• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe.

Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe.

Editorial 13 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buranyomoza amakuru avuga ko bwasezerereye umukinnyi wayo Niyonzima Olivier Seif wavuye mu mwiherero atasabye uruhushya akajya hanze yawo.

Ibi bibaye nyuma yaho uyu mukinnyi yavuye mu mwiherero atabiherewe uburenganzira mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 11Kamena 2021.
Bukeye bwaho kuri uyu wa gatandatu hakaba hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi wo hagati yamaze gusezererwa n’ubuyobozi bw’Ingabo z’igihugu.

Binyuze ku rubuga rwa Internet rwa APR FC, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru iyi kipe yahamoje ko koko uyu mukinnyi atari mu mwiherero w’iyo kipe, bagize bati “Nyuma yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzi Niyonzi Olivier Seif ari mu rugo iwe kuko adashobora kubana n’abakinnyi bagenzi be atarapimwa Covid-19.”

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwaboneyeho kandi gutangaza ko ibyagiye bivugwa ko yasezerewe ari ibihuha.

Bagize bati “Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bukaba buhakana amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga Seif yasezerewe muri APR FC kuko ubuyobozi bwa APR FC butarafata icyemezo ku makosa yakoze yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzira.”

Ibyo kuba Sefu atari mu mwiherero, bibaye mbere y’uko kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC ifitanye umukino na Police FC kuri Sitade y’i Huye, ni mugihe kandi bitegura guhura n’ikipe ya Rayon Sports ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

Niyonzima Olivier Sefu kandi ni umwe mubakinnyi bo hagati beza ba APR FC kuko anahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, uyu mukinnyi kandi akaba ari no kugana ku musozo w’amasezerano ye muri iyi kipe amazemo hafi imyaka ibiri kuko yayigezemo mu mwaka wa 2019 avuye muri Rayon Sports.

2021-06-13
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 26 Apr 2021
Uko Rayon Sports yahagamuwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali

Uko Rayon Sports yahagamuwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali

Editorial 07 Oct 2019
Musanze : Perezida Kagame  yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19

Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19

Editorial 01 Sep 2017
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Editorial 31 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi
INKURU NYAMUKURU

Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Editorial 14 Dec 2019
RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika
UBUKERARUGENDO

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

Editorial 22 May 2018
Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye
HIRYA NO HINO

Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Editorial 18 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru