyuza mu kinyamakuru cya leta gikurikirwa n’imbaga y’abantu.
Tubibutse ko umwaka ushize mu Ukuboza 2016, aribwo iki kinyamakuru cyasabye imbabazi ku nkuru ishushanyije (Cartoon) cyatambukije, kigaragaza Umushumba wa Kiliziya Gatolika asaba imbabazi Guverinoma y’u Rwanda ku ruhare abayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubutumwa bwariho bunengwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuntu yakwibaza impamvu gutangaza ibinyoma byambaye ubusa icyo bimariye iki kinyamakuru cyangwa se abagikoresha!
Ubwanditsi
twubakane
Kwikundisha.!!!!!!!!!!!!!!!!!!